Soma ibirimo

Yarokoye abantu atari mu kazi

Yarokoye abantu atari mu kazi

Ku cyumweru tariki ya 5 Mutarama 2014, Serge Gerardin yari muri bisi agiye mu ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova ryabereye hafi y’i Paris, mu Bufaransa, nuko abona impanuka iteye ubwoba. Agira ati “imodoka yagonze beto zirinda ikiraro maze yiterera hejuru. Yahise igonga ikiraro, igwa yiyubitse maze ifatwa n’inkongi.”

Serge amaze imyaka isaga 40 akora akazi ko kuzimya umuriro. Kubera ko n’ubundi asanzwe ahagarariye ikipe y’abashinzwe kuzimya umuriro, yahise agira icyo akora atazuyaje. Yagize ati “nubwo twagenderaga mu mukono utandukanye n’uw’iyo modoka kandi turi mu muhanda w’imodoka zihuta cyane, nasabye umushoferi guhagarika bisi maze ndiruka njya kureba ya modoka yari yatangiye gushya.” Serge yumvise umuntu utabaza avuga ngo “muntabare, muntabare!” Serge akomeza agira ati “nari nambaye ikoti na karuvati kandi nta bikoresho byabugenewe nari mfite. Ariko uko gutabaza kwatumye numva ko bakiri bazima kandi ko nabarokora.”

Serge yazengurutse iyo modoka, maze abona umuntu wataye umutwe amukuramo. Serge yagize ati “uwo muntu yambwiye ko mu modoka harimo abandi bantu babiri. Icyo gihe hari izindi modoka zari zatangiye guhagarara hafi aho. Ariko kubera ko hari ubushyuhe bwinshi n’ibirimi by’umuriro, abantu ntibashoboraga kutwegera.”

Hari abashoferi b’amakamyo baje bafite ibikoresho byo kuzimya umuriro. Serge yabasabye gukoresha ibyo bikoresho bazimya iyo modoka maze bituma byibura umuriro uba uzimye ho gato. Icyakora, uwari utwaye imodoka yari yafatiwe munsi yayo. Serge n’abandi bari bahuruye bateruye iyo modoka maze bamukuramo ari muzima.

Serge akomeza agira ati “ako kanya nanone umuriro wongeye kugurumana.” Icyakora kubera ko imodoka yari yiyubitse, hari hakirimo umuntu unagana mu modoka afashwe n’umukandara. Haje kuza undi muntu ushinzwe kuzimya umuriro ariko na we ntiyari mu kazi; yari yambaye imyenda ikozwe mu ruhu yambarwa n’abantu batwara moto. Serge akomeza agira ati “nababwiye ko uko bigaragara imodoka yari hafi gusandara yose, maze dufata umwanzuro wo gufata amaboko y’uwo muntu tukamukurura, kandi koko twamukuyemo.” Tukimara kumukuramo nta n’umunota urashira, ya modoka yahise iturika.

Igihe abashinzwe kuzimya umuriro bahageraga bari kumwe n’abaganga, bitaye ku bari bakomeretse kandi bazimya n’uwo muriro. Serge na we bamuvuye udukomere duto yari yagize n’aho yari yahiye ku maboko. Igihe yasubiraga muri bisi agiye mu ikoraniro, hari abagabo bamwirukanseho baramushimira.

Serge yishimira kuba yarafashije abo bantu. “Numvaga Yehova Imana yanjye ansaba kwita kuri abo bantu. Ikinshimisha ni uko nashoboye kubarokora.”