Soma ibirimo

16 NYAKANGA 2015
U BUDAGE

Umwana na se bahawe igihembo kuko batabaye abagabo batatu bari bagiye guhira mu modoka

Umwana na se bahawe igihembo kuko batabaye abagabo batatu bari bagiye guhira mu modoka

Jorim, Christiane na Andreas Bonk. Igihe uwo muhango wabaga, Andreas yari mu bitaro bitewe n’indi mpamvu itari iyo mpanuka.

SELTERS mu Budage—Ku itariki ya 16 Mata 2015 Umuhamya wa Yehova witwa Andreas Bonk n’umuhungu we Jorim bari mu bahawe ibihembo kuko barokoye abantu batatu bari mu modoka yakoze impanuka, igahita ifatwa n’inkongi y’umuriro. Ibyo bihembo byatanzwe mu birori byari byitabiriwe na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri leta ya Baden-Württemberg, iri mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Budage, meya w’umugi wa Obersulm n’uw’umugi wa Waiblingen, iyo migi yombi ikaba ari yo abahabwaga ibihembo bakomokamo. Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Reinhold Gall (uwa gatatu uturutse iburyo ku ifoto ibimburira iyi nkuru) yahaye Andreas Bonk umudari uhabwa abarokoye abandi muri leta ya Baden-Württemberg. Umugore wa Bonk witwa Christiane (uri hagati ku ifoto ibimburira iyi nkuru) yakiriye umudari w’umugabo we, kuko icyo gihe umugabo we yari mu bitaro bitewe n’indi mpamvu itari iyo mpanuka. Muri ibyo birori, Tilman Schmidt, meya w’umugi wa Obersulm (uri ibumoso ku ifoto ibimburira iyi nkuru), yahaye Jorim Bonk (uri hagati ku ifoto ibimburira iyi nkuru) seritifika y’icyubahiro.

Ku itariki ya 11 Gicurasi 2014, Andreas na Jorim bari mu modoka bagiye mu materaniro y’Abahamya ba Yehova kandi Andreas yagombaga gutanga ikiganiro gishingiye kuri Bibiliya. Bari mu nzira babonye imodoka yakoze impanuka ikomeye. Abasirikare bane b’Abanyamerika bari baheze muri iyo modoka yari yahirimye, irimo igurumana. Uwo mugabo n’umuhungu we hamwe n’abandi bantu babiri barahagaze kugira ngo batabare abo basirikare. Andreas yahaze amagara ye agerageza gukura abo basirikare mu modoka yagurumanaga kugeza igihe haziye abapolisi, abashinzwe kuzimya umuriro na ambilansi. Ikibabaje ni uko umwe muri abo basirikare yapfuye. Hari ikinyamakuru cyavuze ko minisitiri Gall yabwiye abarokoye abo basirikare ati “mwashyize ubuzima bwanyu mu kaga mukora igikorwa cy’ubutwari.” (Sulmtaler Woche) Meya witwa Schmidt na we yaravuze ati “twe abatuye mu mugi wa Obersulm, twishimira kuba dufite abantu nkamwe.”

Ifoto igaragaza iyo mpanuka.

Andreas Bonk yasobanuye icyatumye akora icyo gikorwa cy’ubutwari agira ati “icyatumye mpagarara aho impanuka yabereye ni uko nari mpangayikishijwe n’abo bantu bari mu kaga. Mbona ko umuntu wese afite agaciro. . . . Iyo aba jye cyangwa mwene wacu uri muri iyo mimerere, ndumva abandi bantu bari kugira ubutwari bwo kudutabara.” Jorim na we yaravuze ati “ntitugomba kwirengagiza abantu bari mu kaga.”

Umuhango wo gutanga ibyo bihembo wabereye mu nzu mberabyombi yo mu mugi wa Obersulm. Hari ikinyamakuru cyo mu Budage cyagize icyo kivuga kuri uwo muhango, gisubira mu magambo meya w’umugi wa Waiblingen witwa Andreas Hesky (uwa kabiri uturutse iburyo ku ifoto ibimburira iyi nkuru) yavuze agira ati “mukwiye guterwa ishema n’ibyo mwakoze. Umugi wa Waiblingen utewe ishema no kuba ufite abaturage bameze nkamwe. Mwatubereye urugero rwiza.”—STIMME.de.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, Ibiro Bishinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000

U Budage: Wolfram Slupina, tel. +49 6483 41 3110