Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ubugwaneza ni umuco ugaragaza ubwenge

Ubugwaneza ni umuco ugaragaza ubwenge

Toñi, akora akazi ko kwita ku bageze mu za bukuru. Umunsi umwe yarakomanze, maze umugore aramukingurira. Uwo mugore yaramutombokeye aramutuka, amuziza ko yari yatinze kuza kwita kuri nyina wari ugeze mu za bukuru. Ariko Toñi ntiyari yakererewe. Icyakora, Toñi yamusabye imbabazi atuje.

IGIHE uwo mugore yagarukaga gusura nyina, yongeye gutombokera Toñi. Toñi yabyitwayemo ate? Yaravuze ati “ntibyari byoroshye. Yambwiye nabi nta mpamvu.” Nyamara Toñi yarongeye amusaba imbabazi, amubwira ko amwumva rwose.

Iyo uza kuba Toñi, wari kwitwara ute? Ese wari kugerageza kugaragaza ubugwaneza? Ese kwifata byari kukugora? Tuvugishije ukuri, kwifata mu mimerere nk’iyo, ntibyoroshye. Mu gihe duhangayitse cyangwa hari umuntu uturakaje, gukomeza kurangwa n’ubugwaneza ntibiba byoroshye.

Icyakora Bibiliya ishishikariza Abakristo kuba abagwaneza. Koko rero, Ijambo ry’Imana rigaragaza ko ubugwaneza bufitanye isano n’ubwenge. Yakobo yaranditse ati “ni nde muri mwe w’umunyabwenge kandi usobanukiwe? Nagaragaze imirimo ye binyuze ku myifatire ye myiza, afite ubugwaneza buzanwa n’ubwenge” (Yak 3:13). Ubugwaneza bugaragaza bute ubwenge buva mu ijuru? Ni iki cyadufasha kugira uwo muco wubahisha Imana?

AKAMARO KO KUBA UMUGWANEZA

Umuntu w’umugwaneza ahosha uburakari. “Gusubizanya ineza bihosha uburakari, ariko ijambo ribabaza ribyutsa umujinya.”​Imig 15:1.

Gusubizanya uburakari bishobora gusubiza ibintu irudubi, kubera ko ari nko kwenyegeza umuriro (Imig 26:21). Ariko gusubizanya ineza byo, byoroshya ibibazo. Bishobora no gutuma umuntu warakaye atuza.

Toñi yiboneye ko ibyo ari ukuri. Wa mugore yabonye ukuntu Toñi amushubije mu bugwaneza, ararira. Yamubwiye ko ibibazo bye n’iby’umuryango we byari byaramutesheje umutwe. Toñi yaramubwirije, atangira no kumwigisha Bibiliya. Ibyo byose byatewe n’uko yakomeje gutuza no kuba umunyamahoro.

Kuba abagwaneza bituma twishima. “Hahirwa abitonda, kuko bazaragwa isi.”​Mat 5:5.

Kuki abagwaneza baba bishimye? Abantu benshi bahoze bagira amahane, biyemeje kugwa neza none ubu barishimye. Imibereho yabo yarahindutse kandi bazi ko ibyiza biri imbere (Kolo 3:12). Umugenzuzi usura amatorero wo muri Esipanye witwa Adolfo, yibuka uko yari ameze ataramenya ukuri.

Agira ati “ubuzima bwanjye ntibwari bufite intego. Nagiraga umujinya, ku buryo n’incuti zanjye zantinyaga, kuko niyemeraga kandi nkagira urugomo. Amaherezo ibintu byarahindutse. Nararwanye bantera ibyuma, ngira ibikomere bitandatu, mva amaraso menshi nenda gupfa.”

Icyakora, ubu Adolfo yigisha abandi kuba abagwaneza kandi akabaha urugero. Abantu benshi bakorwa ku mutima n’ukuntu asigaye ari umuntu ugira urugwiro kandi wishimye. Adolfo avuga ko yishimira ko yahindutse. Ashimira Yehova ko yamufashije kuba umugwaneza.

Umuntu w’umugwaneza ashimisha Yehova. “Mwana wanjye, gira ubwenge kandi ushimishe umutima wanjye, kugira ngo mbashe gusubiza untuka.”​Imig 27:11.

Yehova atukwa n’umwanzi we Satani. Imana ifite impamvu zumvikana zo kurakazwa n’ibyo bitutsi, ariko Bibiliya igaragaza ko Yehova ‘atinda kurakara’ (Kuva 34:6). Iyo twihatiye kwigana Yehova tugatinda kurakara kandi tukagwa neza, tuba tugaragaje ubwenge, kandi ibyo biramushimisha cyane.​—Efe 5:1.

Abantu bo muri iki gihe akenshi barangwa n’ubugome. Hari igihe duhura n’abantu ‘birarira, bishyira hejuru, batuka Imana, basebanya, batamenya kwifata, bafite ubugome’ (2 Tim 3:2, 3). Ariko ibyo ntibyagombye kubuza Umukristo kugaragaza ubugwaneza. Ijambo ry’Imana ritwibutsa ko ‘ubwenge buva mu ijuru ari ubw’amahoro, kandi burangwa no gushyira mu gaciro’ (Yak 3:17). Iyo turanzwe n’amahoro kandi tugashyira mu gaciro, tuba tugaragaje ko dufite ubwenge buva ku Mana. Ubwo bwenge butuma tugwa neza iyo hari uturakaje kandi bugatuma turushaho kwegera Yehova, we utanga ubwenge butagira akagero.