Soma ibirimo

Ese Abahamya ba Yehova babwiriza kugira ngo bazabone agakiza?

Ese Abahamya ba Yehova babwiriza kugira ngo bazabone agakiza?

 Oya. Nubwo tubwiriza buri gihe ku nzu n’inzu, tuzi ko ibyo atari byo bizaduhesha agakiza (Abefeso 2:​8). Kubera iki?

 Reka dufate urugero: tuvuge ko umuntu w’umugiraneza asezeranyije abantu ko azaha impano ihenze abazaba bari ahantu yababwiye ku itariki runaka. Ese uramutse wizera iryo sezerano, ntiwakurikiza amabwiriza yaguhaye? Nta gushidikanya ko ari uko wabigenza. Ushobora no kubwira incuti zawe na bene wanyu iby’ubwo butumire, kugira ngo na bo bashobore kubona iyo mpano. Nubwo ari uko bimeze ariko, ntubona iyo mpano bitewe n’uko wakurikije amabwiriza wa muntu yabahaye. Impano ni impano.

 Abahamya ba Yehova na bo bizera ko Imana izaha ubuzima bw’iteka abayumvira bose nk’uko yabisezeranyije (Abaroma 6:​23). Twihatira kumenyesha abandi ibyo twizera, twiringiye ko na bo bazabona iyo migisha y’Imana. Ariko kandi, ntitwemera ko kubwiriza ari byo bizatuma tubona agakiza (Abaroma 1:​17; 3:​28). Mu by’ukuri, nta cyo umuntu yakora ngo abe yujuje ibisabwa abazabona iyo migisha ihebuje. Bibiliya igira iti “iradukiza, itabitewe n’imirimo yo gukiranuka twakoze, ahubwo ku bw’imbabazi zayo.”​—Tito 3:​5, Bibiliya Yera.