Soma ibirimo

Ese mu Bahamya ba Yehova habamo ababwirizabutumwa b’abagore?

Ese mu Bahamya ba Yehova habamo ababwirizabutumwa b’abagore?

 Yego. Abahamya ba Yehova bose ni ababwirizabutumwa, hakubiyemo n’abagore babarirwa muri za miriyoni. Bibiliya yarahanuye iti “abagore benshi, ndetse benshi cyane bazamamaza ubutumwa bwiza.”​—Zaburi 68:11, NET Bible.

 Abahamya ba Yehova b’abagore bigana urugero rw’abagore bavugwa muri Bibiliya (Imigani 31:​10-31). Nubwo batayobora itorero, bifatanya mu buryo bwuzuye mu murimo wo kubwiriza. Nanone bigisha abana babo amahame yo muri Bibiliya (Imigani 1:8). Abahamya b’abagore bakora uko bashoboye kose kugira ngo batoze abandi ibyiza, haba mu magambo cyangwa mu bikorwa.​—Tito 2:3-5.