Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni nde uzatuma isi yongera kuba nziza?

Ni nde uzatuma isi yongera kuba nziza?

 Abantu benshi batekereza ko ibyo abantu bakora bigenda byangiza isi n’ibiyiriho, kandi ibyo birabahangayikishije. Hari abahanga mu bumenyi bw’ibidukikije bavuga ko ibikorwa by’abantu bituma amoko y’ibinyabuzima bimwe bicika hano ku isi, kandi bikangiza urusobe rw’ibinyabuzima kurusha mbere hose.

 Ese abantu bazarimbura isi? Cyangwa se bazashobora kubaho batayangiza?

Ese hari icyo abantu bazageraho?

 Abahanga benshi bemera ko abantu bashobora kurinda isi kandi bakabaho batangiza ibidukikije. Bamwe mu bashakashatsi bavuga ko hari ibyo abantu bagomba guhindura kugira ngo ibyo bakora bigire icyo bigeraho. Dore bimwe mu bigomba guhinduka:

  •   Kurushaho kwita ku butaka, amashyamba, ibishanga n’inyanja.

  •   Guhindura uburyo bukoreshwa mu buhinzi no gushaka ubundi buryo bwo kubona amashanyarazi.

  •   Guhindura imirire, abantu bakagabanya inyama n’amafi bakibanda ku bikomoka ku bimera kandi bakirinda gusesagura.

  •   Kwemera ko kugira ubuzima bwiza bidashingiye ku kuba umuntu atunze ibintu byinshi.

 Ubitekerezaho iki? Ese byaba bishyize mu gaciro kwitega ko leta, abacuruzi n’abantu ku giti cyabo bazarushaho gushyira hamwe kuruta mbere hose? Cyangwa se utekereza ko bidashoboka kubera ko abantu basigaye bafite umururumba mwinshi, bikunda kandi batareba kure?—2 Timoteyo 3:1-5.

Kuki dushobora kurangwa n’ikizere?

 Bibiliya itwizeza ko amaherezo isi yacu izaba nziza. Itubwira impamvu ibyo abantu bakora bidahagije kugira ngo isi ibe nziza, kandi igasobanura ko hari ibigomba guhinduka. Nanone itubwira ukuntu ibyo bintu bizahinduka.

 Kuki ibikorwa by’abantu byonyine bidahagije ngo isi ibe nziza?

Yehova a yaremye isi kandi aha abantu inshingano yo kuyitaho (Intangiriro 1:28; 2:15). Iyo nshingano bari kuyisohoza neza, ari uko gusa bemeye ko Umuremyi wabo abayobora kandi bakumvira amabwiriza ye (Imigani 20:24). Ariko aho kubigenza batyo bateye umugongo Yehova, bihitiramo kwiyobora (Umubwiriza 7:29). Abantu bo ubwabo ntibashobora kwita ku isi, kandi n’iyo bagira ibyo bakora, ubushobozi bwabo bufite aho bugarukira.—Imigani 21:30; Yeremiya 10:23.

 Ibigomba guhinduka. Imana ntizemera ko abantu bakomeza kwangiza isi (Ibyahishuwe 11:18). Ntizashyigikira ubutegetsi n’abantu bangiza isi, ahubwo izabakuraho, ibasimbuze Ubwami bwayo (Ibyahishuwe 21:1). Ni yo mpamvu Yehova yavuze ati: “Dore ibintu byose ndabigira bishya.”—Ibyahishuwe 21:5.

 Uko bizakorwa. Yehova azakuraho ubutegetsi bw’abantu, abusimbuze ubutegetsi bwo mu ijuru bwitwa Ubwami bw’Imana. Ubwo butegetsi buyobowe na Yesu Kristo, ni bwo buzategeka isi yose.—Daniyeli 2:44; Matayo 6:10.

 Ubwami bw’Imana buzigisha abantu gukurikiza amahame yayo akiranuka. Abantu nibamenya Umuremyi wabo kandi bakamwumvira, bazashobora no kwita ku isi n’ibiyiriho (Yesaya 11:9). Bibiliya isobanura ukuntu ubutegetsi bw’Imana buzatuma abantu babaho mu buzima bwiza batangiza isi. Dore ibyo buzakora:

  •   Buzaha abantu bose ibyokurya.—Zaburi 72:16.

  •   Buzatuma isi yongera kuba nziza.—Yesaya 35:1, 2, 6, 7.

  •   Buzatuma abantu bita ku nyamaswa kandi na zo ntizizabagirira nabi.—Yesaya 11:6-8; Hoseya 2:18.

  •   Buzavanaho ibiza.—Mariko 4:37-41.

 Dushobora kwiringira ko Ubwami bw’Imana buri hafi gukora ibyo bintu. Niba wifuza ibindi bisobanuro, soma ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Ubwami bw’Imana buzatangira gutegeka isi ryari?

a Yehova ni izina bwite ry’Imana.—Yeremiya 16:21.