Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INDIRIMBO YA 39

Twiheshe izina ryiza ku Mana

Twiheshe izina ryiza ku Mana

(Umubwiriza 7:1)

  1. 1. Igihe cyose tuzagandukira

    Imana yacu kandi tuyumvire.

    Tujye twihatira gukora ibyiza,

    Tuzashimisha Yah Yehova.

  2. 2. Gukundwa n’isi nta kintu bimaze

    Kimwe no kuba ikirangirire.

    Ibyo ni ubusa. Nituba ab’isi,

    Ntituzemerwa na Yehova.

  3. 3. Yehova Mana ntuzatwibagirwe,

    Uzatwandike mu gitabo cyawe.

    Tuzakwiringira tukuvuganire,

    Uzakomeze kutwibuka.

(Reba nanone Intang 11:4; Imig 22:1; Mal 3:16; Ibyah 20:15.)