Soma ibirimo

Kuki Abahamya ba Yehova babwiriza ku nzu n’inzu?

Kuki Abahamya ba Yehova babwiriza ku nzu n’inzu?

 Yesu yabwiye abigishwa be ati “muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose” (Matayo 28:19, 20). Igihe Yesu yoherezaga abo bigishwa be ba mbere kubwiriza, yabategetse gusanga abantu mu ngo zabo (Matayo 10:7, 11-13). Nyuma y’urupfu rwe, Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bakomeje kubwiriza “mu ruhame no ku nzu n’inzu” (Ibyak 5:42; 20:20). Natwe twigana urugero rw’abo Bakristo bo mu kinyejana cya mbere, tukumva ko kubwiriza ku nzu n’inzu ari bwo buryo bwiza bwo kugera ku bantu.