Imigani 12:1-28

  • Uwanga guhanwa ntagira ubwenge (1)

  • “Amagambo umuntu avuga atayatekerejeho akomeretsa nk’inkota” (18)

  • Guharanira amahoro bizana ibyishimo (20)

  • Yehova yanga cyane abantu babeshya (22)

  • Imihangayiko ituma umuntu yiheba (25)

12  Uwemera guhanwa aba akunda ubumenyi,Ariko uwanga gucyahwa ntagira ubwenge.   Yehova yemera umuntu mwiza,Ariko yanga umuntu ugira ibitekerezo bibi.   Umuntu ukora ibibi ntazagira umutekano,Ariko abakiranutsi bo ntibazanyeganyezwa.   Umugore ushoboye ahesha icyubahiro umugabo we,Ariko umugore ukora ibiteye isoni amumerera nk’indwara imunga amagufwa.   Ibyo abakiranutsi batekereza biba bikwiriye,Ariko inama ababi batanga zirayobya.   Ibyo ababi bavuga ni nk’umutego wica,Ariko amagambo y’abakiranutsi arabakiza.   Iyo ababi barimbutse ntibongera kubaho,Ariko urugo rw’umukiranutsi ruzakomeza guhagarara.   Umuntu azashimirwa bitewe n’uko avuga amagambo agaragaza ubushishozi,Ariko umuntu w’indyarya arasuzugurwa.   Umuntu udahabwa icyubahiro cyane ariko yifitiye umugaragu,Aruta uwishyira hejuru ariko adafite ibyokurya. 10  Umukiranutsi yita ku matungo ye,Ariko nubwo umuntu mubi yakwibwira ko afite imbabazi, mu by’ukuri aba ari umugome. 11  Uhinga umurima we azarya ahage,Ariko ukurikira ibitagira umumaro ntagira ubwenge. 12  Umuntu mubi yifuza ibyo abantu babi baba basahuye,Ariko umukiranutsi aba ameze nk’igiti cyashoye imizi kandi kikera imbuto nziza. 13  Umuntu mubi agwa mu mutego bitewe n’amagambo ye mabi,Ariko umukiranutsi arokoka ibyago. 14  Umuntu uvuga amagambo meza abona ibyiza,Kandi abona igihembo gihwanye n’ibyo akora. 15  Ibyo umuntu utagira ubwenge akora aba abona ko bikwiriye,Ariko uwumva inama aba afite ubwenge. 16  Umuntu utagira ubwenge ahita agaragaza uburakari bwe,Ariko umuntu ugira ubushishozi yirengagiza ibitutsi. 17  Umutangabuhamya wizerwa avuga ukuri,Ariko umutangabuhamya ushinja ibinyoma agira uburiganya. 18  Amagambo umuntu avuga atayatekerejeho akomeretsa nk’inkota,Ariko ibyo abanyabwenge bavuga birakiza. 19  Amagambo y’ukuri azahoraho iteka ryose,Ariko amagambo y’ibinyoma ntazagumaho. 20  Abacura imigambi mibi barariganya,Ariko abaharanira amahoro bagira ibyishimo. 21  Nta kintu kibi kizagera ku mukiranutsi,Ariko ababi bazibasirwa n’ibibazo. 22  Yehova yanga cyane abantu babeshya,Ariko abantu b’indahemuka baramushimisha. 23  Umuntu ufite ubushishozi ntapfa kuvuga ibyo azi,Ariko umuntu utagira ubwenge avuga amagambo atarimo ubwenge. 24  Umuntu w’umunyamwete azategeka,Ariko umunebwe azakoreshwa imirimo y’agahato. 25  Iyo umuntu ahangayitse ariheba,Ariko iyo abwiwe ijambo ryiza riramunezeza. 26  Umukiranutsi ashakisha urwuri rwiza,Ariko imyitwarire y’ababi irabayobya. 27  Ubunebwe butuma umuntu adafata umuhigo,Ariko umwete ni bwo butunzi bw’agaciro bw’umuntu. 28  Imyitwarire myiza ihesha ubuzima,Ntizana urupfu.

Ibisobanuro ahagana hasi