Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INDIRIMBO YA 56

Ukuri kugire ukwawe

Ukuri kugire ukwawe

(Imigani 3:1, 2)

  1. 1. Nyura mu nzira y’ukuri n’ubuzima;

    Nta wundi wabigukorera.

    Ujye wumvira inama za Yehova

    Wizere ibyo avuga.

    (INYIKIRIZO)

    Kunda ukuri,

    Ukugire ukwawe.

    Bizaguhesha

    Umunezero

    Utangwa na Yehova.

  2. 2. Umwete wawe n’igihe ukoresha

    Ukorera Yah n’Ubwami bwe

    Bizaguhesha ubuzima bw’iteka,

    Burangwa n’umunezero.

    (INYIKIRIZO)

    Kunda ukuri,

    Ukugire ukwawe.

    Bizaguhesha

    Umunezero

    Utangwa na Yehova.

  3. 3. Ku Mana turi nk’abana bato cyane,

    Twifuza ko ituyobora.

    Nitugendana na Yehova Imana,

    Azaduha imigisha.

    (INYIKIRIZO)

    Kunda ukuri,

    Ukugire ukwawe.

    Bizaguhesha

    Umunezero

    Utangwa na Yehova.

(Reba nanone Zab 26:3; Imig 8:35; 15:31; Yoh 8:31, 32.)