Soma ibirimo

Amafoto yo mu Bwongereza (Igice cya 3: Nzeri 2016—Gashyantare 2017)

Amafoto yo mu Bwongereza (Igice cya 3: Nzeri 2016—Gashyantare 2017)

Reba ukuntu imirimo yo kubaka ibiro by’Abahamya ba Yehova byo mu Bwongereza yagenze kuva muri Nzeri 2016 kugeza muri Gashayantare 2017.

13 Nzeri 2016—Ku kibanza

Bapakira igitaka mu makamyo, nyuma yo gusiza kugira ngo kizakoreshwe ahandi.

15 Nzeri 2016—Ahabikwa ibikoresho

Abakora mu by’amashanyarazi batunganya aho insinga zinyura. Muri iyi nzu ni ho hazashyirwa ibiro by’agateganyo, kandi ni na yo abubatsi bazajya bafatiramo amafunguro, mu gihe imirimo yo kubaka ibi biro izaba igikomeje.

19 Nzeri 2016—Ku kibanza

Ifoto yafatiwe mu kirere igaragaza imihanda ica iruhande rw’ikibanza amazu azubakwamo. Ahagana ibumoso harimo gukorwa ubusitani n’icyuzi, aho abaturanyi n’abashyitsi bazaba bitegeye.

3 Ugushyingo 2016—Ku kibanza

Beto zari zisanzwe mu kibanza barazisya kugira ngo havemo ibyo bazakoresha bubaka imihanda.

4 Ugushyingo 2016—Ku kibanza

Abubatsi batunganya ahazaca imihanda y’agateganyo n’izagumaho nyuma y’ubwubatsi. Barimo bararambura ibikoresho byabigenewe, bituma aho imihanda izanyura hakomera. Ahagana iburyo, hari imashini irimo itsindagira aho bazarambura ibyo bikoresho.

5 Ugushyingo 2016—Inama

Abavolonteri barimo bahabwa amabwiriza. Hateguwe inama 18 mu Bwongereza no muri Irilande kugira ngo komite ishinzwe ubwubatsi itange amabwiriza nk’ayo. Izo nama zitabiriwe n’Abahamya ba Yehova basaga 15.000 kandi abenshi muri bo bitangiye gufasha muri uyu mushinga w’ubwubatsi.

28 Ugushyingo 2016—Ku kibanza

Abashinzwe ubusitani barimo bashyira ifumbire ku biti bari baherutse gutera. Iki ni kimwe mu biti bisaga 700 byatewe mu kibanza. Iki cyuzi kizajya gifata amazi mu gihe cy’imvura nyinshi, nyuma ayo mazi ajye atemba buhorobuhoro.

5 Ukuboza 2016—Ku kibanza

Igihe hari haramutse ikibunda, hakozwe imirimo myinshi yo gusiza ikibanza; amakamyo manini yapakiye metero kibe zigera ku 160.000 z’igitaka.

6 Ukuboza 2016—Ku kibanza

Abashinzwe ubusitani bategura ahazaterwa ibyatsi bihuje n’ikirere cy’aha hantu. Ubwo busitani no hafi yabwo hose, hatewe ibiti by’ubwoko 11, n’ibindi bimera by’amoko 16; byose byakuwe muri aka gace.

19 Ukuboza 2016—Amacumbi

Ahagana ibumoso: gucukura ahazashyirwa inkingi za fondasiyo hifashishijwe imashini yabigenewe ifite uruhombo. Banyuza beto muri urwo ruhombo, nyuma bakagenda baruvanamo. Hanyuma nk’uko bigaragara ku ifoto, indi mashini ihita icengeza ibyuma muri iyo beto iba itaruma, kugira ngo beto ibe yuzuye. Hamaze kubakwa inkingi zisaga 360 za fondasiyo y’amazu yo kubamo.

29 Ukuboza 2016—Ku kibanza

Umukozi ushinzwe iby’amazi afatanya amatiyo azajya ajyana amazi mu biro by’agateganyo.

16 Mutarama 2017—Ku kibanza

Imashini imirimo ivana imyanda mu cyuzi kiri ku kibanza. Hari n’ibindi byuzi byari bikeneye gutunganywa. Gutunganya ibyo byuzi bizatuma aha hantu hatibasirwa n’isuri cyangwa imyuzure. Amafi asaga 2.500 yimuriwe ahandi mbere y’uko imirimo yo gutunganya ibi byuzi itangira.

17 Mutarama 2017—Amacumbi

Ifoto yafatiwe mu kirere ku ruhande rw’iburasirazuba. Barimo bubaka fondasiyo z’amazu abiri y’amacumbi. Hasi iburyo: inkingi za fondasiyo zitangiye kugaragara. Ku ruhande rw’ibumoso, hamaze kumenwa beto. Hagati: imashini ikomeje gucukura imyobo yo gushyiramo inkingi za fondasiyo.

23 Mutarama 2017—Ahabikwa ibikoresho

Umwe mu bakora finisaje akora ahazajya inzugi mbere y’uko hasigwa irangi. Aho ni ho abaje gusura uyu mushinga bazajya berekerwa ibijyanye na wo, bari ahantu hirengeye.

14 Gashyantare 2017—Amacumbi

Bashyiraho imashini iterura ibikoresho by’ubwubatsi. Iyi mashini ifite ubuhagarike bwa metero 40, kandi ifite ubushobozi bwo guterura ibintu bipima toni 16.

15 Gashyantare 2017—Amacumbi

Inkingi zirangiye baziringaniza bakurikije ibipimo bifuza, hanyuma bagatunganya imitwe yazo kugira ngo bazafatisheho ibindi bikoresho.

17 Gashyantare 2017—Ku kibanza

Abakora mu by’amashanyarazi barimo barashyira kimwe mu byapa bya JW.ORG ku rukuta ruri ku marembo.

17 Gashyantare 2017—Ku kibanza

Ifoto yafatiwe mu kirere igaragaza amasangano amaze kubakwa imbere y’amarembo y’iki kibanza. Ahagana ibumoso, hamaze gushyirwaho ibyapa bya JW.ORG bigaragaza ko aha hantu ari ah’Abahamya ba Yehova. Icyuzi n’ubusitani bihari nibirangira, uhaciye wese azajya atereraho akajisho.

24 Gashyantare 2017—Amacumbi

Iyi mashini iterura ibikoresho by’ubwubatsi, ishobora guterura ibintu biri ku murambararo wa metero 65. Ibyo bizatuma ikoreshwa mu bwubatsi bw’amazu atanu bitabaye ngombwa ko yimurwa. Harimo harakorwa imirimo yo kumena beto ahazajya parikingi izaba iri muri imwe mu nzu z’amacumbi. Ibyuma bizafata inkuta na byo byamaze gushyirwaho; igisigaye ni ukuzizamura.