Soma ibirimo

Amafoto yo mu Bwongereza (Igice cya 9: Nzeri 2019 kugeza muri Gashyantare 2020)

Amafoto yo mu Bwongereza (Igice cya 9: Nzeri 2019 kugeza muri Gashyantare 2020)

Aya mafoto agaragaza ukuntu imirimo yo kubaka ibiro by’Abahamya ba Yehova byo mu Bwongereza yarangiye, n’uko abagize umuryango wa Beteli batangiye kuyakoresha guhera muri Nzeri 2019 kugeza muri Gashyantare 2020.

  1. Inzu ya ruguru ikorerwamo imirimo itandukanye (Ifitanye isano no gutunganya videwo)

  2. Inzu yo hepfo ikorerwamo imirimo itandukanye (Urwego rushinzwe kwita ku mazu n’ibikoresho n’indi mirimo)

  3. Inzu y’ibiro

  4. Inzu y’amacumbi ya A

  5. Inzu y’amacumbi ya B

  6. Inzu y’amacumbi ya C

  7. Inzu y’amacumbi ya D

  8. Inzu y’amacumbi ya E

  9. Inzu y’amacumbi ya F

10 Nzeri 2019—Inzu y’ibiro

Abakora mu busitani barimo baratunganya ubutaka bazateramo ibyatsi. Amazu y’amacumbi ya A na B agaragara inyuma.

19 Nzeri 2019—Inzu y’ibiro

Imbere y’inzu y’ibiro hari ikizenga cy’amazi. Icyo kizenga cy’amazi hamwe n’ibindi biri i Chelmsford biyungurura amazi. Ibyo bituma hahora amazi meza, bigafata amazi igihe habaye umwuzure kandi abantu n’inyamaswa bakamererwa neza.

19 Nzeri 2019—Inzu y’ibiro

Umugabo n’umugore we barimo barateranya imbaho zigabanya ibiro.

14 Ukwakira 2019—Inzu y’Amacumbi ya A

Mushiki wacu arimo ashyira icyapa ku muryango w’aho bazajya batunganyiriza imisatsi.

28 Ukwakira 2019—Mu busitani

Umuvandimwe arimo arashyiraho ibyapa biyobora abagenzi. Ibyapa n’utuyira duhari bifasha abakora kuri Beteli n’abashyitsi kutayoba, mu gihe batembera aho hantu hangana na hegitari 34.

4 Ugushyingo 2019—Inzu ya ruguru ikorerwamo imirimo itandukanye

Uhagarariye abashinzwe kuzimya umuriro muri ako gace arimo agenzura niba amazi afite imbaraga zo kuzimya umuriro.

14 Ugushyingo 2019—Inzu y’ibiro

Umwe mu bagize komite y’ubwubatsi ayobora isomo ry’umunsi kugira ngo barebe uko ibikoresho bifasha abagize umuryango wa Beteli gukurikirana isomo ry’umunsi bikora. Iri somo ry’umunsi riri gukurikiranwa n’abo kuri Beteli y’i Londres hifashishijwe interineti.

19 Ugushyingo 2019—Inzu ya ruguru ikorerwamo imirimo itandukanye

Ushinzwe amashanyarazi ashyiraho amatara ayobora abagenzi.

19 Ugushyingo 2019—Aho babika ibikoresho

Bashiki bacu batunganya insinga kugira ngo zizongere zikoreshwe.

25 Ugushyingo 2019—Inzu babikagamo ibikoresho

Umuvandimwe utembereza abashyitsi arimo abasobanurira uko ikibanza kimeze. Abashyitsi basaga 95.000 bazaga gusura ikibanza igihe cyubakwaga.

5 Ukuboza 2019—Inzu y’ibiro

Umwe mu bagize komite y’ibiro by’ishami byo mu Bwongereza atanga disikuru mu nama ya nyuma y’abubatsi yabaga buri kwezi mbere y’uko inzego z’imirimo zitangira kwita kuri izo nyubako. Abavoronteri barenga 11.000 batanze igihe cyabo n’imbaraga zabo kugira ngo bashyigikire uwo mushinga.

10 Ukuboza 2019—Inzu ya ruguru ikorerwamo imirimo itandukanye

Abakora mu rwego rushinzwe gutunganya amajwi n’amashusho batozwa gukoresha sitidiyo nshya. Abenshi muri bo bambaye inkweto za purasitike kugira ngo batangiza ahamaze gutunganywa.

30 Ukuboza 2019—Inzu y’ibiro

Abubatsi bari gutunganya inzira y’amapave, imodoka zizajya zinyuramo zerekeza ku nzu y’ibiro.

16 Mutarama 2020—Inzu y’epfo ikorerwamo imirimo itandukanye

Umukanishi arimo akorera imodoka mu igaraji rishya. Kubera ko amacumbi ari hamwe n’ibiro, abagize umuryango wa Beteli ntibakeneye gukoresha imodoka baza ku kazi. Ubwo rero bashobora kuzigurisha. Inyuma turahabona akamodoka gakoreshwa n’abo mu rwego rushinzwe kwita ku nyubako n’ibikoresho.

29 Mutarama 2020—Inzu y’amacumbi ya D

Abavandimwe bari kwimura abagize umuryango wa Beteli. Kuva muri Mutarama kugeza muri Gashyantare ikipe y’abantu 27 yabafashije kwimuka. Guhera mu ntangiriro za Werurwe abagize umuryango wa Beteli bose, babaga kandi bagakorera ku biro bishya.

6 Gashyantare 2020—Inzu y’ibiro

Ikipe ikora mu gikoni itegura sarade.

7 Gashyantare 2020—Aho abubatsi bacumbitse

Amazu y’amacumbi yimukanwa barayagurishije. Abubatsi babaga muri ayo macumbi igihe bubakaga. Bakoresheje ayo mazu kugira ngo bagabanye imyuka ihumanya ikirere. Uko ayo mazu yari yubatswe byagaragaje ko yubakanywe ubuhanga. Ahagana inyuma turabona amazu mashya y’amacumbi.

14 Gashyantare 2020—Inzu y’ibiro

Abagize urwego rushinzwe ubuhinduzi barimo batunganya sitidiyo ifatirwamo amajwi. Iyi sitidiyo si yo ihari yonyine. Mu biro by’abahinduzi na ho harimo ibindi byuma bifata amajwi. Nanone ibiro by’ishami byo mu Bwongereza, bigenzura umurimo w’abahinduzi bahindura mu Kinyayirilande n’Ikigayelike cyo muri Écosse, kandi na bo bafite ibikoresho bifata amajwi nk’ibyo.

24 Gashyantare 2020—Inzu y’ibiro

Umuvandimwe ukora mu Rwego Rushinzwe Ubwubatsi n’Ibishushanyo Mbonera arimo aganira n’uhagarariye urwo rwego mu burasirazuba bw’u Bwongereza, bakoresheje ikoranabuhanga rya videwo. Abahagarariye urwo rwego bavugana kenshi n’abakora ku biro by’ishami ku birebana n’ubwubatsi bw’Amazu y’Ubwami n’uko yakwitabwaho. Hirya ye, abandi bakorana barimo baraganira uko Amazu y’Ubwami mashya n’ayavuguruwe yashyirwamo ibyuma bishyushya mu nzu n’ibitanga umuyaga.

25 Gashyantare 2020—Inzu y’ibiro

Abaje gufasha kuri Beteli babanza kunyura aho bakirira abantu mbere yo kujya mu nama ibaha ikaze no guhabwa imirimo bari bukore. Igihe Beteli yo mu Bwongereza yatangiraga gukorera i Chelmsford, abakozi ba Beteli bakora bataha bagera kuri 500 bazaga gufasha ababa muri Beteli. Hirya yaho hari abavandimwe babiri bari gukora ekara zizafasha abashyitsi baje kureba imurika riri kuri Beteli.