INDIRIMBO YA 44
Isengesho ry’uworoheje
-
1. Mana ndakwinginze umva isengesho ryanjye.
Ndarushye, umutwaro wanjye urananiye,
Kuko nanijwe no guhora ntenguhwa kenshi.
Mana nyir’ihumure, ndakwinginze ntabara.
(INYIKIRIZO)
Yehova mpa kwihangana.
Unkomeze ne kwiheba.
Ndagusabye untabare.
Nsubizamo imbaraga.
-
2. Mpumurizwa n’Ijambo ryawe, rirankomeza.
Simbasha kuvuga, reba mu mutima wanjye,
Umpe kugira ukwizera n’ibyiringiro
Kandi mfasha kumenya iby’urukundo rwawe.
(INYIKIRIZO)
Yehova mpa kwihangana.
Unkomeze ne kwiheba.
Ndagusabye untabare.
Nsubizamo imbaraga.