Soma ibirimo

Kuki hari iminsi mikuru Abahamya ba Yehova batizihiza?

Kuki hari iminsi mikuru Abahamya ba Yehova batizihiza?

 Abahamya ba Yehova babwirwa n’iki iminsi mikuru batagomba kwizihiza?

 Mbere y’uko Abahamya ba Yehova bahitamo umunsi mukuru bizihiza, babanza kugenzura icyo Bibiliya iwuvugaho. Hari iminsi mikuru imwe n’imwe ihabanye n’ibyo Bibiliya yigisha. Iyo bimeze bityo, Abahamya ba Yehova ntibizihiza iyo minsi mikuru. Naho ku birebana n’iyindi minsi mikuru, buri Muhamya wese yifatira umwanzuro, uzatuma ‘agira umutimanama utamurega ikibi icyo ari cyo cyose, haba ku Mana cyangwa ku bantu.’​—Ibyakozwe 24:16.

 Iyo Abahamya ba Yehova bagiye guhitamo niba bashobora kwizihiza umunsi mukuru runaka, babanza kwibaza ibibazo bikurikira. a

  •   Ese uyu munsi mukuru unyuranyije n’ibyo Bibiliya yigisha?

     Ihame rya Bibiliya: “‘Muve hagati yabo kandi mwitandukanye na bo,’ ni ko Yehova avuga, kandi ‘ntimukongere gukora ku kintu gihumanye.’”—2 Abakorinto 6:15-17.

     Abahamya ba Yehova bifuza kwitandukanya n’inyigisho zose zidahuje na Bibiliya, ni yo mpamvu hari iminsi mikuru batajya bizihiza. Iyo minsi mikuru irangwa n’ibi bintu bikurikira:

     Iminsi mikuru ikomoka mu myizerere ishyigikira gusenga izindi mana. Yesu yaravuze ati: “Yehova Imana yawe ni we ugomba gusenga, kandi ni we wenyine ugomba gukorera umurimo wera” (Matayo 4:10). Iyo ni yo mpamvu Abahamya ba Yehova batizihiza Noheli, Pasika n’indi minsi mikuru ishyigikira gusenga izindi mana zitari Yehova. Mu minsi mikuru batifatanyamo harimo nk’iyi ikurikira:

    •  Umunsi mukuru witwa Kwanzaa. Ijambo Kwanzaa rituruka ku magambo y’Igiswayili ari yo “matunda ya kwanza.” Ayo magambo asobanura “imbuto z’umuganura” akaba agaragaza iminsi mikuru yakorwaga mu gihe k’isarura nk’uko amateka y’Abanyafurika abivuga (Encyclopedia of Black Studies). Nubwo hari abantu bamwe babona ko umunsi mukuru wa Kwanzaa udafitanye isano n’idini, hari igitabo kigereranya uwo munsi mukuru n’undi munsi Abanyafurika bizihizaga, igihe bahaga “imbuto z’umuganura” imana n’abakurambere bashaka kubashimira. Nanone cyongeyeho ko abantu bizihizaga uwo munsi “bashaka gushimira abakurambere imigisha bafite kandi umunsi wa Kwanzaa ni wo wakomotseho umunsi mukuru Abanyamerika bakomoka muri Afurika bizihizaga.”​—Encyclopedia of African Religion

      Umunsi mukuru witwa Kwanzaa

    •  Umunsi mukuru uba mu gihe cy’umuhindo. Uwo munsi mukuru ugamije guha ikuzo imanakazi y’ukwezi (Holidays, Festivals, and Celebrations of the World Dictionary). Hari igitabo cyavuze ko iyo abantu bizihizaga uwo munsi mukuru, “abagore bapfukamiraga iyo manakazi.”​—Religions of the World—A Comprehensive Encyclopedia of Beliefs and Practices.

    •  Umunsi mukuru witwa Nauruz cyangwa Nowruz. Hari igitabo cyavuze ko “Uwo munsi mukuru waturutse mu idini ryashinzwe na Zoroastre, ukaba wari umwe mu minsi yera kuri kalendari y’iryo dini. . . . Uwo munsi witiriwe Rapithwin, ‘imana y’igicamunsi,’ ikaba yarajyaga ikuzimu ijyanwe n’Imana y’Urubura mu gihe cy’amezi y’imbeho maze ikaza kugaruka kuri uwo munsi wa Nowruz nk’uko imigenzo y’abantu bo mu idini ryashinzwe na Zoroastre ibigaragaza.”—United Nations Educational, Scientific and Cultural Organization.

    •  Umunsi mukuru witwa Shab-e Yalda. Uwo ni umunsi mukuru wizihizwaga mu Kuboza, ukaba ari umunsi w’umwaka wagiraga amasaha yo ku manywa make cyane kurusha indi yose mu gice cy’isi cya ruguru kandi ukaba wari ufitanye isano no gusenga ikigirwamana kitwa Mithra cyangwa imana y’izuba nk’uko igitabo kimwe kibivuga (Sufism in the Secret History of Persia). Nanone hari abavuga ko uwo munsi mukuru ufitanye isano no gusenga imana y’izuba y’Abaroma n’Abagiriki. b

    •  Umunsi mukuru wo gutanga no gushimira. Kimwe n’umunsi mukuru wa Kwanzaa, uyu munsi mukuru na wo ufitanye isano n’indi minsi mikuru yizihizwaga mu gihe k’isarura kandi wari ugamije guha icyubahiro Imana zitandukanye. Nyuma y’igihe “iyo migenzo yakorwaga kera yaje kugera no mu madini yiyita aya gikristo.”​—A Great and Godly Adventure—The Pilgrims and the Myth of the First Thanksgiving.

     Iminsi mikuru ifitanye isano n’ubupfumu cyangwa amahirwe. Bibiliya ivuga ko abantu ‘bategurira ameza imana y’Amahirwe’ ari abantu ‘baretse Yehova’ (Yesaya 65:11). Ubwo rero, Abahamya ba Yehova ntibizihiza iyo minsi mikuru, urugero nk’iyi ikurikira:

    •  Umunsi mukuru witwa Ivan Kupala. Abizihiza uwo munsi wa Ivan Kupala bemera ko kuri uwo munsi ibyaremwe biba bifite imbaraga ndengakamere zituma abantu bagira amahirwe kandi bakemera ko iyo uri umuntu ugira ubutwari n’amahirwe uba ushobora kugira izo mbaraga ndengakamere (The A to Z of Belarus). Uwo munsi ufite inkomoko ya gipagani kandi wizihizwaga ku munsi w’umwaka wagiraga amasaha yo ku manywa menshi cyane kurusha indi yose mu gice cya ruguru cy’isi. Uwo munsi wizihizwaga muri Kamena. Icyakora abapagani benshi bamaze kuba Abakristo, uwo munsi mukuru wahujwe n’umunsi mukuru wa kiliziya witiriwe Mutagatifu Yohana Umubatiza.”​—Encyclopedia of Contemporary Russian Culture

    •  Ubunani bwo mu mboneko z’ukwezi (ubw’Abashinwa cyangwa ubw’Abanyakoreya). Hari igitabo kimwe cyagize kiti: “Iki aba ari igihe abagize imiryango, inshuti n’abavandimwe bifurizanya amahirwe, bagaha icyubahiro ibigirwamana byabo n’imyuka kandi bakifurizanya kuzagira ishya n’ihirwe muri uwo mwaka baba bagiye gutangira” (Mooncakes and Hungry Ghosts—Festivals of China). Uko ni na ko bigenda mu bunani bw’Abanyakoreya kuko basenga abakurambere, bagakora imigenzo igamije kwirukana imyuka mibi kandi bakifurizanya amahirwe muri uwo mwaka mushya uba utangiye. Nanone bararagura bakagerageza kuvuga ibizaba muri uwo mwaka mushya uba utangiye​—Encyclopedia of New Year’s Holidays Worldwide.

      Ubunani bw’Abashinwa

     Iminsi mikuru ishingiye ku nyigisho ivuga ko ubugingo budapfa. Bibiliya ivuga mu buryo busobanutse neza ko ubugingo bupfa (Ezekiyeli 18:4). Ubwo rero, Abahamya ba Yehova nta bwo bizihiza iminsi mikuru ikurikira kubera ko ishyigikira inyigisho ivuga ko ubugingo budapfa:

    •  Umunsi w’abapfuye. Hari igitabo cyavuze ko uwo munsi ari ‘uwo kwibuka abantu bose bapfuye no kubaha icyubahiro.’ Icyo gitabo cyakomeje kigira kiti: “Hagati y’umwaka wa 500 n’uwa 1500, abantu benshi bizeraga ko kuri uwo munsi, roho z’abantu bapfuye ziri muri purugatori zigiraga abazimu cyangwa abapfumu maze zigatera abantu babaga baragiriye nabi ba nyirazo igihe bari batarapfa.”​—New Catholic Encyclopedia.

    •  Umunsi mukuru witwa Qingming n’uw’abazimu bashonje. Iyo minsi mikuru yombi igamije guha icyubahiro abakurambere. Hari igitabo gisobanura iby’iyo minsi mikuru yombi cyavuze ko kuri “uwo munsi abantu batwika ibyokurya, ibyo kunywa n’amafaranga kugira ngo bizere ko abapfuye batari busonze, batari bugire inyota cyangwa ngo babure amafaranga.” Icyo gitabo cyakomeje kivuga ko “abantu bizihiza uwo munsi, bakunda kuwizihiza igihe ukwezi aba ari inzora kuko bizera ko icyo gihe ari bwo abapfuye bagirana imishyikirano n’abazima kurusha ikindi gihe cyose. Ubwo rero bakora uko bashoboye kose ngo bacururutse abapfuye kandi bahe icyubahiro abakurambere.”​—Celebrating Life Customs Around the World—From Baby Showers to Funerals.

    •  Umunsi mukuru witwa Chuseok. Hari igitabo cyavuze ko muri uwo munsi mukuru “abantu batura abapfuye ibyokurya na divayi.” Ibyo biba bigaragaza ko bizera ko ‘roho y’umuntu ikomeza kubaho n’iyo apfuye.’​—The Korean Tradition of Religion, Society, and Ethics.

     Iminsi mikuru ifitanye isano n’ubupfumu. Bibiliya igira iti: ‘umupfumu cyangwa ukora iby’ubumaji cyangwa uragura cyangwa umurozi, cyangwa utongera abandi, cyangwa uraguza, cyangwa ukora umwuga wo guhanura ibizaba, cyangwa umushitsi, ni ikizira kuri Yehova’ (Gutegeka kwa Kabiri 18:10-12). Iyo ni yo mpamvu Abahamya ba Yehova batizihiza umunsi mukuru wa Halloween, kubera ko birinda ubupfumu, kuragurisha inyenyeri cyangwa ubundi buryo bwose bwo kuragura. Dore indi minsi ifitanye isano n’uwo:

    •  Umwaka mushya wa Sinhala na Tamil. Hari igitabo cyavuze ko “mu migenzo ya kera ifitanye isano n’uwo munsi mukuru, hakubiyemo imirimo yakorwaga igihe abahanga mu byo kuragurisha inyenyeri bagennye bavuga ko ari bwo abantu babona amahirwe.”​—Encyclopedia of Sri Lanka.

    •  Umunsi mukuru witwa Songkran. Izina ry’uwo munsi mukuru wo muri Aziya ryakomotse ku ijambo Sanskrit risobanura “kugenda” cyangwa “ihinduka.” Abantu bavuga ko kuri uwo munsi mukuru izuba ryakoraga urugendo rigana mu itsinda ry’inyenyeri ryitwa Aries.”​—Food, Feasts, and Faith—An Encyclopedia of Food Culture in World Religions.

     Iminsi mikuru ishingiye ku Mategeko ya Mose yavanyweho n’igitambo k’inshungu cya Yesu. Bibiliya igira iti: “Kristo ni we herezo ry’Amategeko” (Abaroma 10:4). Abakristo baracyakurikiza amahame ari mu Mategeko Yehova yahaye ishyanga rya Isirayeli abinyujije kuri Mose. Icyakora, ntibizihiza iminsi mikuru ishingiye kuri ayo mategeko, cyanecyane iminsi mikuru yerekezaga kuri Mesiya, bitewe n’uko Mesiya yamaze kuza. Nanone Bibiliya igira iti: “Kuko ibyo ari igicucu cy’ibintu bizaza, ariko ukuri kwabyo gufitwe na Kristo” (Abakolosayi 2:17). Abahamya ba Yehova ntibizihiza iminsi mikuru ifitanye isano n’iyo kubera ko yarangije intego yayo kandi ikaba irimo imigenzo idahuje n’ibyo Bibiliya yigisha. Urugero nk’iyi ikurikira:

    •  Umunsi mukuru witwa Hanukkah. Uyu munsi mukuru ni uwo kwibuka igihe Abayahudi bongeraga gutaha urusengero rwabo rwari i Yerusalemu. Nyamara Bibiliya ivuga ko Yesu yabaye Umutambyi Mukuru w’“ihema rikomeye kandi ritunganye kurushaho [cyangwa urusengero], ritakozwe n’amaboko, ibyo bikaba bishaka kuvuga ko ritari iryo muri ibi byaremwe” (Abaheburayo 9:11). Abakristo bemera ko urwo rusengero rwari i Yerusalemu rwasimbuwe n’urusengero rwo mu buryo bw’umwuka.

    •  Umunsi mukuru witwa Rosh Hashanah. Uwo ni umunsi wa mbere w’umwaka kuri karendari y’Abayahudi. Mu bihe bya kera, kuri uwo munsi mukuru abantu batambaga ibitambo byihariye bakabiha Imana (Kubara 29:1-6). Icyakora, Yesu Kristo, ari we Mesiya ni we ‘wahagaritse ibitambo n’amaturo’ ku buryo ibitambo abantu batamba nta gaciro bifite imbere y’Imana.—Daniyeli 9:26, 27.

  •   Ese uwo munsi mukuru ushyigikira ibikorwa mpuzamatorero?

     Ihame ryo muri Bibiliya: “Uwizera n’utizera bafitanye mugabane ki? Kandi se urusengero rw’Imana rwahuza rute n’ibigirwamana?”​—2 Abakorinto 6:15-17.

     Nubwo Abahamya ba Yehova bihatira kubana mu mahoro na bagenzi babo kandi bakazirikana ko umuntu wese afite uburenganzira bwo kwihitiramo ibyo yizera, nta bwo bizihiza iminsi mikuru ishyigikira ibikorwa mpuzamatorero, urugero nk’iyi ikurikira:

     Iminsi mikuru y’idini cyangwa ihuza amadini atandukanye. Igihe Imana yajyanaga abagize ishyanga rya Isirayeli mu gihugu gishya aho bari guhura n’abantu basenga imana zitandukanye, yarababwiye ati: “Ntuzagirane isezerano na bo cyangwa imana zabo . . . nukorera imana zabo bizakubera umutego” (Kuva 23:32, 33). Ubwo rero ni yo mpamvu Abahamya ba Yehova batizihiza iminsi mikuru ikurikira:

    •  Umunsi mukuru witwa Loy Krathong. Uwo ni umunsi mukuru w’abantu bo muri Tayilandi. Kuri uwo munsi “bafata ibibabi bakabikoramo ishusho nk’iy’amabakure cyangwa ubwato buto, bagashyiramo za buji zicanye cyangwa utundi dukoni bacana tugahumura neza maze bakabishyira mu mazi menshi. Abantu bizeraga ko ibyo byirukana umwaku. Ubundi uwo munsi uba ugamije kwibuka ahantu hera Buddha yakandagiye.”​—Encyclopedia of Buddhism.

    •  Umunsi mukuru wo kwihana mu gihugu. Dukurikije ibyo ikinyamakuru cyo muri Papouasie-Nouvelle-Guinée cyavuze “abantu bizihiza uwo munsi mukuru bemera amahame y’ibanze agenga imyizerere y’Abakristo. Nanone bavuga ko uwo munsi ari wo shingiro ry’amahame ya Gikristo akurikizwa muri icyo gihugu.”

    •  Umunsi mukuru witwa Vesak. Hari igitabo kimwe cyavuze ko uwo ari umwe mu minsi mikuru yera y’Ababuda, aho bizihiza ivuka rya Budha kandi bakemera ko umuntu aba yifitemo imbaraga zijya kuba ahantu hahora umunezero. Ibyo ni byo bita nirivana.​—Holidays, Festivals, and Celebrations of the World Dictionary.

      Umunsi mukuru witwa Vesak

     Iminsi mikuru ishingiye ku migenzo y’idini kandi idashingiye kuri Bibiliya. Yesu yabwiye abayobozi b’amadini ati: “Uko ni ko ijambo ry’Imana mwarihinduye ubusa bitewe n’imigenzo yanyu.” Nanone yababwiye ko ‘basengeraga ubusa, kuko inyigisho bigishaga yari amategeko y’abantu’ (Matayo 15:6, 9). Kubera ko Abahamya ba Yehova bakurikiza iyo nama ya Yesu, hari iminsi mikuru myinshi batizihiza kabone n’ubwo andi madini yaba ayizihiza.

    •  Umunsi mukuru witwa Epiphany (Umunsi mukuru w’abami batatu, Timkat, cyangwa Los Reyes Magos). Hari igitabo kimwe cyagize kiti: “Kuri uwo munsi mukuru, abantu bibuka igihe abaragurisha inyenyeri basuraga Yesu cyangwa bakibuka igihe yabatizwaga. Uwo munsi mukuru watumye iminsi mikuru ya gipagani ihinduka iya Gikristo. Muri iyo minsi hakubiyemo iyo guha icyubahiro ibigirwamana by’amazi atemba, ni ukuvuga inzuzi n’imigezi” (The Christmas Encyclopedia). Hari n’undi munsi mukuru witwa Timkat wari ufitanye isano n’iyo migenzo.​—Encyclopedia of Society and Culture in the Ancient World.

    •  Umunsi mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya (Asomusiyo). Uyu munsi mukuru ushingiye ku myizerere y’uko nyina wa Yesu yagiye mu ijuru afite umubiri wa kimuntu. “Iyo nyigisho” ntiyari izwi n’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere kandi nta ho igaragara mu Byanditswe.”​—Encyclopedia of Fundamentalism.

    •  Umunsi mukuru wa Mariya utarasamanywe icyaha. Hari igitabo kimwe cy’Abagatolika cyavuze ko “inyigisho y’uko Mariya atasamanywe icyaha nta ho igaragara mu Byanditswe. Ni kiliziya yayishyiriyeho.”​—New Catholic Encyclopedia.

    •  Umunsi mukuru witwa Lent. Hari igitabo kimwe cyagize kiti: “Uwo munsi mukuru washyizweho mu kinyejana cya kane, hakaba hari hashize imyaka irenga 200 Bibiliya irangije kwandikwa. Kuri uwo munsi abantu bicuzaga ibyaha bakoze kandi bakiyiriza ubusa.” Icyo gitabo cyakomeje kivuga ibintu biba ku munsi wa mbere w’uwo munsi mukuru. Cyagize kiti: “Umuhango wo gusiga abantu ivu ku gahanga uba ku wa Gatatu w’Ivu, wakomeje gukorwa kuva mu nama ya Benevento yabaye mu mwaka wa 1091.”​—New Catholic Encyclopedia.

    •  Umunsi mukuru witwa Meskel cyangwa Maskal. Hari igitabo cyavuze ko “uwo ari umunsi mukuru wo muri Etiyopiya abantu bizihirizaho igihe baboneye Umusaraba Nyawo (ni ukuvuga umusaraba Kristo yamanitsweho). Kuri uwo munsi mukuru bacanaga imiriro hanyuma bakicara bayikikije kandi babyina (Encyclopedia of Society and Culture in the Medieval World). Icyakora, Abahamya ba Yehova ntibifashisha umusaraba mu gusenga.

  •   Ese uyu munsi mukuru ugamije guha icyubahiro umuntu runaka, umuryango cyangwa ibirango by’igihugu?

     Ihame rya Bibiliya: “Yehova aravuga ati ‘havumwe umugabo w’umunyambaraga wiringira umuntu wakuwe mu mukungugu, akiringira amaboko y’abantu, umutima we ukareka Yehova.’”​—Yeremiya 17:5.

     Nubwo Abahamya ba Yehova bubaha abantu bose, nta bwo bifatanya mu minsi mikuru cyangwa imihango ikurikira:

     Iminsi mikuru igamije guha icyubahiro umutegetsi runaka cyangwa undi muntu ukomeye. Bibiliya igira iti: “Muramenye ntimukiringire umuntu wakuwe mu mukungugu, ufite umwuka mu mazuru. Ni iki cyatuma yitabwaho” (Yesaya 2:22)? Ubwo rero, Abahamya ba Yehova ntibizihiza iminsi mikuru nk’iyo, urugero nk’isabukuru y’amavuko y’umwami cyangwa iy’umwamikazi.

     Iminsi mikuru yo guha icyubahiro ibendera ry’igihugu. Abahamya ba Yehova nta bwo bizihiza umunsi mukuru w’ibendera. Kubera iki? Kubera ko Bibiliya igira iti: “Mwirinde ibigirwamana” (1 Yohana 5:21). Abantu benshi muri iki gihe ntibafata ibendera nk’ikigirwamana cyangwa ikintu gisengwa. Icyakora umuhanga mu by’amateka witwa Carlton J. H. Hayes yagize ati: “Ibendera ni cyo kimenyetso k’ingenzi kiranga ibyo abantu bakunda igihugu by’agakabyo bizera kandi ni ryo basenga.”

     Iminsi mikuru yo kwambaza abatagatifu. Byagenze bite igihe umuntu watinyaga Imana yapfukamiraga Petero? Bibiliya igira iti: “Petero aramuhagurutsa aramubwira ati “haguruka; nanjye ndi umuntu” (Ibyakozwe 10:25, 26). Yaba Petero cyangwa indi ntumwa iyo ari yo yose, nta n’umwe wigeze yemera guhabwa icyubahiro kihariye. Iyo ni yo mpamvu Abahamya ba Yehova batizihiza iminsi mikuru yo kwambaza abatagatifu, urugero nk’iminsi mikuru ikurikira:

    •  Umunsi mukuru w’abatagatifu bose. Hari igitabo cyavuze ko “uwo munsi mukuru wo kwambaza abatagatifu bose, nta we uzi inkomoko yawo.”​—New Catholic Encyclopedia.

    •  Umunsi mukuru wa Bikira Mariya abonekera Gwadelupe. Uwo munsi mukuru ni uwo kwambaza “umutagatifu mukuru wa Megizike,” abenshi bakaba bemera ko ari Mariya nyina wa Yesu. Bivugwa ko mu mwaka wa 1531, hari umuturage w’umuhinzi yabonekeye mu buryo bw’igitangaza.​—The Greenwood Encyclopedia of Latino Literature.

      Umunsi mukuru wa Bikiri Mariya abonekera Gwadelupe

    •  Umunsi mukuru wo kwita umwana izina. Hari igitabo kimwe cyavuze ko “Umunsi mukuru wo kwita umwana izina ari umunsi mukuru w’umutagatifu umwana ahabwaho izina ryitiranwa n’uwo mutagatifu, akarihabwa mu gihe cy’umubatizo cyangwa nyuma yaho agiye gukomezwa.” Nanone cyongeyeho ko “uwo ari umunsi udasanzwe ukorwaho ibikorwa by’idini.”​—Celebrating Life Customs Around the World—From Baby Showers to Funerals.

     Umunsi w’ishyaka rya poritiki cyangwa uw’umuryango ugamije gufasha abaturage. Bibiliya igira iti: “Guhungira kuri Yehova ni byiza, kuruta kwiringira umuntu wakuwe mu mukungugu” (Zaburi 118:8, 9). Abahamya ba Yehova ntibiringira abantu, ahubwo biringira Imana kuko ari yo izakemura ibibazo biri mu isi. Ni yo mpamvu batifatanya mu Munsi w’Urubyiruko cyangwa Umunsi w’Abagore. Iyo ni na yo mpamvu batifatanya mu munsi wo kurwanya ubucakara cyangwa indi imeze nka yo, ahubwo bakiringira ko Ubwami bw’Imana ari bwo buzakuraho ivangura n’ubusumbane.​—Abaroma 2:11; 8:21.

  •   Ese uyu munsi mukuru waba ugamije kugaragaza ko igihugu cyangwa ubwoko runaka buruta ubundi?

     Ihame ryo muri Bibiliya: ‘Imana ntirobanura ku butoni, ahubwo muri buri gihugu umuntu uyitinya kandi agakora ibyo gukiranuka ni we yemera.’​—Ibyakozwe 10:34, 35.

     Nubwo Abahamya ba Yehova benshi bakunda ibihugu bakomokamo, birinda kwifatanya mu minsi mikuru igaragaza ko ibihugu byabo cyangwa ubwoko bwabo biruta ibindi, urugero nk’iyi ikurikira:

     Iminsi mikuru yo guha icyubahiro ingabo. Yesu ntiyigeze ashishikariza abigishwa be kwifatanya mu ntambara, ahubwo yarababwiye ati: “Mukomeze gukunda abanzi banyu kandi musenge musabira ababatoteza” (Matayo 5:44). Ubwo rero, Abahamya ba Yehova ntibifatanya mu minsi mikuru igamije guha icyubahiro abasirikare, urugero nk’iyi ikurikira.

    •  Umunsi mukuru wa Anzac. Hari igitabo cy’amateka cyavuze ko “izina ry’uwo munsi mukuru ryerekeza ku ngabo zo muri Ositaraliya na Nouvelle-Zélande. Buhoro buhoro, uwo munsi waje guhindukamo umunsi wo kwibuka abasirikare baguye ku rugamba.”​—Historical Dictionary of Australia.

    •  Umunsi mukuru w’abasirikare bavuye ku rugerero (Umunsi wo kwibuka, Umunsi wo kwibuka abasirikare baguye ku rugamba). “Iyi minsi mikuru iba igamije guha icyubahiro abasirikare bavuye ku rugerero n’abaguye ku rugamba.”​—Encyclopædia Britannica.

     Iminsi mikuru y’ubwigenge cyangwa iyo kwibuka amateka y’igihugu. Yesu yavuze ko abigishwa be ‘batari ab’isi, nk’uko nawe atari uw’isi’ (Yohana 17:16). Nubwo Abahamya ba Yehova bashimishwa no kumenya amateka y’igihugu cyabo, ntibifatanya mu minsi mikuru ikurikira:

    •  Umunsi mukuru wa Ositaraliya. Hari igitabo cyavuze ko uwo ari umunsi mukuru wo kwibuka “ibyabaye mu mwaka wa 1788, ubwo abasirikare b’u Bwongereza bazamuraga ibendera ry’igihugu cyabo bagatangaza ko Ositaraliya ibaye igihugu gikoronizwa n’u Bwongereza.”​—Worldmark Encyclopedia of Cultures and Daily Life.

    •  Umunsi mukuru wa Guy Fawkes. Uyu ni umunsi mukuru wizihizwa ku rwego rw’igihugu “bibuka ibyabaye mu wa 1605, ubwo umugambi mubisha wari wacuzwe na Guy Fawkes hamwe n’abandi Bagatolika b’indyarya wo kwica King James wa I n’abandi bari bagize guverinoma y’u Bwongereza wapfubaga.”​—A Dictionary of English Folklore.

    •  Umunsi mukuru w’ubwigenge. Mu bihugu byinshi, uwo aba ari umunsi wahariwe kwibuka igihe igihugu cyaboneyeho ubwigenge kikava mu bukoroni.​—Merriam-Webster’s Unabridged Dictionary.

  •   Ese uyu munsi mukuru waba urangwamo imyitwarire idakwiriye cyangwa ubwiyandarike?

     Ihame ryo muri Bibiliya: “Igihe cyashize cyari gihagije kugira ngo mukore ibyo abantu b’isi bakunda, igihe mwagenderaga mu bikorwa by’ubwiyandarike, irari ry’ibitsina ritagira rutangira, gukabya kunywa divayi nyinshi, kurara inkera, kurushanwa mu kunywa inzoga n’ibikorwa by’akahebwe byo gusenga ibigirwamana.”​—1 Petero 4:3.

     Abahamya ba Yehova bakurikiza iryo hame bakirinda iminsi mikuru irimo ubusinzi cyangwa ibindi bikorwa bibi. Abahamya bakunda gusabana na bagenzi babo hamwe n’inshuti zabo kandi hari igihe bashobora kunywa inzoga ariko bakabikora mu rugero. Bakora uko bashoboye kose bagakurikiza ihame ryo muri Bibiliya rigira riti: “Mwaba murya cyangwa munywa, cyangwa mukora ikindi kintu icyo ari cyo cyose, mujye mukora ibintu byose mugamije guhesha Imana ikuzo.”​—1 Abakorinto 10:31.

     Abahamya ba Yehova ntibifatanya mu minsi mikuru iba irimo imbyino zibyutsa irari ry’ibitsina (urugero nk’uwitwa carnaval) cyangwa indi iba irimo ibikorwa by’umwanda Bibiliya iciraho iteka. Muri iyo harimo umunsi mukuru w’Abayahudi witwa Purim. Hari igitabo cyavuze ko “nubwo kuva kera uwo munsi mukuru wa Purim wari ugamije kwibuka igihe Abayahudi bacungurwaga mu kinyejana cya gatanu Mbere ya Yesu, muri iki gihe usigaye ukorwa nk’uwitwa Mardi Gras cyangwa Carnaval. Abenshi mu bantu bizihiza uwo munsi baba bambaye imyenda y’abagore kandi ari abagabo, bagenda basakuza cyane, basinze kandi bitwara mu buryo budasanzwe.”​—Essential Judaism.

 Ese nubwo hari iminsi mikuru Abahamya ba Yehova batizihiza, baba bakunda imiryango yabo?

 Yego rwose. Bibiliya yigisha abantu gukunda abagize imiryango yabo no kububaha kabone n’iyo baba badahuje idini (1 Petero 3:1, 2, 7). Birumvikana ko iyo Umuhamya wa Yehova aretse kwizihiza iminsi mikuru runaka, abagize imiryango ye bashobora kubabara kandi bakumva rwose abatengushye. Icyakora, Abahamya benshi bafata iya mbere bakagaragariza abagize imiryango yabo urukundo, bakabasobanurira babigiranye amakenga impamvu batifatanyije na bo muri iyo minsi mikuru, kandi bakabasura.

 Ese Abahamya ba Yehova baba babuza abandi kwizihiza iminsi mikuru runaka?

 Oya. Abahamya bemera ko buri munsi wese afite uburenganzira bwo kwifatira umwanzuro (Yosuwa 24:15). Nanone ‘bubaha abantu b’ingeri zose’ kabone n’ubwo baba badahuje imyizerere cyangwa idini.​—1 Petero 2:17.

a Iyi ngingo nta bwo ivuga urutonde rw’iminsi mikuru yose Abahamya ba Yehova batizihiza kandi nta n’ubwo ivuga amahame ya Bibiliya yose umuntu ashobora gushingiraho.

b Igitabo kitwa Mithra, Mithraism, Christmas Day & Yalda, by K. E. Eduljee, ipaji ya 31-33.