Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INDIRIMBO YA 120

Tujye twiyoroshya nka Kristo

Tujye twiyoroshya nka Kristo

(Matayo 11:28-30)

  1. 1. Yesu Kristo arakomeye cyane;

    Ni we w’ingenzi mu mugambi wa Yah;

    Nyamara ntiyigize umwibone,

    Ahubwo yakomeje kwiyoroshya.

  2. 2. Mwe mufite ibibaremereye,

    Yesu yiteguye kubaruhura.

    Azabasubizamo imbaraga,

    Kuko yita ku bantu biyoroshya.

  3. 3. Yavuze ko ‘turi abavandimwe.’

    Tujye twicisha bugufi twumvire.

    Imana ikunda abagwaneza;

    Bazaragwa isi iteka ryose.

(Reba nanone Imig 3:34; Mat 5:5; 23:8; Rom 12:16.)