Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 133

Umurambo wa Yesu utegurwa ugahambwa

Umurambo wa Yesu utegurwa ugahambwa

MATAYO 27:57–28:2 MARIKO 15:42–16:4 LUKA 23:50–24:3 YOHANA 19:31–20:1

  • UMURAMBO WA YESU UMANURWA KU GITI CY’UMUBABARO

  • UMURAMBO UTEGURIRWA GUHAMBWA

  • ABAGORE BASANGA IMVA IRIMO UBUSA

Hari ku gicamunsi cyo kuwa gatanu, tariki ya 14 Nisani. Isabato yo ku itariki ya 15 Nisani yari gutangira izuba rirenze. Yesu yari yamaze gupfa ariko bya bisambo bibiri byari bimanitswe iruhande rwe byo byari bikiri bizima. Amategeko yavugaga ko nta murambo wagombaga ‘kurara ku giti,’ ahubwo wagombaga guhambwa “uwo munsi.”​—Gutegeka kwa Kabiri 21:22, 23.

Nanone kuwa gatanu nyuma ya saa sita habaga ari umunsi wo Kwitegura kubera ko abantu bateguraga ibyokurya kandi bakarangiza indi mirimo yose yabaga yihutirwa itarashoboraga gutegereza kugeza Isabato irangiye. Iyo Sabato yari gutangira izuba rirenze yari Isabato ‘ikomeye,’ yari ikomatanyije amasabato abiri (Yohana 19:31). Yari Isabato ikomeye kubera ko itariki ya 15 Nisani, ari wo wari umunsi wa mbere w’Umunsi Mukuru w’Imigati Idasembuwe wamaraga iminsi irindwi, kandi buri gihe uwo munsi wa mbere wabaga ari Isabato (Abalewi 23:5, 6). Icyo gihe, uwo munsi wa mbere wari wahuriranye n’Isabato ya buri cyumweru yabaga ku munsi wa karindwi.

Ni yo mpamvu Abayahudi basabye Pilato ko bahuhura Yesu n’ibisambo bibiri byari kumwe na we. Bari kubikora bate? Babahuhuraga babavuna amaguru. Ibyo byatumaga badashobora kwishingikiriza ku maguru yabo ngo beguke babashe guhumeka. Abasirikare bavunnye bya bisambo bibiri amaguru. Ariko kubera ko Yesu yagaragaraga ko yari yamaze gupfa, ntibigeze bamuvuna amaguru. Ibyo byashohoje amagambo yanditse muri Zaburi ya 34:20 avuga ngo “arinda amagufwa ye yose; nta na rimwe ryavunitse.”

Kugira ngo bizere ko Yesu yari yapfuye, umwe mu basirikare yamutikuye icumu mu rubavu, aho umutima uri, “ako kanya havamo amaraso n’amazi” (Yohana 19:34). Ibyo byashohoje ubundi buhanuzi buvuga ngo “bazareba Uwo bateye icumu.”​—Zekariya 12:10.

“Umugabo w’umutunzi” wo mu mugi wa Arimataya witwaga Yozefu, wari umwe mu bari bagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi wubahwaga cyane, na we yari ahari igihe Yesu yicwaga (Matayo 27:57). Avugwaho ko yari ‘umuntu mwiza kandi w’umukiranutsi, wategerezaga ubwami bw’Imana.’ Koko rero, yari “umwigishwa wa Yesu, ariko mu ibanga kuko yatinyaga Abayahudi,” kandi ntiyigeze ashyigikira urwo rukiko mu gihe rwaciraga Yesu urubanza (Luka 23:50; Mariko 15:43; Yohana 19:38). Yozefu yagize ubutwari bwo gusaba Pilato umurambo wa Yesu. Pilato yahamagaje umusirikare wari uyoboye abandi yemeza ko Yesu yari yamaze gupfa. Nuko Pilato yemerera Yozefu ibyo yamusabaga.

Yozefu yaguze umwenda mwiza, kandi amanura umubiri wa Yesu ku giti. Yazingazingiye umurambo mu mwenda kugira ngo awutegurire guhambwa. Nikodemu, ‘wa wundi waje kureba [Yesu] bwa mbere nijoro,’ yamufashije kuwutegura (Yohana 19:39). Yazanye ibiro bigera nko kuri 33 by’umubavu w’igiciro cyinshi ugizwe n’ishangi n’umusagavu. Bazingiye umurambo wa Yesu mu myenda irimo iyo mibavu, nk’uko umugenzo w’Abayahudi wo gushyingura wakorwaga.

Yozefu yashyize umurambo wa Yesu mu mva nshya yari yaracukuye mu rutare rwari hafi aho. Hanyuma bashyize ibuye rinini ku munwa w’iyo mva. Ibyo byakorwaga vuba vuba kugira ngo Isabato itangire barangije. Mariya Magadalena na Mariya nyina wa Yakobo Muto bashobora kuba barabafashije mu gutegura umurambo wa Yesu. Bahise basubira mu rugo “bategura imibavu n’amavuta ahumura neza” kugira ngo Isabato nirangira baze gukomeza kwita ku murambo wa Yesu.​—Luka 23:56.

Bukeye bwaho, ni ukuvuga ku Isabato, abakuru b’abatambyi n’Abafarisayo bagiye kwa Pilato baramubwira bati “Nyagasani, twibutse ko wa munyabinyoma akiriho yavuze ati ‘nyuma y’iminsi itatu nzazuka.’ None tegeka ko imva irindwa kugeza ku munsi wa gatatu, kugira ngo abigishwa be bataza kumwiba maze bakabwira abantu bati ‘yazuwe mu bapfuye!’ Kandi icyo kinyoma cya nyuma cyaba kibi kuruta icya mbere.” Pilato yarababwiye ati “dore ngabo abarinzi. Nimugende muyirinde uko mubyumva.”​—Matayo 27:63-65.

Ku cyumweru mu gitondo cya kare, Mariya Magadalena, Mariya nyina wa Yakobo n’abandi bagore bazindukiye ku mva bajyanye imibavu yo gusiga umurambo wa Yesu. Barabwiranaga bati “ni nde uri buhirike ibuye akarituvanira ku munwa w’imva” (Mariko 16:3)? Ariko habaye umutingito. Nanone umumarayika w’Imana yari yahiritse rya buye, abarinzi bigendeye n’imva irimo ubusa!