Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibyo Zekariya yeretswe birakureba

Ibyo Zekariya yeretswe birakureba

“Nimungarukire, . . . nanjye nzabagarukira.”—ZEK 1:3.

INDIRIMBO: 89, 86

1-3. (a) Igihe Zekariya yatangiraga guhanura, abagaragu ba Yehova bari mu yihe mimerere? (b) Kuki Yehova yasabye abari bagize ubwoko bwe ‘kumugarukira’?

ZEKARIYA yeretswe ibintu bitangaje. Yabonye umuzingo uguruka, abona umugore wicaye mu gipimo cya efa n’abagore babiri baguruka mu muyaga bafite amababa nk’ay’igishondabagabo (Zek 5:1, 7-9). Kuki Yehova yamweretse ibyo bintu bitangaje? Muri icyo gihe Abisirayeli bari mu yihe mimerere? Ibyo Zekariya yeretswe biturebaho iki?

2 Umwaka wa 537 Mbere ya Yesu, wari umwaka w’ibyishimo ku bagaragu ba Yehova. Bari bavuye mu bunyage bwa Babuloni bari bamazemo imyaka 70 yose. Bari bishimiye gusubira i Yerusalemu, bagasubizaho ugusenga k’ukuri. Mu mwaka wa 536 Mbere ya Yesu, bashyizeho urufatiro rw’urusengero. Icyo gihe abantu barishimye, ‘batera hejuru basakuza cyane, ku buryo urusaku rwabo rwumvikanaga rukagera kure cyane’ (Ezira 3:10-13). Bidatinze, abanzi babo batangiye kubarwanya. Bahuye n’ingorane nyinshi, bacika intege, maze bareka kubaka urusengero rwa Yehova, ahubwo bajya kwiyubakira amazu no guhinga. Nyuma y’imyaka cumi n’itandatu urusengero rwa Yehova rwari rutaruzura. Abagaragu b’Imana bagombaga kwibutswa ko bakwiriye kugarukira Yehova bakareka kwishakira inyungu zabo. Yehova yifuzaga ko bamugarukira, bakongera kumusenga n’umutima wabo wose babigiranye ubutwari.

3 Imana yifuzaga ko abagaragu bayo bibuka icyatumye ibavana mu bunyage i Babuloni. Ni yo mpamvu mu mwaka wa 520 Mbere ya Yesu, yohereje umuhanuzi Zekariya. Izina Zekariya risobanurwa ngo “Yehova aribuka,” rishobora kuba ryaratumye Abisirayeli bibuka ikintu k’ingenzi. Nubwo bari baribagiwe ibyo yabakoreye abakiza, we yari akibibuka. (Soma muri Zekariya 1:3, 4.) Yabijeje ko yari kubafasha gusubizaho ugusenga kutanduye, ariko nanone yababuriye ko atari kwihanganira abamusenga bafite imitima ibiri. Nimucyo turebe uko ibyo Zekariya yabonye mu iyerekwa rya gatandatu n’irya karindwi byashishikarije abagize ubwoko bw’Imana kugira icyo bakora. Nanone turi busuzume icyo bitwigisha.

URUBANZA IMANA YACIRIYE ABAJURA

4. Mu iyerekwa rya gatandatu, Zekariya yabonye iki? Kuba umuzingo wari wanditseho ku mpande zombi, bigaragaza iki? (Reba ifoto ya 1 ibimburira iki gice.)

4 Igice cya 5 cya Zekariya gitangira kivuga ibintu bidasanzwe yabonye mu iyerekwa. (Soma muri Zekariya 5:1, 2.) Yabonye umuzingo uguruka mu kirere, ufite uburebure bwa metero 9 n’ubugari bwa metero 4,5. Uwo muzingo wari urambuye kugira ngo usomwe. Wari uriho ubutumwa bw’urubanza, bwari bwanditseho imbere n’inyuma (Zek 5:3). Ubusanzwe bandikaga ku ruhande rumwe, ariko kuba uwo muzingo wo wari wanditseho ku mpande zombi, bigaragaza ko warimo ubutumwa bukomeye.

Abakristo bagomba kwirinda ubujura bw’uburyo bwose (Reba paragarafu ya 5-7)

5, 6. Yehova abona ate ubujura?

5 Soma muri Zekariya 5:3, 4Abantu bose muri rusange bafite ibyo bazabazwa na Yehova. Ariko abagize ubwoko bw’Imana bo bagomba kwitonda cyane kuko bitirirwa izina ryayo. Abakunda Imana bose bazi ko ubujura uko bwaba buri kose ‘butukisha izina ry’Imana’ (Imig 30:8, 9). Uko impamvu yaba yatumye umuntu yiba yaba iri kose, umujura ashyira imbere umururumba kuruta Imana, akibanda cyane ku bintu by’umubiri. Apfobya itegeko ry’Imana, akirengagiza Yehova n’izina rye.

6 Ese wabonye ko muri Zekariya 5:3, 4, havuga ko ‘umuvumo wari kwinjira mu nzu y’umujura, ugatura mu nzu ye ukayirimbura’? Niyo wakwifungirana mu nzu, ntaho wacikira urubanza rwa Yehova. Ashyira ahabona abagize ubwoko bwe bakora ibibi. Umuntu ashobora kwiba akabihisha abayobozi, abakoresha be, abasaza b’itorero cyangwa ababyeyi, ariko ntashobora kubihisha Imana, kuko ubujura bwose butwikuruwe imbere yayo (Heb 4:13). Twishimira rwose kwifatanya n’abantu bihatira kuba inyangamugayo “muri byose”!—Heb 13:18.

7. Twarokoka dute umuvumo uri mu muzingo uguruka?

7 Ubujura bw’uburyo bwose bubabaza Yehova. Duterwa ishema no kuba dukurikiza amahame ye yo mu rwego rwo hejuru kandi tukirinda gutukisha izina rye. Ibyo bizatuma turokoka urubanza yaciriye abatumvira amategeko ye.

“BURI MUNSI” JYA USOHOZA IBYO WARAHIRIYE

8-10. (a) Kurahira ni iki? (b) Ni iyihe ndahiro Umwami Sedekiya atubahirije?

8 Ubutumwa bwanditse mu muzingo uguruka, bwakomeje buburira ‘abarahira ibinyoma mu izina’ ry’Imana (Zek 5:4). Kurahira ni ukuvuga amagambo wemeza ko ikintu ari ukuri cyangwa usezeranya ko uzakora ikintu cyangwa ko utazagikora.

9 Iyo umuntu arahiye mu izina rya Yehova, agomba kubahiriza icyo yarahiriye. Ibyo bigaragazwa n’ibyabaye ku mwami wa nyuma wategetse i Yerusalemu, ari we Sedekiya. Yarahiye mu izina rya Yehova ko yari gukorera umwami w’i Babuloni. Icyakora ntiyubahirije indahiro ye. Ibyo byatumye Yehova acira Sedekiya urubanza ati: “Ndahiye kubaho kwanjye, . . . ko muri Babuloni, mu gihugu cy’umwami washyizeho umwami [Sedekiya] wasuzuguye indahiro ye kandi akica isezerano rye, ari ho azagwa.”—Ezek 17:16.

10 Sedekiya yari yararahiye mu izina ry’Imana, kandi Yehova yari yiteze ko yari kubahiriza iyo ndahiro (2 Ngoma 36:13). Ariko Sedekiya yayirenzeho ajya muri Egiputa gusaba ko bamufasha kwigobotora Babuloni.—Ezek 17:11-15, 17, 18.

11, 12. (a) Ni uwuhe muhigo ukomeye twahize? (b) Umuhigo wo kwiyegurira Imana wagombye gutuma dukora iki buri munsi?

11 Nanone Yehova yumva ibyo dusezeranya abandi. Aha agaciro imihigo twahize kandi tugomba kuyihigura kugira ngo atwemere (Zab 76:11). Mu masezerano yose twagize, irikomeye kurusha ayandi ni iryo kwiyegurira Yehova. Kwiyegurira Yehova ni ukumusezeranya ko uzamukorera uko byagenda kose.

12 Wahigura ute umuhigo wahize igihe wiyeguriraga Imana? Uko twitwara mu bigeragezo bikomeye n’ibyoroheje, bigaragaza ko duha agaciro umuhigo twahize wo gusingiza Yehova “buri munsi” (Zab 61:8). Urugero, witwara ute mu gihe umuntu mukorana cyangwa uwo mwigana ashatse ko mugirana agakungu? Ese ugaragaza ko ‘wishimira inzira’ za Yehova, ukirinda kugirana na we agakungu (Imig 23:26)? Ese niba abagize umuryango wacu badasenga Yehova, tumusenga tumusaba kudufasha kugira imico ya gikristo, niyo abandi bose baba batabiha agaciro? Ese buri munsi dusenga Data wo mu ijuru, tukamushimira ko adukunda kandi akatuyobora? Ese buri munsi tugena igihe cyo gusoma Bibiliya? Igihe twiyeguriraga Yehova, twamusezeranyije ko tuzajya dukora ibyo byose. Iyo tumwumviye, tukamuha ibyiza kuruta ibindi, tuba tugaragaje ko tumukunda kandi ko turi umutungo we. Ntidusenga Yehova byo kurangiza umuhango, ahubwo tubikora tubivanye ku mutima. Iyo duhiguye umuhigo wacu ni twe bigirira akamaro, kandi iyo tubaye indahemuka, tuba twizeye kuzabaho neza mu gihe kiri imbere.—Guteg 10:12, 13.

13. Ibyo Zekariya yabonye mu iyerekwa rya gatandatu bitwigisha iki?

13 Iyerekwa rya gatandatu rya Zekariya ryadufashije kubona ko abakunda Yehova bagomba kwirinda ubujura no kwica amasezerano. Nanone twabonye ko Yehova atatereranye Abisirayeli nubwo bakosaga. Yiyumvishaga imimerere igoye bari barimo kuko bari bakikijwe n’abanzi. Yehova yatubereye urugero rwiza asohoza amasezerano, kandi natwe azadufasha gusohoza ibyo twasezeranyije. Uburyo bumwe adufashamo, ni uko yaduhaye ibyiringiro by’uko vuba aha azakuraho burundu ubugome bwose mu isi. Ibyo ni byo tugiye kureba mu iyerekwa ryakurikiyeho.

YEHOVA AKURAHO UBUGOME

14, 15. (a) Mu iyerekwa rya karindwi, Zekariya yabonye iki? (Reba ifoto ya 2 ibimburira iki gice.) (b) Umugore wari mu gipimo cya efa agereranya iki? Kuki umumarayika yahise amusubizamo agapfundikira?

14 Zekariya amaze kubona umuzingo uguruka, umumarayika yaramubwiye ati: “ubura amaso.” Ni iki yabonye mu iyerekwa rya karindwi? Noneho yabonye haje “igipimo cya efa.” (Soma muri Zekariya 5:5-8.) Icyo gipimo cyari gifite ‘umupfundikizo w’uruziga ucuze mu cyuma cy’isasu.’ Umumarayika yavanyeho umupfundikizo, maze Zekariya abona ‘umugore wicayemo.’ Uwo mumarayika yabwiye Zekariya ko uwo mugore yitwa “Bugome.” Tekereza ukuntu Zekariya yagize ubwoba abonye uwo mugore agerageza kuva muri icyo gipimo! Ariko uwo mumarayika yahise amusubizamo ashyiraho wa mupfundikizo w’icyuma uremereye, ararumanya. Ibyo bisobanura iki?

15 Iryo yerekwa rigaragaza ko Yehova atazigera yihanganira ubugome ubwo ari bwo bwose mu bagaragu be. Iyo abubonye, ahita abukuraho (1 Kor 5:13). Umumarayika yemeje ko ibyo ari ukuri igihe yahitaga asubiza umupfundikizo w’icyuma kuri cya gipimo.

Yehova yatumye ugusenga k’ukuri gukomeza kurangwa n’isuku (Reba paragarafu ya 16-18)

16. (a) Byagendekeye bite cya gipimo cya efa? (Reba ifoto ya 3 ibimburira iki gice.) (b) Abagore bafite amababa bajyanye he igipimo cya efa?

16 Hanyuma Zekariya yabonye abagore babiri bafite amababa akomeye nk’ay’igishondabagabo. (Soma muri Zekariya 5:9-11.) Abo bagore bari batandukanye cyane na wa mugore wari mu gipimo cya efa. Bakoresheje amababa yabo akomeye baterura cya gipimo cyarimo wa mugore witwa “Bugome,” barakijyana. Bari bakijyanye he? Barakijyanye bagitereka “mu gihugu cy’i Shinari,” ari cyo Babuloni. None se kuki bakijyanye i Babuloni?

17, 18. (a) Kuki ‘Bugome yari akwiriye’ kujyanwa i Shinari? (b) Ni iki wiyemeje gukora?

17 Abisirayeli bo mu gihe cya Zekariya babonaga ko “Bugome” yari akwiriye gufungirwa i Shinari. Zekariya n’abandi Bayahudi bari bazi ko Babuloni yari indiri y’ubugome bwose. Kubera ko bari barakuriye muri uwo mugi wari wuzuyemo ubwiyandarike no gusenga ibigirwamana, buri munsi bagombaga guhatana kugira ngo birinde ibyo bikorwa. Iryo yerekwa rigomba kuba ryarabahumurije cyane, kubera ko ryabizezaga ko Yehova yari gutuma ugusenga kutanduye gukomeza kurangwa n’isuku.

18 Ariko nanone, iryo yerekwa ryibutsaga Abayahudi ko bari bafite inshingano yo gutuma ugusenga kutanduye gukomeza kurangwa n’isuku. Ubugome ntibushobora kwemerwa mu bwoko bw’Imana kandi ntibuzigera bwemerwa. Yehova yadushyize mu muryango we ufite isuku, aturindiramo kandi akatwitaho. Ubwo rero tugomba kwirinda ikintu cyose cyawanduza. Ubugome bw’uburyo bwose, ntibugomba kuboneka muri paradizo yacu.

UBWOKO BURANGWA N’ISUKU BUHESHA YEHOVA IKUZO

19. Ibyo Zekariya yeretswe biturebaho iki?

19 Ibyo Zekariya yabonye mu iyerekwa rya gatandatu n’irya karindwi, ni umuburo ukomeye ku bantu bakomeza gukora ibikorwa by’ubuhemu, kandi bibibutsa ko Yehova atihanganira ibikorwa bibi. Bitwibutsa ko tugomba kwanga ibibi urunuka. Nanone bituma turushaho kwizera Data wo mu ijuru. Nitwihatira kwemerwa n’Imana, izaturinda kandi ntituzagerwaho n’umuvumo w’urupfu. Ahubwo Yehova azaduha imigisha. Tuzibonera ko kuba twarihatiye gukomeza kuba abantu batanduye muri iyi si yuzuye ubugome, tutaruhiye ubusa. Iringire rwose ko Yehova azadufasha tugakomeza kuba abantu batanduye muri iyi si yuzuye ubugome. Ariko se twakwemezwa n’iki ko ugusenga k’ukuri kuzakomeza gusagamba muri iyi si yuzuye ibikorwa bitubahisha Imana? Ni iki kitwemeza ko Yehova azakomeza kurinda umuryango we uko tugenda twegereza umubabaro ukomeye? Ibyo bibazo tuzabisuzuma mu gice gikurikira.