Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yehova agororera abamushakana umwete

Yehova agororera abamushakana umwete

“Uwegera Imana agomba kwemera ko iriho kandi ko igororera abayishakana umwete.”​—HEB 11:6.

INDIRIMBO: 85, 134

1, 2. (a) Urukundo n’ukwizera bihuriye he? (b) Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma?

DUKUNDA Yehova ‘kuko ari we wabanje kudukunda’ (1 Yoh 4:19). Ikigaragaza ko adukunda, ni uko aduha imigisha. Uko turushaho gukunda Imana, ni ko turushaho kuyizera, atari ukwizera ko ibaho gusa, ahubwo nanone tukizera ko igororera abo ikunda.—Soma mu Baheburayo 11:6.

2 Kimwe mu bintu by’ingenzi biranga Yehova, ni uko atanga ingororano. Ukwizera kwacu kuba kuzuye ari uko twemera tudashidikanya ko Imana igororera abayishakana umwete, kubera ko ‘ukwizera ari ukuba witeze ko ibintu wiringiye bizabaho nta kabuza’ (Heb 11:1). Kwizera ni ukuba wiringiye udashidikanya ko Imana izaduha imigisha idusezeranya. Ariko se kwiringira ko tuzahabwa ingororano bitumarira iki? Yehova yagororeye ate abagaragu be bo mu gihe cya kera n’abo muri iki gihe? Reka tubisuzume.

YEHOVA ASEZERANYA ABAGARAGU BE IMIGISHA

3. Ni irihe sezerano riboneka muri Malaki 3:10?

3 Yehova yiyemeje kugororera abagaragu be. Icyakora adusaba kugira icyo dukora kugira ngo aduhe imigisha. Bibiliya igira iti ‘“nimungerageze,” ni ko Yehova nyir’ingabo avuga, “murebe ko ntazabagomororera ingomero zo mu ijuru, nkabaha umugisha mukabura aho muwukwiza”’ (Mal 3:10). Tugaragaza ko dushimira iyo twemera kugerageza Yehova nk’uko abidusaba.

4. Kuki dushobora kwiringira amagambo ya Yesu ari muri Matayo 6:33?

4 Yesu yijeje abigishwa be ko nibashyira iby’Ubwami mu mwanya wa mbere, Imana izabashyigikira. (Soma muri Matayo 6:33.) Yesu yatanze iryo sezerano kuko yari azi neza ko amasezerano y’Imana buri gihe asohora (Yes 55:11). Natwe dushobora kwiringira tudashidikanya ko nitwizera Yehova n’umutima wacu wose, azasohoza isezerano rye rigira riti “sinzagusiga rwose kandi sinzagutererana” (Heb 13:5). Iryo sezerano rituma twiringira amagambo ya Yesu ari muri Matayo 6:33.

Yesu yavuze ko abigishwa be bari kugororerwa kubera ibyo bigomwe (Reba paragarafu ya 5)

5. Kuki igisubizo Yesu yahaye Petero gikomeza ukwizera kwacu?

5 Hari igihe intumwa Petero yabajije Yesu ati “twebwe twasize byose turagukurikira. None se ubwo bizatugendekera bite” (Mat 19:27)? Aho kugira ngo Yesu acyahe Petero kubera ko yari amubajije icyo kibazo, yabwiye abigishwa be ko bari kugororerwa kubera ko bigomwe. Intumwa z’indahemuka hamwe n’abandi, bazabana na Yesu mu ijuru bafatanye gutegeka. Icyakora no muri iki gihe babona ingororano. Yesu yaravuze ati “umuntu wese wasize amazu cyangwa abavandimwe cyangwa bashiki be cyangwa se cyangwa nyina cyangwa abana cyangwa amasambu ku bw’izina ryanjye, azabona ibibikubye incuro nyinshi kandi aragwe ubuzima bw’iteka” (Mat 19:29). Abigishwa be bari kubona ingororano ziruta cyane ibyo bigomwe. Ese kugira ba papa, ba mama, basaza bacu, bashiki bacu n’abana bo mu buryo bw’umwuka, ntibirusha agaciro ibyo twigomwe ku bw’inyungu z’Ubwami?

“IGITSIKA UBWATO GIKOMEZA UBUGINGO”

6. Kuki Yehova asezeranya abamusenga ko azabagororera?

6 Dufite imigisha myinshi muri iki gihe, kandi dutegerezanyije amatsiko imigisha ikungahaye kurushaho tuzabona mu gihe kizaza (1 Tim 4:8). Kumenya ko Yehova azagororera abamukorera mu budahemuka, bidufasha kwihanganira ibigeragezo. Iyo twemera tudashidikanya ko Yehova ‘agororera abamushakana umwete,’ bituma tugira ukwizera guhamye.—Heb 11:6.

7. Ni mu buhe buryo ibyiringiro byacu bimeze nk’igitsika ubwato?

7 Mu Kibwiriza cyo ku Musozi, Yesu yaravuze ati “muzishime kandi munezerwe cyane, kuko ingororano zanyu ari nyinshi mu ijuru; kuko uko ari ko batoteje abahanuzi bababanjirije” (Mat 5:12). Uretse abazahabwa ingororano mu ijuru, ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi na byo bituma ‘twishima kandi tukanezerwa cyane’ (Zab 37:11; Luka 18:30). Twaba dufite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru cyangwa ku isi, ibyo byiringiro bimeze “nk’igitsika ubwato gikomeza ubugingo bwacu, ntibishidikanywaho kandi birahamye” (Heb 6:17-20). Nk’uko igitsika ubwato gituma buguma hamwe, ibyiringiro bihamye by’uko tuzagororerwa, bituma dukomera mu byiyumvo, mu bwenge no mu buryo bw’umwuka, tugashobora kwihanganira ibigeragezo.

8. Ni mu buhe buryo ibyiringiro bituma tudahangayika cyane?

8 Ibyiringiro byacu bishingiye kuri Bibiliya bituma tudahangayika cyane. Amasezerano y’Imana ameze nk’amavuta abobeza imitima yihebye. Duhumurizwa n’uko dushobora ‘kwikoreza Yehova umutwaro wacu’ tuzi ko ‘azadushyigikira’ (Zab 55:22). Dushobora kwiringira ko Imana ishobora “gukora ibirenze cyane ibyo dusaba cyangwa ibyo dutekereza byose” (Efe 3:20). Zirikana ko Imana itadukorera ibyo dutekereza gusa, ahubwo idukorera ‘ibirenze cyane ibyo dutekereza byose.’

9. Kuki dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova azaduha umugisha?

9 Tuzabona ingororano ari uko twiringiye Yehova mu buryo bwuzuye kandi tukamwumvira. Mose yabwiye ishyanga rya Isirayeli ati “Yehova azaguhera umugisha mu gihugu Yehova Imana yawe agiye kuguha ho gakondo ukacyigarurira nuramuka wumviye ijwi rya Yehova Imana yawe, ukitondera amategeko yose ngutegeka uyu munsi. Yehova Imana yawe azaguha umugisha nk’uko yabigusezeranyije” (Guteg 15:4-6). Ese wiringira udashidikanya ko Yehova azaguha umugisha nukomeza kumukorera mu budahemuka? Ushobora kubyiringira rwose.

YEHOVA NI WE WABAGORORERAGA

10, 11. Yehova yagororeye ate Yozefu?

10 Bibiliya yandikiwe kutugirira akamaro. Irimo inkuru nyinshi zigaragaza uko Imana yagororeraga abagaragu bayo b’indahemuka (Rom 15:4). Yozefu ni umwe muri bo. Abavandimwe be baramugambaniye, nyuma yaho umugore wa shebuja aramubeshyera bituma afungirwa muri gereza yo muri Egiputa. Ese ibyo byaba byaramutandukanyije n’Imana ye? Oya rwose! “Yehova yakomeje kubana na Yozefu kandi akomeza kumugaragariza ineza yuje urukundo . . . Yehova yari kumwe na Yozefu, kandi ibyo Yozefu yakoraga byose, Yehova yatumaga bigenda neza” (Intang 39:21-23). Muri ibyo bihe bikomeye, Yozefu yategereje Imana ye yihanganye.

11 Nyuma yaho, Farawo yafunguye Yozefu wari umugaragu woroheje, amugira umutegetsi wa kabiri ukomeye muri Egiputa (Intang 41:1, 37-43). Umugore we yabyaye abahungu babiri. ‘Yozefu yise imfura ye Manase, kuko yavugaga ati “Imana yanyibagije ibyago byanjye byose n’abo mu nzu ya data bose.” Uwa kabiri yamwise Efurayimu, kuko yavugaga ati “Imana yampaye kororoka mu gihugu cy’umubabaro wanjye”’ (Intang 41:51, 52). Yehova yagororeye Yozefu kuko yakomeje kuba indahemuka. Yamuhaye umugisha, bituma arokora ubuzima bw’Abisirayeli n’Abanyegiputa. Yozefu yari asobanukiwe neza ko Yehova ari we wamugororeye kandi akamuha umugisha.—Intang 45:5-9.

12. Ni iki cyafashije Yesu gukomeza kuba indahemuka mu bigeragezo?

12 Yesu Kristo na we yakomeje kumvira Imana mu bigeragezo, kandi yaragororewe. Ariko se ni iki cyamufashije gukomeza kuba indahemuka? Ijambo ry’Imana rigira riti “kubera ibyishimo byamushyizwe imbere, yihanganiye igiti cy’umubabaro ntiyita ku isoni” (Heb 12:2). Yesu yashimishijwe n’uko yejeje izina ry’Imana. Se yaramwemeye kandi amuha izindi nshingano zihebuje. Bibiliya ivuga ko ‘yicaye iburyo bw’intebe y’Ubwami bw’Imana.’ Nanone ivuga ko ‘Imana yamukujije ikamushyira mu mwanya wo hejuru cyane, kandi ikamuha izina risumba andi mazina yose.’—Fili 2:9.

YEHOVA NTAZIGERA YIBAGIRWA IBYO DUKORA

13, 14. Yehova abona ate ibyo tumukorera?

13 Dushobora kwiringira ko Yehova yishimira ibyo dukora byose mu murimo we. Yiyumvisha imihangayiko yose dufite. Atwitaho iyo duhanganye n’ibibazo by’ubukungu. Aratwumva iyo tudashobora gukora byinshi mu murimo bitewe n’uburwayi cyangwa guhungabana mu byiyumvo. Twiringira tudashidikanya ko Yehova aha agaciro ibyo dukora byose kugira ngo dukomeze kumubera indahemuka.—Soma mu Baheburayo 6:10, 11.

14 Nanone zirikana ko dushobora kwegera ‘uwumva amasengesho’ twizeye ko azadutega amatwi (Zab 65:2). “Data w’imbabazi nyinshi, akaba n’Imana nyir’ihumure ryose” aduhumuriza mu buryo bw’umwuka no mu byiyumvo, wenda akoresheje Abakristo bagenzi bacu (2 Kor 1:3). Iyo tugiriye abandi impuhwe bikora Yehova ku mutima. “Ugiriye neza uworoheje aba agurije Yehova, kandi azamwitura iyo neza” (Imig 19:17; Mat 6:3, 4). Ku bw’ibyo, iyo dufashije abafite ibibazo, Yehova abona ibikorwa byacu byiza kandi tuba tumugurije. Adusezeranya ko we ubwe azatwitura iyo neza.

INGORORANO YO MURI IKI GIHE N’ITEKA RYOSE

15. Ni iyihe ngororano utegerezanyije amatsiko? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

15 Abakristo basutsweho umwuka bakomezwa n’ibyiringiro by’uko bazabona ‘ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami akaba n’umucamanza ukiranuka azabaha ho ingororano kuri urya munsi’ (2 Tim 4:7, 8). Icyakora, ntiwagombye kumva ko wahenzwe niba Imana itaraguhaye ibyo byiringiro. Abagize “izindi ntama” za Yesu babarirwa muri za miriyoni bategerezanyije amatsiko kuzahabwa ubuzima bw’iteka ku isi izahinduka paradizo. Icyo gihe “bazishimira amahoro menshi.”—Yoh 10:16; Zab 37:11.

16. Ni irihe humure dusanga muri 1 Yohana 3:19, 20?

16 Hari igihe dushobora kumva ko dukora bike, cyangwa tukibaza niba Yehova yishimira ibyo dukora. Dushobora no kwibaza niba koko dukwiriye kubona ingororano. Icyakora ntituzigere twibagirwa ko “Imana iruta imitima yacu kandi izi byose.” (Soma muri 1 Yohana 3:19, 20.) Igororera umuntu wese ukoze umurimo wera abikuye ku mutima abitewe n’ukwizera n’urukundo, nubwo we yaba abona ko ibyo yakoze nta cyo bivuze.—Mar 12:41-44.

17. Ni izihe ngororano tubona muri iki gihe?

17 No muri iyi minsi ya nyuma y’isi mbi ya Satani, Yehova aha umugisha abagaragu be. Afasha abamusenga by’ukuri kugira ubumenyi bwimbitse, kandi abaha amafunguro menshi kurusha ikindi gihe cyose (Yes 54:13). Nk’uko Yesu yabisezeranyije, Yehova atugororera muri iki gihe yemera ko tuba mu muryango mpuzamahanga w’abavandimwe na bashiki bacu b’Abakristo (Mar 10:29, 30). Nanone Imana igororera abayishakana umwete, ibaha imigisha itagereranywa y’amahoro yo mu mutima, kunyurwa n’ibyishimo.—Fili 4:4-7.

18, 19. Abagaragu ba Yehova biyumva bate iyo batekereje ingororano bahabwa?

18 Abagaragu ba Yehova bo ku isi hose bashobora kwemeza ko abagororera. Urugero, Bianca wo mu Budage agira ati “sinabona uko nshimira Yehova kubera ukuntu yamfashije igihe nari mpangayitse kandi akaba amba hafi buri munsi. Iyi si iravurunganye kandi yarenze igaruriro. Ariko iyo nkorana na Yehova, mba numva mfite umutekano. Iyo ngize icyo nigomwa ku bwe, anyitura imigisha ikubye incuro ijana.”

19 Nanone tekereza mushiki wacu witwa Paula wo muri Kanada. Afite imyaka 70 kandi arwaye indwara ikomeye y’uruti rw’umugongo. Yaravuze ati “kumugara ntibimbuza kubwiriza. Nkoresha uburyo butandukanye, urugero nka telefoni, nkabwiriza no mu buryo bufatiweho. Mfite ikayi nandikamo imirongo ya Bibiliya n’ibitekerezo byo mu bitabo byacu bintera inkunga, nkajya mbisoma buri gihe. Nyita ‘Ikayi imfasha guhangana n’iminsi.’ Iyo twibanze ku masezerano ya Yehova, ibiduca intege biba bike. Yehova aba yiteguye kudufasha mu bibazo byose.” Ushobora kuba uhanganye n’ibibazo bitandukanye cyane n’ibya Bianca cyangwa Paula. Icyakora, ushobora kuba utekereza ukuntu Yehova yagiye akugororera, akagororera na bagenzi bawe. Ni byiza gutekereza ukuntu Yehova akugororera muri iki gihe, n’uko azakugororera mu gihe kizaza.

20. Nidukomeza gukorera Yehova tubigiranye ubugingo bwacu bwose, bizatumarira iki?

20 Jya wibuka ko amasengesho avuye ku mutima ubwira Imana, ‘azaguhesha ingororano ikomeye.’ Ushobora kwizera udashidikanya ko ‘numara gukora ibyo Imana ishaka, uzahabwa ibyasezeranyijwe’ (Heb 10:35, 36). Ku bw’ibyo rero, nimucyo dukomeze kugira ukwizera gukomeye, kandi dukorere Yehova n’ubugingo bwacu bwose. Twiringiye tudashidikanya ko Yehova azaduha ingororano ikwiriye.—Soma mu Bakolosayi 3:23, 24.