INDIRIMBO YA 151
Imana izabazura
-
1. Ubuzima bumeze nk’igicu
Kitamara kabiri.
Ubuzima bwacu ni bugufi
Dutungurwa n’urupfu.
Twiringiye ko niyo twanapfa
Tuzongera kubaho.
(INYIKIRIZO)
Abantu bacu bapfuye
Imana irabazi,
Kandi izabazura
Ibyo turabyemera.
Wizere ko bazazuka
Kandi ntushidikanye.
Bazabaho iteka
Maze tubane na bo.
-
2. Abakunda Yehova nibapfa,
Ntibazibagirana.
Abapfuye Imana yibuka,
Bazakanguka rwose,
Maze tubane iteka ryose
Dufite ibyishimo.
(INYIKIRIZO)
Abantu bacu bapfuye
Imana irabazi,
Kandi izabazura
Ibyo turabyemera.
Wizere ko bazazuka
Kandi ntushidikanye.
Bazabaho iteka
Maze tubane na bo.
(Reba nanone Yoh 6:40; 11:11, 43; Yak 4:14.)