Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO Y’IBANZE

Wakora iki ngo ugere ku ntego zawe?

Wakora iki ngo ugere ku ntego zawe?
  • AUSTIN yumvise isaha isonnye ahita abaduka. Sa n’umureba yambara imyenda ya siporo yari yaraje hafi aho, maze agatangira kwiruka buhoro buhoro. Ibyo ntibimutunguye, kuko kuva mu mwaka ushize yakoraga siporo incuro eshatu mu cyumweru.

  • Laurie atonganye n’umugabo we, maze agira umujinya yirukira mu gikoni, yadukira shokola zari aho arazirya ntiyasiga n’iy’umuti. Ibyo ntibitangaje kuko buri gihe ari ko abigenza iyo arakaye.

Austin na Laurie bahuriye ku ki? Baba babikora nkana cyangwa batabizi, bafite ibintu bagize akamenyero, mbese byababayeho akarande.

Wowe se byifashe bite? Ese hari ibintu byiza wifuza kugeraho? Wenda ufite intego yo gukora siporo buri gihe, kuruhuka bihagije cyangwa kurushaho gusabana n’incuti n’abavandimwe.

Ariko hari n’igihe waba wifuza gucika ku ngeso mbi, urugero nko kunywa itabi, kurya ibyokurya bidafashije byinshi, cyangwa kumara igihe kirekire kuri interineti.

Hari abavuga ngo “akabaye icwende ntikoga,” bashaka kumvikanisha ko ingeso yabaye akarande umuntu adapfa kuyicikaho!

None se ni iki cyagufasha gucika ku ngeso mbi cyangwa gukomera ku byiza wiyemeje? Dore amahame atatu ashingiye kuri Bibiliya yabigufashamo.