Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese byararemwe?

Amafi yogera hamwe

Amafi yogera hamwe

Buri mwaka, impanuka z’imodoka zica abantu barenga miriyoni imwe, zigakomeretsa abagera kuri miriyoni 50. Nyamara amafi abarirwa muri za miriyoni ashobora kogera hamwe, kandi ntihagire igongana n’indi. None se amafi yoga ate? Ni ayahe masomo twayavanaho, akadufasha kwirinda impanuka z’imodoka?

Suzuma ibi bikurikira: Iyo amafi arimo yogera hamwe, akoresha amaso yayo hamwe n’ikindi cyumviro kimeze nk’umutsi kiyafasha kumva ibintu bihinda n’ibiri hafi yayo. Ayo mafi akoresha ibyo byumviro kugira ngo amenye aho andi mafi ari, maze agakora ibintu bikurikira:

  1. Kugenda ateganye. Amafi agendera ku muvuduko umwe kandi akirinda guhindura intera iri hagati yayo.

  2. Kwegerana. Amafi agenda yegera andi ari kure yayo.

  3. Kwirinda kugongana. Amafi ahindura icyerekezo kugira ngo yirinde kugongana.

Hari uruganda rukora imodoka rwo mu Buyapani rwashingiye kuri ibyo bintu bitatu, maze rukora utumodoka duto dushobora kugendana tutagongana. Mu mwanya w’amaso, utwo tumodoka dukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga mu itumanaho, naho mu mwanya wa wa mutsi, tugakoresha akuma gakoresha imirase kugira ngo kamenye intera iri hagati yatwo n’ibindi bintu. Urwo ruganda rwemeza ko iryo koranabuhanga rizarufasha gukora imodoka “zidashobora kugongana,” kandi “zitangiza ikirere, cyangwa ngo zibyiganire mu muhanda.”

Toshiyuki Andou, wari uyoboye ba injenyeri bakoze utwo tumodoka, yaravuze ati “twashoboye kwigana uburyo ayo mafi yogera hamwe, [dukoresheje] ikoranabuhanga ryo muri iki gihe. Kubera ko muri iki gihe imodoka zikoreshwa cyane, hari byinshi twakwigira ku mafi yogera hamwe.”

Ubitekerezaho iki? Ese ayo mafi agendera kuri gahunda imeze ityo, yabayeho mu buryo bw’impanuka? Cyangwa yararemwe?