Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Inyandiko za kera zigaragaza aho umwe mu miryango y’Abisirayeli wari utuye

Inyandiko za kera zigaragaza aho umwe mu miryango y’Abisirayeli wari utuye

 Bibiliya ivuga ko Abisirayeli bamaze kugera mu Gihugu k’Isezerano maze buri muryango ugahabwa gakondo yawo, abagize imiryango icumi yakomokaga mu muryango wa Manase bemerewe gutura mu burengerazuba bwa Yorodani, batandukana n’ikindi gice cy’umuryango wa Manase a (Yosuwa 17:1-6). Ese hari ibyataburuwe mu matongo bigaragaza ko ibyo byabayeho koko?

 Mu mwaka wa 1910, i Samariya hataburuwe ibisigazwa by’ibibumbano. Ibyo bibumbano byari byanditseho mu Giheburayo, byavugaga iby’ibicuruzwa, urugero nka divayi n’amavuta yo kwisiga, byajyanwaga mu ngoro y’umwami yari mu murwa mukuru. Hataburuwe ibibumbano 102 byo mu kinyejana cya 8 Mbere ya Yesu, ariko 63 gusa ni byo biriho inyandiko zisomeka neza. Ibyo bibumbano 63 bigaragaza amatariki, amazina y’imiryango, amazina y’uwabaga yohereje ibicuruzwa n’amazina y’uwo byabaga byohererejwe.

 Imiryango yose yanditse kuri ibyo bibumbano ni iyo mu muryango wa Manase. Hari igitabo kivuga ku bintu byataburuwe mu matongo, cyavuze ko “ayo makuru yose ahuza n’ibyo Bibiliya yari yaravuze ku birebana n’aho igice cy’umuryango wa Manase cyari gituye.”

Iyi foto igaragaza umugore witwaga Nowa wakomokaga mu muryango wa Manase

 Ibyo bibumbano byavumbuwe i Samariya bigaragaza nanone ko ibyo umwanditsi wa Bibiliya witwa Amosi yavuze ku bakire bari bariho muri icyo gihe byari ukuri. Yaranditse ati: ‘Banywera divayi mu mabakure, bakisiga amavuta y’akataraboneka’ (Amosi 6:1, 6). Nanone ibyo bibumbano byemeza ko iyo miryango icumi yo mu muryango wa Manase yatumizaga ibyo bintu mu bindi bihugu.

a Nyuma yaho, hari igihe ako gace ko mu burengerazuba bwa Yorodani bakitaga Samariya, bakitiriye umurwa mukuru wa Isirayeli na wo witwaga Samariya.