Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

JW LANGUAGE

Ubufasha ku bakoresha Android

Ubufasha ku bakoresha Android

JW Language ni porogaramu yakozwe n’Abahamya ba Yehova igamije gufasha abantu biga indimi kumenya amagambo menshi, no kurushaho gukoresha ururimi biga mu murimo wo kubwiriza cyangwa mu materaniro y’itorero.

 

 

Ibishya muri verisiyo ya 2.5

  • Ikibonezamvugo: Reba uko wakoresha amagambo atandukanye mu nteruro kugira ngo urusheho kumenya ururimi wiga. Ushobora no gushyira amagambo mu bumwe no mu bwinshi, mu nzagihe no mu mpita gihe, n’ibindi.

Ikitonderwa:

  • Inyuguti z’ikiromani nta cyo zahinduweho.

  • Amajwi wumva mu gihe wiga ikibonezamvugo, akoresha porogaramu iri mu gikoresho cyawe. Ushobora gukorera setingi z’indimi n’amajwi wumva mu gikoresho cyawe.

  • Amasomo y’ikibonezamvugo, ntaboneka mu Cyarabu no mu Kidage cyo mu majyaruguru.

 

IBIRIMO

Ibibazo abantu bakunze kwibaza kuri porogaramu ya JW Language (Android)

Dore ibisubizo by’ibibazo abantu bakunze kwibaza.