Soma ibirimo

Amafoto y’i Warwick (Igice cya 6: Werurwe–Kanama 2016)

Amafoto y’i Warwick (Igice cya 6: Werurwe–Kanama 2016)

Aya mafoto agaragaza ukuntu imirimo yo kubaka icyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova yagiye ikorwa n’ukuntu abavolonteri bashyigikiye iyo mirimo kuva muri Werurwe kugeza muri Kanama 2016.

Dore uko akurikirana:

  1. Igaraji

  2. Parikingi y’abashyitsi

  3. Inzu Urwego Rushinzwe Kwita ku Mazu n’Ibikoresho ruzakoreramo, ikaba irimo na parikingi y’abagize umuryango wa Beteli

  4. Inzu y’amacumbi ya B

  5. Inzu y’amacumbi ya D

  6. Inzu y’amacumbi ya C

  7. Inzu y’amacumbi ya A

  8. Inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Tariki ya 16 Werurwe 2016: Ku kibanza cy’i Warwick

Abatera ubusitani barimo barapakurura ibiti. Ku kibanza cya Warwick hazaterwa ibiti bigera ku 1.400.

Tariki ya 23 Werurwe 2016: Mu igaraji

Abakora i Warwick bizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba. Aha hateraniye abantu 384, kandi Abahamya ba Yehova bo ku isi hose bizihiza uwo muhango buri mwaka.

Tariki ya 15 Mata 2016: Ku kibanza cy’i Warwick

Bashyira amadirishya ku nzu yo ku marembo. Abakora ku marembo bazajya bakira abashyitsi, bacunge umutekano w’ikigo kandi bakurikirane uko imodoka zinjira n’uko zisohoka.

Tariki ya 19 Mata 2016: Inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Umwana na se basasa uduce twa tapi mu kirongozi, mu igorofa rya kabiri. Ahantu abantu bakunze kunyura, hashyizwe uduce twa tapi kuko byoroha kudusimbuza.

Tariki ya 27 Mata 2016: Inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Bashyiraho inkuta zimukanwa zitandukanya ibiro. Ibyo bizajya bituma bahindura uko ibiro biteye bihuje n’ibizaba bikenewe.

Tariki ya 10 Gicurasi 2016: Inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Umukozi utunganya ahazashyirwa ubwiherero hafi y’aho bakirira abantu.

Tariki ya 26 Gicurasi 2016: Ku kibanza cy’i Warwick

Abagize ikipi ishinzwe kuzimya umuriro bari mu myitozo. Iyo myitozo ibafasha kurokora ubuzima bw’abantu n’ibintu, no korohereza inzego zishinzwe kuzimya umuriro zo muri ako gace.

Tariki ya 30 Gicurasi 2016: Inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Umuntu urimo yicaza abakora i Warwick mu cyumba cyo kuriramo, mbere y’uko batangira gukurikirana gahunda yo gusenga ya mu gitondo ibera ahandi hantu.

Tariki ya 31 Gicurasi 2016: Inzu Urwego Rushinzwe Kwita ku Mazu n’Ibikoresho ruzakoreramo, ikaba irimo na parikingi y’abagize umuryango wa Beteli

Umukozi ashyiraho icyapa kizajya kiyobora abagize umuryango wa Beteli n’abashyitsi. Hazashyirwaho ibyapa bigera ku 2.500.

Tariki ya 1 Kamena 2016: Inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Umuntu usudira arimo arashyiraho utwuma tugota esikariye zigana mu cyumba abagize umuryango wa Beteli bazajya bateraniramo. Uwo mwenda ugaragara, ni wo akoresha kugira ngo atangiza ibyarangije kubakwa.

Tariki ya 9 Kamena 2016: Inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Umwubatsi urimo akora finisaje ku rukuta rwerekeye ahazajya habera imurika rivuga ngo “Kugaragaza ukwizera;” aho ni hamwe mu hantu hatatu umuntu azajya yitembereza. Imyubakire y’ahantu izajya iba ijyanye n’ibikorwa biherekanirwa.

Tariki ya 16 Kamena 2016: Igaraji

Abakozi barimo batunganya beto kugira ngo ibe ikomeye. Ibyo bituma aho iri hakomera cyane, hakamara igihe kirekire kandi hagasukurwa mu buryo bworoshye.

Tariki ya 29 Kamena 2016: Inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Abakora igisenge barimo barashyiraho amabati abonerana hejuru y’aho bakirira abantu. Ayo mabati abonerana atuma hinjira urumuri.

Tariki ya 29 Kamena 2016: Inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Umugabo n’umugore we barimo barashyiraho amabuye imbere y’aho abashyitsi bazajya baca bagiye mu nzu irimo imurika rivuga ngo “Bibiliya n’izina ry’Imana.”

Tariki ya 6 Nyakanga 2016: Inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Umukozi utera intebe mu cyumba abagize umuryango wa Beteli bazajya bateraniramo; icyo cyumba kizajyamo intebe 1.018. aho ni ho hazajya habera icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi n’izindi porogaramu z’iby’umwuka zigenewe abagize umuryango wa Beteli.

Tariki ya 9 Nyakanga 2016: Inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Abakozi barimo bashyiraho icyapa cyo guha ikaze abashyitsi.

Tariki ya 13 Nyakanga 2016: Inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Abakozi babiri bazaniye abubatsi amazi yo kunywa. Mu gihe cy’ubushyuhe, abubatsi baterwaga inkunga yo kwirinda umwuma.

Tariki ya 19 Nyakanga 2016: Inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Umukozi ashyiraho udusanduku tuzajya dushyirwamo Bibiliya zerekanwa mu imurika rivuga ngo “Bibiliya n’izina ry’Imana”. Muri iryo murika hazajya herekanwa ubuhinduzi bwa Bibiliya butandukanye n’ibindi bintu bifitanye isano na Bibiliya.

Tariki ya 22 Nyakanga 2016: Inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Umukozi yifashishije projegiteri, arimo arashyira igihugu cya Ositaraliya n’ibirwa biri mu majyepfo y’iburasirazuba bwa Aziya ku ikarita iri aho bakirira abantu. Kuri urwo rukuta hagaragara izina ry’Abahamya ba Yehova mu ndimi zisaga 700.

Tariki ya 23 Nyakanga 2016: Inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Abagize umuryango wa beteli bari mu nama ibafasha kumenya neza Beteli. Inama nk’izo zateguriwe kuyobora abazaza gukora kuri Beteli no kubafasha kumenya ibintu bakwirinda bikiri mu kibanza bishobora kubateza akaga.

Tariki ya 17 Kanama 2016: Sitidiyo ya televiziyo ya JW

Barimo bashyiraho ibyuma bishyirwaho amatara yo muri sitidiyo za Televiziyo ya JW. Ibyinshi mu bikoresho byimuwe bivanywe aho sitidiyo yahoze i Brooklyn.

Tariki ya 24 Kanama 2016: Ku kibanza cy’i Warwick

Umuhanga mu by’amashanyarazi arimo arashyira amatara ku cyapa kiri ku marembo. Guhera ku itariki ya 1 Nzeri, inzego z’imirimo nyinshi zo ku cyicaro gikuru zatangiye gukorera i Warwick.