Ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo 15:1-39

  • Imigenzo y’abantu ishyirwa ahagaragara (1-9)

  • Ibiva mu mutima ni byo bituma Imana ibona ko umuntu yanduye (10-20)

  • Umugore w’Umunyafoyinike wari ufite ukwizera gukomeye (21-28)

  • Yesu akiza indwara nyinshi (29-31)

  • Yesu agaburira abantu 4.000 (32-39)

15  Hanyuma Abafarisayo n’abanditsi bava i Yerusalemu baza kureba Yesu, baramubaza bati:  “Kuki abigishwa bawe batubahiriza imigenzo ya ba sogokuruza?* Urugero, ntibakaraba intoki* mbere yo kurya.”  Na we arabasubiza ati: “Kuki se mwe mwica amategeko y’Imana bitewe n’imigenzo yanyu?  Urugero, Imana yaravuze iti: ‘Wubahe papa wawe na mama wawe,’ kandi iravuga iti: ‘Umuntu utuka papa we cyangwa mama we yicwe.’  Ariko mwe muvuga ko ‘umuntu wese ubwira papa we cyangwa mama we ati: “Icyo mfite cyari kukugirira akamaro nakigeneye Imana,”  atagomba kubaha papa we rwose.’ Uko ni ko ijambo ry’Imana mwarihinduye ubusa bitewe n’imigenzo yanyu.  Mwa ndyarya mwe, Yesaya yahanuye neza ibyanyu igihe yavugaga ati:  ‘Aba bantu bavuga ko banyubaha, ariko mu by’ukuri ntibankunda.  Barushywa n’ubusa bansenga, kuko ibyo bigisha ari amategeko y’abantu.’” 10  Amaze kuvuga ibyo, ahamagara abantu baramwegera, arababwira ati: “Nimwumve ibi kandi mubisobanukirwe: 11  Icyinjira mu kanwa si cyo gituma Imana ibona ko umuntu yanduye* ahubwo igituruka mu kanwa k’umuntu ni cyo gituma Imana ibona ko yanduye.” 12  Hanyuma abigishwa baraza baramubwira bati: “Ese uzi ko Abafarisayo bumvise ibyo wavuze bikabarakaza?” 13  Arabasubiza ati: “Igiti cyose Data wo mu ijuru atateye kizarandurwa. 14  Nimubareke. Ni impumyi ziyobora izindi. Kandi iyo impumyi iyoboye indi, zombi zigwa mu mwobo.” 15  Nuko Petero aramubwira ati: “Dusobanurire neza icyo ushatse kuvuga.” 16  Na we aramubwira ati: “Ese na n’ubu namwe ntimurasobanukirwa? 17  None se ntimuzi ko ikintu cyose umuntu ariye kinyura mu mara hanyuma kigasohoka kikajya mu musarani? 18  Ariko ibintu bibi umuntu avuga biba bivuye mu mutima, kandi ni byo bimwanduza. 19  Urugero, mu mutima haturukamo ibitekerezo bibi, ni ukuvuga ubwicanyi, ubuhehesi,* ubusambanyi,* ubujura, gushinja abandi ibinyoma no gutuka Imana. 20  Ibyo ni byo bituma Imana ibona ko umuntu yanduye, ariko kurya udakarabye intoki ntibituma Imana ibona ko wanduye.” 21  Nuko Yesu avuye aho ajya mu turere tw’i Tiro n’i Sidoni. 22  Hanyuma umugore w’Umunyafoyinike wo muri utwo turere aza avuga cyane ati: “Mwami ukomoka kuri Dawidi, ngirira impuhwe. Umukobwa wanjye yatewe n’abadayimoni none amerewe nabi cyane.” 23  Ariko ntiyagira icyo amusubiza. Abigishwa be baraza baramubwira bati: “Mubwire agende, kuko ari gukomeza gusakuriza inyuma yacu.” 24  Yesu arasubiza ati: “Imana yanyohereje gusa ku Bisirayeli bameze nk’intama zazimiye.” 25  Ariko uwo mugore araza aramwunamira, aramubwira ati: “Mwami, mfasha!” 26  Yesu aramusubiza ati: “Ntibikwiriye ko umuntu afata ibyokurya by’abana ngo abijugunyire ibibwana by’imbwa.” 27  Uwo mugore aramubwira ati: “Ibyo ni ko biri Mwami. Ariko rwose n’ibibwana by’imbwa birya ibigwa hasi bivuye ku meza ya ba shebuja.” 28  Yesu aramusubiza ati: “Mugore, ufite ukwizera gukomeye. Bikugendekere uko ubyifuza.” Nuko uwo mwanya umukobwa we ahita akira. 29  Hanyuma Yesu avuye aho agera hafi y’inyanja ya Galilaya, azamuka ku musozi yicarayo. 30  Nuko abantu benshi baramusanga bazanye abamugaye, abafite ubumuga bwo kutabona, abafite ubumuga bwo kutavuga n’abandi barwayi benshi, babazana imbere ya Yesu maze arabakiza. 31  Bituma abantu batangara babonye abari bafite ubumuga bwo kutavuga bavuga, abari baramugaye bagenda n’abari bafite ubumuga bwo kutabona bareba. Nuko basingiza Imana ya Isirayeli. 32  Ariko Yesu ahamagara abigishwa be arababwira ati: “Ndumva mfitiye aba bantu impuhwe, kuko ubu hashize iminsi itatu bari kumwe nanjye kandi nta cyo bafite cyo kurya. Sinshaka kubasezerera bashonje kuko bashobora kwitura hasi bari mu nzira.” 33  Ariko abigishwa be baramubwira bati: “Ko aha hantu hadatuwe, turavana hehe imigati ihagije yahaza abantu bangana batya?” 34  Yesu arababaza ati: “Mufite imigati ingahe?” Baramusubiza bati: “Dufite imigati irindwi, n’udufi duke.” 35  Nuko amaze gutegeka abantu ko bicara hasi, 36  afata ya migati irindwi n’utwo dufi, hanyuma amaze gusenga arabimanyagura, abiha abigishwa be, abigishwa be na bo babiha abantu. 37  Nuko bose bararya barahaga, maze bakusanya ibice bisigaye byuzura ibitebo birindwi binini. 38  Abariye bari abagabo 4.000, utabariyemo abagore n’abana. 39  Hanyuma amaze gusezerera abantu, ajya mu bwato maze yerekeza mu turere tw’i Magadani.

Ibisobanuro ahagana hasi

Byabaga ari ibikorwa cyangwa amategeko adashingiye ku Byanditswe. Bari barabyigishijwe n’abigisha bo mu idini ry’Abayahudi.
Aha byerekeza ku gukaraba intoki mu buryo buhuje n’uko iyo migenzo yakorwaga.
Cyangwa “ahumanye.”
Aha byerekeza ku muntu washatse, ugirana imibonano mpuzabitsina n’undi muntu utari uwo bashakanye.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “poruneyiya.” Reba Ibisobanuro by’amagambo.