Zaburi 68:1-35

  • ‘Abanzi b’Imana nibatatane’

    • “Papa w’imfubyi” (5)

    • Imana ituma abari mu bwigunge babona aho kuba (6)

    • Abagore bamamaza ubutumwa bwiza (11)

    • Impano zigizwe n’abantu (18)

    • ‘Yehova atwikorerera imitwaro buri munsi’ (19)

Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ni indirimbo ya Dawidi. 68  Imana nihaguruke, abanzi bayo batatane,Kandi itume abayanga bahunga.   Ubirukane bagende nk’uko umwotsi ujyanwa n’umuyaga.Nk’uko igishashara* gishongeshwa n’umuriro,Abe ari ko ababi barimbukira imbere y’Imana.   Ariko abakiranutsi bo bishime,Banezerwe bari imbere y’Imana,Basabwe n’ibyishimo.   Muririmbire Imana, musingize izina ryayo. Nimuririmbire unyura mu bibaya byo mu butayu.* Izina rye ni Yah.* Munezererwe imbere ye.   Imana ituye ahera ni yo papa w’imfubyi,Kandi ni yo irinda abapfakazi.   Imana ituma abari mu bwigunge babona aho kuba.Irekura imfungwa igatuma zibaho neza, Ariko abinangira bazatura mu gihugu gifite ubutaka bwumagaye.   Mana, igihe wagendaga imbere y’abantu bawe,Igihe wanyuraga mu butayu (Sela.)   Isi yaratigise,Kandi utuma imvura igwa.Mana ya Isirayeli, watumye umusozi wa Sinayi na wo utigita.   Mana, wagushije imvura nyinshi.Igihe abantu bawe bananirwaga, wabongereye imbaraga. 10  Batuye mu mahema yawe.Mana, wagaragaje ineza yawe uha abakene ibyo bakeneye. 11  Yehova yatanze itegeko,Maze abagore bamamaza ubutumwa bwiza baba itsinda rinini ry’ingabo. 12  Abami b’ingabo barahunga, bakagenda. Umugore usigara ku rugo ahabwa ku byasahuwe. 13  Nubwo mwakomeje kuryama hagati y’ibirundo by’ivu byo mu nkambi,Muzatahuka mumeze nk’inuma ifite amababa arabagirana nk’ifeza,Amababa maremare yayo arabagirana nka zahabu nziza. 14  Igihe Ishoborabyose yatatanyaga abami b’icyo gihugu,Urubura rwaguye i Salumoni. 15  Umusozi w’i Bashani ni umusozi w’Imana.*Umusozi w’i Bashani ni umusozi ufite udusongero twinshi. 16  Mwa misozi ifite udusongero twinshi mwe, ni iki gituma mukomeza kurebana ishyariUmusozi Imana yahisemo kugira ngo iwutureho? Kandi rwose Yehova azawuturaho iteka. 17  Amagare y’intambara y’Imana abarirwa mu bihumbi byinshi cyane. Yehova yaturutse kuri Sinayi ajya ahera. 18  Warazamutse ujya hejuru,Ujyana imbohe,Utwara impano zigizwe n’abantu.Yehova* Mana, ndetse n’abinangira warabatwaye kugira ngo uture muri bo. 19  Yehova nasingizwe, we utwikorerera imitwaro buri munsi,We Mana y’ukuri akaba n’umukiza wacu. (Sela.) 20  Imana y’ukuri ni yo idukiza.Yehova, umwami w’ikirenga ni we ukiza abantu urupfu. 21  Ni ukuri, Imana izajanjagura imitwe y’abanzi bayo.Izajanjagura umutwe w’umuntu wese ukomeza gukora icyaha. 22  Yehova yaravuze ati: “Nzabagarura mbakuye i Bashani.Nzabagarura mbakuye mu ndiba y’inyanja, 23  Kugira ngo ibirenge byanyu bikandagire mu maraso y’abanzi,N’imbwa zanyu zirigate amaraso yabo.” 24  Babona imitambagiro* y’abantu bawe Mana.Mwami wanjye, babona imitambagiro y’abantu bawe bajya ahera. 25  Abaririmbyi bagenda imbere, abacuranga inanga bakagenda babakurikiye,Hagati yabo hari abakobwa bavuza amashako.* 26  Mwebwe mwese abakomoka ku Isoko ya Isirayeli,Nimusingirize Yehova Imana mu iteraniro rinini. 27  Benyamini ari we muto kurusha abandi arabategeka.Abatware b’i Buyuda hamwe n’abantu benshi barangurura amajwi.Abatware ba Zabuloni n’abatware ba Nafutali, barabategeka. 28  Imana yawe yategetse ko uzagira imbaraga. Mana, garagaza imbaraga, wowe waturwanyeho. 29  Abami bazakuzanira impano,Bitewe n’urusengero rwawe ruri i Yerusalemu. 30  Cyaha inyamaswa zo mu rubingoN’ibimasa n’inyana,Kugira ngo abantu baze bagupfukamire bazanye ibiceri by’ifeza. Utatanye abantu bishimira intambara. 31  Ibikoresho bicuzwe mu muringa bizaturuka muri Egiputa.Abantu b’i Kushi bazahita bazanira Imana impano. 32  Mwa bantu bo mu bwami bwo ku isi mwe, nimuririmbire Imana.Nimusingize Yehova muririmba.* (Sela.) 33  Muririmbire ugendera mu ijuru risumba andi majuru kuva kera. Arangurura ijwi rifite imbaraga rihinda nk’iry’inkuba. 34  Mwemere ko Imana ifite imbaraga. Itegeka Isirayeli,Kandi igaragaza imbaraga zayo iri mu ijuru. 35  Ni Imana iteye ubwoba aho iri mu rusengero rwayo rukomeye. Ni Imana ya Isirayeli,Iha abantu imbaraga n’ubushobozi. Imana nisingizwe.

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni ikintu gishonga cyane inzuki zikora ngo zizabikemo ubuki.
Bishobora no kuvugwa ngo: “Ugendera ku bicu.”
Ni impine y’izina Yehova.
Cyangwa “umusozi uhebuje.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Yah.”
Ni igihe abantu baba bagenda bari hamwe kandi kuri gahunda.
Ni utugoma duto bavuza bafashe mu ntoki.
Cyangwa “mucurangire Yehova.”