Soma ibirimo

ESE BYARAREMWE?

Isazi ikora amasiporo ahambaye

Isazi ikora amasiporo ahambaye

 Umuntu wese wigeze kugerageza gufata isazi azi ukuntu bigoye. Isazi zizi gukwepa cyane ku buryo utapfa kuyifata.

 Abashakashatsi bavumbuye ubwoko bw’isazi zifite ubushobozi bwo gukwepa cyangwa gukata vuba nk’ubw’indege z’intambara, ariko zo zikabikora mu kanya gato cyane. Umwarimu wo muri kaminuza witwa Michael Dickinson yaravuze ati: “Iyo sazi ivuka ifite ubuhanga buhambaye bwo kuguruka. Mbese ni nk’uko wafata umwana w’uruhinja ukamwicaza mu ndege y’intambara agahita ayitwara.”

 Abashakashatsi bagiye bafotora izo sazi, basanga zikubita amababa inshuro 200 mu isegonda. Nyamara iyo zikubise amababa inshuro imwe gusa biba bihagije ngo zihungire mu kerekezo zifuza.

 Nanone abashakashatsi babonye ko iyo sazi yihuta cyane ku buryo wajya guhumbya imaze gukata inshuro 50. Dickinson yaravuze ati: “Iyo sazi ikora imibare ihambaye mu kanya gato, ikamenya aho ikintu giteje akaga giherereye n’ahantu heza yanyura ihunga.”

 Na n’ubu abashakashatsi ntibarasobanukirwa ukuntu ubwonko buto cyane bw’iyo sazi bukora ibyo byose.

Izo sazi zishobora guhungira mu kerekezo zifuza mu kanya gato cyane

 Ubitekerezaho iki? Ese ubushobozi bw’iyo sazi bwapfuye kubaho gutya gusa, cyangwa yararemwe?