Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INDIRIMBO YA 138

Imvi ni ikamba ry’ubwiza

Imvi ni ikamba ry’ubwiza

(Imigani 16:31)

  1. 1. Hari abavandimwe

    Bakuze cyane.

    Barihangana rwose;

    Bagashikama.

    Bafite intege nke,

    Baba bonyine.

    Data, ubakomeze

    Be gucogora.

    (INYIKIRIZO)

    Data ubibuke,

    Barakwizera.

    Uhe agaciro

    Ibyo bakora.

  2. 2. Abo bantu bakuze

    Turabubaha.

    Bafite agaciro

    Mu maso yawe.

    Bigeze kuba bato

    Tubizi neza.

    Baritangaga cyane,

    Batizigamye.

    (INYIKIRIZO)

    Data ubibuke,

    Barakwizera.

    Uhe agaciro

    Ibyo bakora.