Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INDIRIMBO YA 114

“Mukomeze kwihangana”

“Mukomeze kwihangana”

(Yakobo 5:8)

  1. 1. Izina rya Yehova

    Ni iry’agaciro kenshi.

    Yehova yifuza ko

    Ryavanwaho igitutsi.

    Yagiye yihangana

    Igihe kirekire;

    Ntiyarambiwe rwose,

    Yarategereje.

    Ashaka ko abantu

    Babona agakiza ke.

    Kuba yarihanganye,

    Ntibyabaye imfabusa.

  2. 2. Kwihangana ni ngombwa

    Ngo Imana itwemere.

    Bidufasha gutuza,

    Biturinda kurakara.

    Twihanganira bose,

    Dufite icyizere.

    Ntabwo duhangayika

    Ngo duhungabane.

    Kimwe n’imico yose

    Dukesha umwuka wera,

    Kwihangana bituma

    Twigana Imana yacu.

(Reba nanone Kuva 34:14; Yes 40:28; 1 Kor 13:4, 7; 1 Tim 2:4.)