Soma ibirimo

Nijeriya imaze kubaka Amazu y’Ubwami 3.000

Nijeriya imaze kubaka Amazu y’Ubwami 3.000

Kuwa gatandatu, tariki ya 1 Werurwe 2014, abantu 823 bateraniye mu Nzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova iri mu mugi wa Benin, bishimira ikintu kitazibagirana mu mateka ya Nijeriya. Kuva mu mwaka wa 1999, igihe hatangizwaga gahunda yo kubaka Amazu y’Ubwami mu bihugu bifite amikoro make, Abahamya ba Yehova bamaze kubaka amazu y’Ubwami 3.000 muri icyo gihugu.

Mbere

Muri iryo teraniro, havugiwe amateka y’uko imirimo yo kubakira amatorero ahantu ho gusengera yakozwe muri Nijeriya, guhera mu myaka ya 1920. Mu mizo ya mbere, amatorero yateraniraga mu ngo z’abantu no mu mazu yakodesheje. Inzu ya mbere Abahamya ba Yehova bubatse ngo bajye bayiteraniramo, yubatswe mu mugi wa Ilesa, ahagana mu mwaka wa 1935. Hagati y’umwaka wa 1938 n’umwaka wa 1990, umubare w’amatorero wikubye incuro 200, bityo amatorero yari 14 aba 2.681, kandi amenshi muri yo ntiyari afite ahantu ho guteranira. Hari aho wasangaga amatorero atandatu ateranira mu Nzu y’Ubwami imwe. Ahandi ho, wasangaga abantu benshi bateranira ahantu hato cyane, ku buryo bamwe bahagararaga hanze, bagakurikirana amateraniro barungurukira mu madirishya. Hagati aho, amatorero menshi yari agiteranira mu ngo z’abantu no mu byumba by’amashuri.

Nyuma

Mu mwaka wa 1990, ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byatangiye gushyigikira ubwubatsi bw’Amazu y’Ubwami, bigatanga inguzanyo biyinyujije mu Kigega Kigenewe Amazu y’Ubwami. Mu mwaka wa 1997, Komite y’Akarere Ishinzwe iby’Ubwubatsi yari imaze gufasha amatorero 105 kubaka cyangwa kuvugurura Amazu y’Ubwami yayo. Hagati y’umwaka wa 1997 n’uwa 1999, hubatswe Amazu y’Ubwami 13, kandi kubaka inzu imwe byatwaraga iminsi iri hagati ya 7 na 15.

Nubwo hubakwaga amazu menshi mu gihe gito, ntiyari ahagije kuko umubare w’Abahamya wakomezaga kwiyongera muri Nijeriya. Muri Mata 1998, ibiro by’ishami byavuze ko muri icyo gihugu hakenewe nibura Amazu y’Ubwami 1.114.

Muri iryo teraniro ryihariye ryabereye mu mugi wa Benin, Don Trost wo muri komite y’ibiro by’ishami byo muri Nijeriya, yabwiye abari aho ati “wari umurimo utoroshye! Twaribazaga tuti ‘ese koko tuzayubaka tuyarangize?’” Guhera mu mwaka wa 1999, icyo kibazo cyabonewe igisubizo igihe amakipi y’abubatsi b’Amazu y’Ubwami yajyaga gufasha amatorero yo hirya no hino mu gihugu. Buri kipi yabaga igizwe n’abantu bari hagati ya batandatu n’umunani. Ukoze mwayeni, mu myaka 14 ishize bubakaga amazu 17 buri kwezi. Ibyo byatewe n’uko bakoreshaga igishushanyo mbonera cyoroheje.

Umuvandimwe Trost yashimiye abari aho ibyiza bagezeho, hanyuma ababwira ko hari ibindi byinshi byari bigikeneye gukorwa. Mu mwaka wa 2013, Abahamya ba Yehova bo muri Nijeriya biyongereyeho abasaga 8.000. Uwo muvandimwe yakomeje agira ati “kugira ngo abo bantu bagenda biyongera babone aho bateranira, buri mwaka hazajya hakenerwa andi Mazu y’Ubwami 100.” Muri 2013, muri Nijeriya hari Abahamya 351.000 bari mu matorero asaga 5.700.