Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO

Ese abimukira babona ibyo baba biteze?

Ese abimukira babona ibyo baba biteze?

BIFUZA KUBAHO NEZA

GEORGE arahangayitse. Ntashobora kubona ibitunga umuryango we. Hagati aho abaturanyi be na bo bararwaye kandi bamwe muri bo bagiye kwicwa n’inzara. Icyakora, azi ko yimukiye mu gihugu baturanye yabaho neza. Aribwiye ati “kandi ubu nimukiye mu kindi gihugu nabona akazi, hanyuma ngatumaho umuryango wanjye.”

Patricia na we yumvaga ko aramutse ageze mu mahanga yabaho neza. Nta kazi yari afite kandi nta n’icyizere cy’uko hari icyari kuzahinduka. We n’umuhungu w’incuti ye bafashe umwanzuro wo kuva muri Nijeriya bakajya muri Alijeriya, amaherezo bakazagera muri Esipanye. Ariko kandi, ntibigeze batekereza ukuntu kwambuka ubutayu bwa Sahara byari kuzabagora. Yaravuze ati “nari ntwite kandi nashakaga ko umwana wanjye abaho neza.”

Rachel yashakaga kwimukira mu Burayi, kugira ngo azabeho neza. Yari yarirukanywe ku kazi muri Filipine, bene wabo bamwizeza ko agiye mu mahanga yahabona akazi ko mu rugo mu buryo bworoshye. Yagujije amafaranga y’itike maze asezera ku mugabo we n’umukobwa wabo abasezeranya ko atazatinda.

Mu myaka mirongo ishize, kimwe na George, Patricia na Rachel, hari abantu barenga miriyoni 200 bimukiye mu bindi bihugu. Nubwo bamwe bagiye bahunga intambara, ibiza cyangwa ibitotezo, abenshi bimuka bitewe n’ibibazo by’ubukene. Ni ibihe bibazo bahura na byo aho bimukira? Ese bose babaho neza nk’uko babyifuza? Ni ibihe bibazo abana bahura na byo iyo ababyeyi babo babataye bagiye gushaka amafaranga? Ingingo zikurikira zirasubiza ibyo bibazo.

Kujya mu mahanga no kuhamenyera

Ikibazo gikunze kugora abimukira mu mahanga, ni ukugerayo. George wavuzwe mu ngingo yabanjirije iyi, yakoze urugendo rw’ibirometero amagana kandi nta byokurya bihagije afite. Yaravuze ati “urwo rugendo rwari ruteye ubwoba.” Abenshi mu bimukira mu mahanga bapfa bataragerayo.

Patricia yifuzaga kujya muri Esipanye. Yambukiranyije ubutayu bwa Sahara ari mu ikamyo hejuru. Yaravuze ati “kuva muri Nijeriya kugera muri Alijeriya, byadutwaye icyumweru cyose, kandi ikamyo twarimo yari ipakiye abantu 25. Muri urwo rugendo twagendaga tubona intumbi nyinshi, n’abandi bantu bazereraga mu butayu bategereje gupfa. Uko bigaragara, hari abashoferi b’abagome babaga barabataye ku nzira.”

Icyakora, Rachel we ntibyamugoye nka George na Patricia, kuko we yageze i Burayi n’indege, ajyanywe no gukora akazi ko mu rugo. Ariko ntiyiyumvishaga ukuntu yari kuzakumbura agakobwa ke k’imyaka ibiri. Yaravuze ati “buri gihe iyo nabonaga umubyeyi wita ku mwana we, numvaga mfite agahinda.”

George yahanganye n’ikibazo cyo kumenyera mu mahanga. Kugira ngo abone n’udufaranga two koherereza abo yasize, byamutwaye amezi n’amezi. Yaravuze ati “incuro nyinshi nararaga ndira, kubera irungu n’agahinda.”

Patricia yamaze amezi menshi muri Alijeriya, amaherezo aza kugera ku mupaka wa Maroke. Yaravuze ati “aho ni ho nabyariye umwana w’umukobwa. Nihishaga abacuruzi bashimutaga abagore b’abimukira bakabashora mu buraya. Amaherezo nabonye amafaranga y’itike, nkora urugendo rutoroshye rwo kujya muri Esipanye nyuze mu nyanja. Twagiye mu bwato bubi kandi budafite ubushobozi bwo gutwara abagenzi benshi. Twavanaga amazi mu bwato dukoresheje inkweto. Twageze ku nkombe y’igihugu cya Esipanye natagangaye, ku buryo nabuze n’imbaraga zo kuva mu bwato.”

Birumvikana ko abantu bateganya kwimukira mu gihugu cy’amahanga, bakwiriye gutekereza ko uretse ingorane bashobora guhura na zo mu rugendo, hari n’ibindi bibazo bashobora kuzahura na byo. Muri byo harimo kutamenya ururimi n’umuco byo muri icyo gihugu, n’ibijyana no kubona ibyangombwa bibemerera kubayo. Iyo umuntu atagira ibyangombwa bisabwa n’amategeko, kubona akazi keza, aho kuba, amashuri cyangwa kwivuza, biramugora. Kubona uruhushya rwo gutwara imodoka no kugira konti muri banki na byo ntibimworohera. Ikibabaje kurushaho, ni uko abantu babonerana abimukira batagira ibyangombwa, bakabahemba make.

Ikindi kibazo baba bakwiriye gusuzuma, ni ikirebana n’amafaranga. Ese koko bumva ko amafaranga ari yo azakemura ibibazo byabo? Bibiliya itanga inama ihuje n’ubwenge igira iti “ntukirushye ushaka ubutunzi, kandi ntukishingikirize ku buhanga bwawe. Mbese wigeze uburabukwa kandi nta buriho? Dore bwitera amababa nk’aya kagoma maze bukaguruka bwerekeza iy’ikirere” (Imigani 23:4, 5). Zirikana kandi ko ibintu by’ingenzi dukenera mu buzima bitagurwa amafaranga. Watanga amafaranga angana iki ngo ugure urukundo, kunyurwa no kugira umuryango wunze ubumwe? Birababaje kuba hari ababyeyi ‘bakunda’ amafaranga kuruta abo bashakanye, cyangwa abana bibyariye.—2 Timoteyo 3:1-3.

Abantu baremanywe icyifuzo cyo kumenya ibyerekeye Imana (Matayo 5:3). Ibyo rero bituma ababyeyi beza, bakora ibishoboka byose kugira ngo bigishe abana babo ibyerekeye Imana, umugambi wayo n’amahame yayo.—Abefeso 6:4.

Ikintu gifite agaciro kurusha amafaranga

Inkuru z’abantu bimukira mu mahanga ziratandukanye, ariko ibyabaye kuri George, Rachel na Patricia bavuzwe mu ngingo zabanje, bigaragaza ko hari icyo zihuriyeho. Iyo ababyeyi basize abana, umugore cyangwa umugabo agasiga uwo bashakanye, bihungabanya umuryango kandi hashobora gushira imyaka n’imyaka batarongera guhura. N’ikimenyimenyi, kugira ngo abagize umuryango wa George bongere guhura byabafashe imyaka ine.

Rachel na we yaje gusubira muri Filipine ajya kuzana umukobwa we, hakaba hari hashize imyaka igera kuri itanu batabonana. Patricia yageze muri Esipanye acigatiye umwana we w’umukobwa. Yaravuze ati “kubera ko ari we wenyine turi kumwe, nkora uko nshoboye kose ngo mwiteho.”

Abimukira bihambira mu bihugu by’amahanga, nubwo baba bafite irungu, bakennye kandi batakiri kumwe n’imiryango yabo. Kugira ngo bagere mu mahanga biba byarabatwaye byinshi, ku buryo iyo batabonye ibyo bari biteze, baba bafite isoni zo gusubira mu bihugu baturutsemo.

Allan ukomoka muri Filipine we yagize ubutwari bwo gusubira iwabo. Yari yarabonye akazi keza muri Esipanye, ariko nyuma y’umwaka n’igice yasubiye iwabo. Yaravuze ati “numvaga nkumbuye umugore wanjye n’agakobwa kanjye. Niyemeje kutazasubira mu mahanga, keretse wenda njyanye n’umuryango wanjye wose. Kandi koko ni ko twabigenje. Umuryango wanjye ni wo ufite agaciro kurusha gushaka amafaranga.”

Patricia na we yabonye ko hari ikindi kintu kirusha amafaranga agaciro. Yageze muri Esipanye afite Bibiliya bakunze kwita Isezerano Rishya cyangwa Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo. Yaravuze ati “iyo Bibiliya nayifataga nk’impigi. Naje guhura n’umugore wari Umuhamya wa Yehova. Mbere yaho, sinari narigeze mbona igihe cyo kuganira na bo. Ibyo byanteye kubaza uwo Muhamya ibibazo byinshi ngamije kumwereka ko imyizerere yabo ari ikinyoma. Icyakora yanyeretse ko ashoboye gusobanura imyizerere ye, maze ansubiza ibibazo byose akoresheje Bibiliya.”

Ibyo Patricia yamenye byamweretse ko kugira ibyishimo nyakuri no kugira ibyiringiro by’igihe kizaza, bidaterwa no kugira amafaranga menshi, ahubwo ko biterwa no kumenya Imana n’umugambi wayo (Yohana 17:3). Nanone, Patricia yamenye ko Imana y’ukuri yitwa Yehova (Zaburi 83:18). Yamenye kandi ko Bibiliya yigisha ko Imana izavanaho ubukene ikoresheje Ubwami bwayo buyobowe na Yesu Kristo (Daniyeli 7:13, 14). Muri Zaburi 72:12, 14, hagira hati “[Yesu] azakiza umukene utabaza, n’imbabare cyangwa undi muntu wese utagira kirengera. Azacungura ubugingo bwabo abukize urugomo no gukandamizwa.”

Nawe turagutera inkunga yo kugenzura ibivugwa muri Bibiliya. Icyo gitabo kirimo ubwenge buva ku Mana, gikubiyemo inama zagufasha kumenya ibyo washyira mu mwanya wa mbere, gufata imyanzuro myiza no guhangana n’ibibazo ufite wishimye, kandi ufite ibyiringiro.—Imigani 2:6-9, 20, 21.