Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umuryango mwiza n’inshuti

Umuryango mwiza n’inshuti

Kubana neza n’abagize umuryango ndetse n’inshuti bikunze kugora abantu benshi. Reka turebe amahame yo muri Bibiliya yagufasha kubana neza n’abandi.

NTUKAGIRE UBWIKUNDE

IHAME RYA BIBILIYA: ‘Ntimukite ku nyungu zanyu bwite mwibanda gusa ku bibareba, ahubwo nanone mwite ku nyungu z’abandi.’—Abafilipi 2:4.

ICYO BISOBANURA: Iyo twita ku bantu aho gutegereza ko ari bo batwitaho, tubana neza na bo. Iyo wikunda ntushobora kubana neza n’abandi. Urugero, iyo umuntu washatse arangwa n’ubwikunde ashobora guca inyuma uwo bashakanye. Nanone nta muntu wakwifuza kugira inshuti yiyemera. Hari igitabo cyavuze ko “abantu bikunda ntibazirikane abandi, bagira ibibazo byinshi.”—The Road to Character.

ICYO WAKORA:

  • Jya ufasha abandi. Inshuti nyanshuti zirizerana kandi ziba ziteguye gufashanya. Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bakunda gufasha abandi, badakunze kurwara indwara yo kwiheba kandi ko bituma bigirira ikizere.

  • Jya wishyira mu mwanya w’abandi. Umuntu wishyira mu mwanya w’abandi yiyumvisha akababaro undi muntu afite. Iyo wishyira mu mwanya w’abandi, wirinda kuvuga amagambo asa n’urwenya ariko abasesereza.

    Iyo wishyira mu mwanya w’abandi, urabihanganira. Ubwo rero, kwishyira mu mwanya w’abandi bikurinda kugira urwikekwe maze ukagira inshuti z’abantu b’ingeri zose.

  • Jya umarana igihe n’abandi. Uko umarana n’abandi igihe, ni ko ugenda urushaho kubamenya neza. Niba ushaka kuba inshuti y’umuntu, muge muganira ku bintu byiza kandi bimufitiye akamaro. Ubwo rero, uge umutega amatwi. Jya umwereka ko ikibazo afite kiguhangayikishije. Hari ubushakashatsi buherutse kugaragaza ko iyo “abantu baganira babikuye ku mutima bagira ibyishimo.”

JYA UHITAMO NEZA INSHUTI

IHAME RYA BIBILIYA: “Kwifatanya n’ababi byonona imyifatire myiza.”—1 Abakorinto 15:33.

ICYO BISOBANURA: Abantu wifatanya na bo bashobora gutuma ugira imico myiza cyangwa mibi. Abahanga mu bijyanye n’imyifatire y’abantu na bo bemera ko ibyo ari ukuri. Urugero, abo bahanga bavuga ko iyo umuntu afite inshuti zinywa itabi cyangwa zatanye n’abo bashakanye, amaherezo na we ashobora kuzabikora.

ICYO WAKORA: Jya ushaka inshuti zifite imico myiza wifuza kwigana. Urugero, jya ugirana ubucuti n’abantu bagira amakenga, bubaha abandi, bagira ubuntu kandi bagira urugwiro.

ANDI MAHAME YA BIBILIYA YAGUFASHA

Reba videwo zishingiye kuri Bibiliya zagufasha kugira umuryango mwiza, zigenewe abashakanye, urubyiruko n’abana

JYA WIRINDA AMAGAMBO ABABAZA ABANDI.

“Habaho umuntu uhubuka akavuga amagambo akomeretsa nk’inkota.”—IMIGANI 12:18.

JYA UGIRA UBUNTU.

“Umuntu utanga atitangiriye itama azabyibuha.”—IMIGANI 11:25.

JYA UFATA ABANDI NK’UKO WIFUZA KO BAGUFATA.

“Ibintu byose mushaka ko abantu babagirira, ni byo namwe mugomba kubagirira.”—MATAYO 7:12.