Soma ibirimo

Bateguye ingendo 19.000

Bateguye ingendo 19.000

Muri Nyakanga 2013, Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova yandikiye ibaruwa ishishikaje abamisiyonari n’abandi bari mu murimo w’igihe cyose wihariye mu bindi bihugu. Iyo baruwa yavugaga gahunda yashyizweho yo gufasha abakorera umurimo mu bindi bihugu bakajya mu makoraniro y’iminsi itatu cyangwa mu makoraniro mpuzamahanga. Ayo makoraniro yabaye mu mwaka wa 2014 no mu ntangiriro z’umwaka wa 2015.

Iyo gahunda igenewe abakorera umurimo mu bindi bihugu ntiyari igamije kubafasha kujya mu makoraniro gusa, ahubwo yari igamije no gutuma bahura n’imiryango yabo n’incuti zabo. Iyo baruwa yavugaga ko umuryango wacu wari kubishyurira itike yo kugenda no kugaruka.

Nubwo hari izindi gahunda nk’izo zabagaho mu myaka yashize, iyo yo yari yihariye. Komite y’Inteko Nyobozi Ishinzwe Ibyo Kwigisha yashinze urwego rw’imirimo rushya rwitwa “Urwego rwo ku Cyicaro Gikuru Rushinzwe Ingendo.” Urwo rwego ni rwo rwaguze ayo matike.

Iyo baruwa yo gutumira abo bavandimwe imaze koherezwa, urwo rwego rwatangiye kwakira amabaruwa make make y’abasabaga amatike y’indege. Icyakora byagiye kugera muri Mutarama 2014, abasaba amatike barabaye benshi cyane. Abashinzwe iyo gahunda barebye ingendo abari mu murimo w’igihe cyose wihariye bo hirya no hino ku isi bari gukora maze bishyura amatike y’indege.

Ingendo bamwe bari gukora ntizari zoroshye. Urugero, hari abagombaga kuva i Reykjavík muri Isilande bakajya i Cochabamba muri Boliviya. Abandi bari kuva i Nouméa muri Nouvelle-Calédonie bakajya Antananarivo muri Madagasikari. Nanone hari abagombaga kuva i Port Moresby muri Papouasie-Nouvelle-Guinée bakerekeza i Seattle, muri leta ya Washington muri Amerika. Hari n’abandi bagombaga kuva i Ouagadougou muri Burukina Faso bakerekeza i Winnipeg muri Kanada.

Abantu batanu bakora mu Rwego rwo ku Cyicaro Gikuru Rushinzwe Ingendo bateguye ingendo zigera hafi ku 19.000. Baguze amatike y’indege y’abantu bagera hafi ku 4.300 bo mu bihugu 176, bakoresheje amafaranga yatanzwe n’amatorero kugira ngo akoreshwe muri iyo gahunda.

Abavandimwe bishimiye cyane iyo gahunda. Hari umugabo n’umugore b’abamisiyonari banditse bati “uyu munsi turasubira aho dukorera umurimo mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Aziya. Tubashimiye tubikuye ku mutima ukuntu mwadufashije kugaruka iwacu mu Bwongereza, tukabonana n’imiryango yacu nyuma y’imyaka itanu twari tumaze tutabonana. Iyo mutadufasha ntitwari kubona uko tubasura. Dushimiye tubikuye ku mutima ababigizemo uruhare bose.”

Umumisiyonari ukorera muri Paragwe yaranditse ati “jye n’umugore wanjye turabashimira byimazeyo ko mwadufashije kujya mu ikoraniro mpuzamahanga ryabereye i New Jersey muri Amerika. Mu ntangiriro z’umwaka wa 2011 twatangiye kubika amafaranga kugira ngo tuzajye gusura icyicaro gikuru mu Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Icyakora, mu kwezi kwa Kamena k’uwo mwaka twasabwe kujya dusura amatorero yo muri Paragwe akoresha ururimi rw’amarenga. Ibyo byasabaga gukora ingendo nyinshi. Tumaze kubitekerezaho twitonze, twafashe umwanzuro wo kwigomwa ntitujye muri Amerika ahubwo tukagura imodoka yari kudufasha gusohoza neza iyo nshingano nshya twari duhawe. Nyuma yaho, twatumiriwe kujya mu ikoraniro mpuzamahanga. Nguko uko twabonye ibyo twifuzaga! Turashimira Yehova ku bw’ineza ye n’urukundo yatugaragarije.”

Umugabo n’umugore bo muri Malawi baranditse bati “turifuza kubandikira kugira ngo tubashimire tubikuye ku mutima. Tuzi neza ko gutegura izo ngendo zose byasabye akazi kenshi, bitwara igihe kinini n’amafaranga menshi. Turabashimira ukuntu mukorana umwete, ariko mbere ya byose turashimira abagize umuryango wa Yehova bose kuko batumye dusubira iwacu tukifatanya mu ikoraniro mpuzamahanga kandi tugasura imiryango yacu n’incuti zacu.”

Abakora mu Rwego rwo ku Cyicaro Gikuru Rushinzwe Ingendo bishimiye iyo nshingano bahawe. Mileivi yaravuze ati “gufasha abamisiyonari gusubira iwabo bagasura abagize imiryango yabo n’incuti, byaranshimishije cyane.” Dorise we yaravuze ati “niboneye neza ukuntu umuryango wacu ukunda abakorera umurimo mu bindi bihugu.” Rodney uhagarariye urwo rwego rw’imirimo yaravuze ati “kuba narifatanyije muri uwo mushinga byaranshimishije cyane.”

Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi bishimiye kwifatanya muri iyo gahunda yuje urukundo yo gufasha abavandimwe na bashiki babo bakorana umwete kandi bakigomwa.