INDIRIMBO YA 39
Twiheshe izina ryiza ku Mana
-
1. Igihe cyose tuzagandukira
Imana yacu kandi tuyumvire.
Tujye twihatira gukora ibyiza,
Tuzashimisha Yah Yehova.
-
2. Gukundwa n’isi nta kintu bimaze
Kimwe no kuba ikirangirire.
Ibyo ni ubusa. Nituba ab’isi,
Ntituzemerwa na Yehova.
-
3. Yehova Mana ntuzatwibagirwe,
Uzatwandike mu gitabo cyawe.
Tuzakwiringira tukuvuganire,
Uzakomeze kutwibuka.
(Reba nanone Intang 11:4; Imig 22:1; Mal 3:16; Ibyah 20:15.)