Soma ibirimo

IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA

Intangiriro 1:26—“Tureme umuntu agire ishusho yacu”

Intangiriro 1:26—“Tureme umuntu agire ishusho yacu”

 “Imana iravuga iti ‘tureme umuntu mu ishusho yacu, ase natwe, ategeke amafi yo mu nyanja n’ibiguruka mu kirere n’amatungo n’isi yose n’izindi nyamaswa zose zigenda ku butaka.’”—Intangiriro 1:26, Ubuhinduzi bw’isi nshya.

 “Imana iravuga iti ‘Tureme umuntu agire ishusho yacu ase natwe, batware amafi yo mu nyanja, n’amatungo n’isi yose, n’igikururuka hasi cyose.’”—Intangiriro 1:26, Bibiliya Yera.

Icyo mu Ntangiriro 1:26 hasobanura

 Abantu baremwe mu ishusho y’Imana mu buryo bw’uko bafite ubushobozi bwo kwitoza no kugaragaza imico nk’iy’Imana, urugero nk’urukundo, impuhwe n’ubutabera. Ibyo byumvikanisha ko abantu bashobora kwigana imico y’Imana.

 “Imana iravuga iti ‘tureme umuntu mu ishusho yacu.’” Mbere y’uko Yehova Imana a arema umuntu cyangwa ikindi kiremwa icyo ari cyo cyose yabanje kurema ikiremwa cy’umwuka gifite imbaraga, nyuma y’igihe icyo kiremwa kiswe Yesu. Yesu “yakoreshejwe mu kurema ibindi bintu byose” (Abakolosayi 1:16). Yesu agaragaza imico nk’iya Yehova, bityo rero “ni we shusho y’Imana itaboneka” (Abakolosayi 1:15). Ubwo rero byari bikwiriye ko Imana yabwira Yesu iti: “tureme umuntu mu ishusho yacu.”

 “Ategeke . . . amatungo n’isi yose.” Inyamaswa ntizaremwe mu ishusho y’Imana. Ntizaremanywe ubushobozi bwo kugaragaza imico nk’iy’abantu, urugero nk’urukundo cyangwa ngo zibe zifite umutimanama. Icyakora Imana yita ku nyamaswa yaremye. Ni yo mpamvu igihe yavugaga ngo umuntu ‘ategeke’ inyamaswa, ibyo yavuze nanone bishobora gusobanurwa ngo ‘atware’ (Bibiliya Yera) cyangwa ngo “ayobore” (New International Version). Yehova yahaye abantu inshingano yo kwita ku nyamaswa (Zaburi 8:6-8; Imigani 12:10). Yehova yari yiteze ko abantu bazita ku isi n’ibiremwa biyiriho byose.

Impamvu umurongo wo mu Ntangiriro 1:26 wanditswe

 Ibice bibiri bibanza by’igitabo k’Intangiriro bivuga mu nshamake uko isanzure, isi n’ibinyabuzima biyiriho byaremwe. Ibintu byose Yehova yaremye biratangaje ariko umuntu we ni cyo kiremwa kihariye kurusha ibindi ku isi. Igihe Imana yari irangije kurema ‘yarebye ibyo yaremye byose ibona ko ari byiza cyane.’—Intangiriro 1:31.

 Reba iyi videwo kugira ngo umenye inkuru ivuga iby’irema iboneka mu gitabo k’Intangiriro.

Ikinyoma ku bivugwa mu Ntangiriro 1:26

 Ikinyoma: Abagabo gusa ni bo bonyine bafite ubushobozi bwo kwigana cyangwa kugaragaza imico y’Imana.

 Ukuri: Ijambo “umugabo” rikunda gukoreshwa mu buhinduzi bumwe na bumwe bwa Bibiliya zo mu Cyongereza rishobora gutuma umusomyi atekereza ko ari abagabo gusa bavugwa muri uwo murongo. Icyakora ijambo ry’umwimerere ry’Igiheburayo ryakoreshejwe muri uyu murongo ryerekeza ku muntu uwo ari we wese yaba umugabo cyangwa umugore. Yaba abagabo cyangwa abagore bombi bashobora kugaragaza imico y’Imana. Bombi bafite amahirwe angana yo kwemerwa n’Imana no kuzabona impano y’ubuzima bw’iteka.—Yohana 3:16.

 Ikinyoma: Imana ifite umubiri umeze nk’uw’abantu.

 Ukuri: “Imana ni Umwuka” ibyo bisobanura ko idafite umubiri nk’uw’abantu kandi ko itagaragara (Yohana 4:24). Nubwo hari igihe Bibiliya ikoresha imvugo zitandukanye urugero nko mu maso, amaboko, umutima n’andi, izo aba ari imvugo z’ikigereranyo zifasha bantu gusobanukirwa ibijyanye n’Imana.—Kuva 15:6; 1 Petero 3:12.

 Ikinyoma: Mu Ntangiriro 1:26 hagaragaza ko Yesu ari Imana.

 Ukuri: Imana na Yesu bafitanye ubucuti nk’ubw’umwana agirana na se ariko si umuntu umwe. Yesu yavuze ko Imana imuruta (Yohana 14:28). Niba wifuza kumenya byinshi reba videwo ivuga ngo: “Ese Yesu Kristo ni Imana? Cyangwa usome ingingo ivuga ngo: “Kuki Yesu yitwa Umwana w’Imana?

 Reba iyi videwo kugira ngo umenye ibivugwa mu gitabo cy’Intangiriro mu nshamake.

a Yehova ni izina bwite ry’Imana (Yeremiya 16:21). Reba ingingo ivuga ngo: “Yehova ni nde?