Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INDIRIMBO YA 151

Imana izabazura

Imana izabazura

(Yobu 14:13-15)

  1. 1. Ubuzima bumeze nk’igicu

    Kitamara kabiri.

    Ubuzima bwacu ni bugufi

    Dutungurwa n’urupfu.

    Twiringiye ko niyo twanapfa

    Tuzongera kubaho.

    (INYIKIRIZO)

    Abantu bacu bapfuye

    Imana irabazi,

    Kandi izabazura

    Ibyo turabyemera.

    Wizere ko bazazuka

    Kandi ntushidikanye.

    Bazabaho iteka

    Maze tubane na bo.

  2. 2. Abakunda Yehova nibapfa,

    Ntibazibagirana.

    Abapfuye Imana yibuka,

    Bazakanguka rwose,

    Maze tubane iteka ryose

    Dufite ibyishimo.

    (INYIKIRIZO)

    Abantu bacu bapfuye

    Imana irabazi,

    Kandi izabazura

    Ibyo turabyemera.

    Wizere ko bazazuka

    Kandi ntushidikanye.

    Bazabaho iteka

    Maze tubane na bo.

(Reba nanone Yoh 6:40; 11:11, 43; Yak 4:14.)