Soma ibirimo

Ese Abahamya ba Yehova bumva ko ari bo bonyine bazakizwa?

Ese Abahamya ba Yehova bumva ko ari bo bonyine bazakizwa?

 Oya. Hari abantu babarirwa muri za miriyoni babayeho mu binyejana byahise kandi batari Abahamya ba Yehova, bazahabwa uburyo bwo kubona agakiza. Bibiliya ivuga ko mu isi nshya Imana yadusezeranyije, “hazabaho umuzuko w’abakiranutsi n’abakiranirwa” (Ibyakozwe 24:15). Nanone kandi, abantu benshi bariho muri iki gihe bashobora gutangira gukorera Imana, maze na bo bakazabona agakiza. Uko biri kose, si twe dufite inshingano yo guca imanza ngo twemeze abazakizwa n’abatazakizwa. Iyo nshingano ni iya Yesu gusa.​—Yohana 5:22, 27.