Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ESE BYARAREMWE?

Udukoko tuvana peteroli mu mazi

Udukoko tuvana peteroli mu mazi

Mu mwaka wa 2010, ikimashini gicukura peteroli mu kigobe cya Megizike cyarasandaye, maze litiro zigera kuri miriyoni 800 za peteroli itaratunganywa zimeneka mu nyanja. Nyamara nyuma y’amezi make, nta peteroli yari ikirangwa muri iyo nyanja. Yavuyemo ite?

Suzuma ibi bikurikira: Ubushakashatsi bwagaragaje ko hari udukoko two mu mazi dushobora gusukura amazi yagiyemo peteroli. Umuhanga mu binyabuzima witwa Terry Hazen wigisha muri kaminuza yavuze ko utwo dukoko ari nka “misile zihiga peteroli.” Utwo dukoko na two twagize uruhare mu gusukura amazi yo mu kigobe cya Megizike, nk’uko byavuzwe mu ntangiriro y’iyi ngingo.

Hari raporo ya BBC yagize iti “urebye, ntibitangaje ko amazi y’inyanja yabamo udukoko tunywa peteroli. N’ubundi kandi, hashize imyaka myinshi amariba yo hasi mu nyanja amena peteroli mu mazi yo hirya no hino ku isi.”

Ni iby’ukuri ko abantu bashobora gusukura amazi bayavanamo peteroli. Ariko uburyo bakoresha bushobora kwangiza byinshi bukarokora bike. Imiti bakoresha igira ingaruka ku buryo kamere bwo kuvana peteroli mu mazi. Uretse ibyo, iyo miti ni uburozi kandi yangiza ibidukikije. Ariko ubwo buryo kamere bwo kuvana peteroli mu mazi bikozwe n’udukoko tunywa peteroli, butuma inyanja yisukura kandi ntibigire ingaruka nk’iz’uburyo bukoreshwa n’abantu. *

Ubitekerezaho iki? Ese utwo dukoko dufite ubushobozi bwo kuvana peteroli mu mazi twabayeho biturutse ku bwihindurize? Cyangwa twararemwe?

^ par. 6 Ingaruka zirambye impanuka yabaye mu kigobe cya Megizike izagira ku binyabuzima byo mu mazi, ntiziramenyekana.