Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Dukundane mu bikorwa no mu kuri”

“Dukundane mu bikorwa no mu kuri”

“Nimucyo dukundane, atari mu magambo cyangwa ku rurimi gusa, ahubwo dukundane mu bikorwa no mu kuri.”—1 YOH 3:18.

INDIRIMBO: 106, 100

1. Ni uruhe rukundo rukomeye cyane, kandi kuki? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

URUKUNDO rushingiye ku mahame akiranuka (ari rwo a·gaʹpe), ni impano ituruka kuri Yehova (1 Yoh 4:7). Ni rwo rukundo rukomeye cyane. Nubwo urwo rukundo rurangwa n’ubwuzu n’urugwiro, ikintu k’ingenzi kiruranga ni ibikorwa bizira ubwikunde umuntu akorera abandi kugira ngo bagubwe neza. Hari igitabo gisobanura ko a·gaʹpe ari urukundo “rugaragarira mu bikorwa.” Iyo tugaragaje urukundo ruzira ubwikunde, cyangwa tukarugaragarizwa, imibereho yacu irushaho kuba myiza, tukishima kandi tukagira ubuzima bufite intego.

2, 3. Yehova yagaragaje ate ko yakunze abantu urukundo ruzira ubwikunde?

2 Yehova yakunze abantu na mbere y’uko arema Adamu na Eva. Yaremye isi kugira ngo abantu bazayitureho iteka bishimye. Ibyo Yehova ntiyabikoze kuko hari icyo bimumariye, ahubwo yifuzaga ko bidushimisha. Nanone yagaragaje urukundo ruzira ubwikunde, igihe yahaga abantu ibyiringiro byo kubaho iteka muri Paradizo.

3 Adamu na Eva bamaze kwigomeka, Yehova yakoze ikintu gikomeye cyane kigaragaza urukundo ruzira ubwikunde. Yateganyije igitambo k’inshungu yo gucungura abari kuzakomoka kuri abo bantu babiri bigometse, kuko yari yiringiye adashidikanya ko bamwe muri bo bari kuzishimira cyane urukundo rwe (Intang 3:15; 1 Yoh 4:10). Ni yo mpamvu uhereye igihe Yehova yasezeranyaga ko hari kuzabaho Umukiza, yabonaga ari nk’aho icyo gitambo cyamaze gutangwa. Nyuma y’imyaka igera ku 4.000, Yehova yarigomwe cyane atanga Umwana we w’ikinege kugira ngo apfire abantu (Yoh 3:16). Twishimira rwose ko Yehova yadukunze urukundo ruzira ubwikunde!

4. Ni iki kigaragaza ko abantu badatunganye bashobora kugaragaza urukundo ruzira ubwikunde?

4 Natwe dushobora kugaragaza urukundo ruzira ubwikunde, kubera ko Imana yaturemye mu ishusho yayo. Nubwo icyaha twarazwe gituma kugaragaza urukundo bitugora, turacyafite ubushobozi bwo kurugaragaza. Abeli yagaragaje ko akunda Imana urukundo ruzira ubwikunde igihe yatangaga ibyiza kuruta ibindi (Intang 4:3, 4). Nowa yagaragaje urukundo ruzira ubwikunde igihe yamaraga imyaka myinshi abwiriza abantu bo mu gihe ke, kandi batamwumva (2 Pet 2:5). Aburahamu yagaragaje ko akunda Imana kurusha ibindi byose igihe yemeraga gutamba umwana we Isaka (Yak 2:21). Twifuza kwigana abo bagabo b’indahemuka, tukagaragaza urukundo no mu gihe byaba bitugoye.

URUKUNDO NYAKURI NI URUKUNDO RUMEZE RUTE?

5. Twagaragaza dute urukundo nyakuri?

5 Bibiliya igaragaza ko urukundo nyakuri rutagaragarira “mu magambo cyangwa ku rurimi gusa,” ahubwo ko rugaragarira “mu bikorwa no mu kuri” (1 Yoh 3:18). Ese ibyo byaba bishatse kuvuga ko tudashobora kugaragariza urukundo mu magambo? Oya rwose (1 Tes 4:18). Ahubwo bisobanura ko urukundo rwacu rutagomba kugarukira mu magambo gusa, cyanecyane mu gihe dusabwa kugira icyo dukora. Urugero, niba hari Umukristo udafite ibyokurya cyangwa imyambaro, kumwifuriza kugubwa neza ntibyaba bihagije (Yak 2:15, 16). Mu buryo nk’ubwo, kubera ko dukunda Yehova na bagenzi bacu, ntitumusenga gusa tumusaba ko ‘yohereza abakozi mu bisarurwa,’ ahubwo nanone dukorana umwete umurimo wo kubwiriza.—Mat 9:38.

6, 7. (a) Urukundo “ruzira uburyarya” ni urukundo rumeze rute? (b) Tanga ingero z’abantu bari bafite urukundo rurangwa n’uburyarya?

6 Intumwa Yohana yanditse ko tugomba gukundana “mu bikorwa no mu kuri.” Bityo rero, tugomba gukundana urukundo ‘rutagira uburyarya’ cyangwa urukundo “ruzira uburyarya” (Rom 12:9; 2 Kor 6:6). Ibyo bisobanura ko tudashobora kugaragaza urukundo nyakuri twishushanya. Ariko se ubundi urukundo rurimo uburyarya, ni urukundo? Oya rwose. Urwo ni urukundo rudafite icyo rumaze.

7 Reka dusuzume ingero z’abantu bari bafite urukundo rurangwa n’uburyarya. Mu busitani bwa Edeni, Satani yigize nk’aho yifurizaga Eva ibyiza, ariko ibikorwa bye byarangwaga n’ubwikunde n’uburyarya (Intang 3:4, 5). Umwami Dawidi yari afite inshuti yamuryaryaga yitwaga Ahitofeli. Ahitofeli yagambaniye Dawidi agamije inyungu ze bwite (2 Sam 15:31). Muri iki gihe nabwo, abahakanyi n’abandi bateza amacakubiri mu itorero bakoresha “akarimi keza n’amagambo ashyeshyenga,” bakigira nk’aho bakunda abantu, ariko mu by’ukuri babitewe n’ubwikunde.—Rom 16:17, 18.

8. Ni ikihe kibazo twagombye kwibaza?

8 Urukundo rurangwa n’uburyarya ruteye isoni cyane kuko ruhabanye n’urukundo rw’Imana ruzira ubwikunde. Abantu bashobora gushukwa n’urukundo rurangwa n’uburyarya, ariko Yehova we ararutahura. Yesu yavuze ko abantu b’indyarya bazahabwa igihano gikomeye (Mat 24:51). Birumvikana ko abagaragu ba Yehova batifuza rwose kugaragaza urukundo rurangwa n’uburyarya. Icyakora twagombye kwibaza tuti: “Ese buri gihe urukundo rwange ruba ruzira uburyarya, cyangwa ndikunda nkanahemuka?” Nimucyo dusuzume uburyo ikenda twagaragazamo ko urukundo rwacu “ruzira uburyarya.”

UKO TWAGARAGAZA KO ‘DUKUNDANA MU BIKORWA NO MU KURI’

9. Urukundo nyakuri rutuma dukora iki?

9 Jya wishimira gukora imirimo abandi badapfa kubona. Twagombye kwishimira gukorera abavandimwe bacu ibikorwa birangwa n’urukundo ariko tukabikora mu “ibanga,” mbese ntihagire umenya icyo twakoze. (Soma muri Matayo 6:1-4.) Ananiya na Safira bananiwe kubikora. Igihe batangaga impano, bashatse kwibonekeza, banabeshya ko batanze ibintu byinshi, ariko uburyarya bwabo bwabakozeho (Ibyak 5:1-10). Icyakora niba dukunda abavandimwe bacu by’ukuri, tuzabakorera ibyiza, ariko twirinde kubyamamaza. Urugero, abavandimwe bafasha Inteko Nyobozi gutegura amafunguro yo mu buryo bw’umwuka, babikora mu ibanga, ntibashake ko abandi bamenya ibyo bagizemo uruhare.

10. Twagaragaza dute ko twubaha abandi?

10 Jya ufata iya mbere wubahe abandi. (Soma mu Baroma 12:10.) Yesu yatanze urugero mu birebana no kubaha abandi igihe yozaga abigishwa be ibirenge (Yoh 13:3-5, 12-15). Tugomba kwihatira kwicisha bugufi nka Yesu maze tugakorera abandi. Intumwa za Yesu zasobanukiwe neza icyo Yesu yakoze ari uko zimaze guhabwa umwuka wera (Yoh 13:7). Tugaragaza ko twubaha abandi iyo twirinze gutekereza ko tubarusha agaciro bitewe n’amashuri twize, ubutunzi dufite cyangwa inshingano dufite mu murimo wa Yehova (Rom 12:3). Nanone aho kugirira ishyari abantu bashimwe, tuge twishimana na bo, niyo twaba twaragize uruhare mu byakozwe cyangwa twumva natwe twari dukwiriye gushimirwa.

11. Kuki tugomba gushimira abandi tubikuye ku mutima?

11 Jya ushimira abavandimwe bawe ubivanye ku mutima. Tugomba gushimira abavandimwe bacu, kuko amagambo meza yo gushimira ‘yubaka abandi’ (Efe 4:29). Icyakora, tugomba kubashimira tubivanye ku mutima. Bitabaye ibyo, twaba tubashyeshyenga cyangwa twihunza inshingano yo kubagira inama (Imig 29:5). Nanone gushimira umuntu ariko twarangiza tukagenda tumunegura, ni uburyarya. Intumwa Pawulo yirinze kugwa muri uwo mutego, kandi yatanze urugero rwiza mu birebana no kugaragariza abandi urukundo rutaryarya, abigaragaza abashimira. Urugero, yashimiye Abakristo b’i Korinto abivanye ku mutima kubera imyitwarire myiza bagiraga (1 Kor 11:2). Ariko igihe bakoraga ibintu bigayitse, yabagiriye inama mu bugwaneza kandi adaciye ku ruhande.—1 Kor 11:20-22.

Gufasha abavandimwe bacu bakennye ni bumwe mu buryo tugaragazamo urukundo (Reba paragarafu ya 12)

12. Mu birebana no kwakira abandi, twagaragaza dute urukundo nyakuri?

12 Jya wakira abashyitsi. Yehova adusaba kugirira ubuntu abavandimwe na bashiki bacu. (Soma muri 1 Yohana 3:17.) Icyakora twagombye kubikora tubitewe n’intego nziza, aho kubiterwa n’impamvu izo ari zo zose zishingiye ku bwikunde. Dushobora kwibaza tuti: “Ese ntumira gusa inshuti zange, abantu bakomeye, cyangwa abashobora kuzanyitura mu bundi buryo? Cyangwa nshakisha uko nagirira ubuntu abavandimwe na bashiki bacu tutaziranye cyane cyangwa batazabona uko banyitura” (Luka 14:12-14)? Reka tuvuge ko hari Umukristo uhuye n’ibibazo by’ubukungu bitewe n’uburangare, cyangwa tukaba twaramutumiye ntadushimire. Icyo gihe, twagombye gukurikiza inama igira iti: “Mujye mwakirana mutinuba” (1 Pet 4:9). Nukurikiza iyo nama uzagira ibyishimo, kuko uzaba utanga ubitewe n’impamvu zikwiriye.—Ibyak 20:35.

13. (a) Kuki hari igihe kwihanganira abadakomeye biba bitoroshye? (b) Twakora iki ngo dufashe abadakomeye?

13 Jya ushyigikira abadakomeye. Iyo twumviye itegeko rya Bibiliya rigira riti: “mushyigikire abadakomeye, mwihanganire bose,” tuba tugaragaje ko dukundana urukundo nyakuri (1 Tes 5:14). Abantu benshi baba badakomeye mu kwizera bageraho bakagira ukwizera gukomeye, ariko abandi bo tuba tugomba gukomeza kubihanganira no kubafasha. Ibyo bishobora kuba bikubiyemo kubaha ibitekerezo byubaka byo mu Byanditswe, kubatumira tukajyana kubwiriza cyangwa kubatega amatwi. Nanone aho gutekereza ko umuvandimwe cyangwa mushiki wacu “akomeye” cyangwa ko “adakomeye,” twagombye kuzirikana ko twese hari aho tugira imbaraga n’aho tugira intege nke. Intumwa Pawulo na we yemeraga ko hari aho yari afite intege nke (2 Kor 12:9, 10). Bityo rero, twese dukeneye ko Abakristo bagenzi bacu badutera inkunga.

14. Twakora iki ngo dukomeze kubana amahoro n’abavandimwe?

14 Jya ushaka amahoro. Dukora ibyo dushoboye byose kugira ngo dukomeze kubana amahoro n’abavandimwe bacu, niyo twaba dutekereza ko batwumvise nabi cyangwa ko badufashe uko tutari. (Soma mu Baroma 12:17, 18.) Gusaba imbabazi bishobora gutuma umuntu wari wababaye acururuka, ariko twagombye kuzisaba tubivanye ku mutima. Urugero, aho kuvuga gusa uti: “Mbabajwe n’uko wiyumva utyo,” ushobora kwemera uruhare wagize muri icyo kibazo, ukavuga uti: “Mbabajwe n’uko ibyo navuze byakubabaje.” Ni iby’ingenzi cyane ko abashakanye babana amahoro. Ntibikwiriye ko umugabo n’umugore bigira nk’aho bakundana mu gihe bari mu ruhame, ariko bagera ahiherereye ntibavugane, banavugana bakabwirana amagambo mabi, cyangwa bakarwana.

15. Twagaragaza dute ko twababariye abandi tubivanye ku mutima?

15 Jya ubabarira. Iyo umuntu adukoshereje, turamubabarira kandi tukirinda kumurwara inzika. Iyo ‘twihanganirana mu rukundo, tukihatira cyane gukomeza ubumwe bw’umwuka mu murunga w’amahoro uduhuza,’ tuba dushobora kubabarira abadukoshereje, bashobora no kuba batazi ko badukoshereje (Efe 4:2, 3). Kugira ngo tubabarire by’ukuri, tugomba kurinda imitekerereze yacu, ‘ntitubike inzika y’inabi twagiriwe’ (1 Kor 13:4, 5). Dukomeje kubika inzika, bishobora gutuma tudakomeza kugirana ubucuti n’abavandimwe na bashiki bacu ndetse na Yehova (Mat 6:14, 15). Nanone, dushobora kugaragaza ko twababariye abadukoshereje mu gihe dusenga tubasabira.—Luka 6:27, 28.

16. Twagombye kubona dute inshingano duhabwa mu murimo wa Yehova?

16 Jya wigomwa. Iyo duhawe inshingano mu murimo wa Yehova, tuba tubonye uburyo bwo kugaragaza urukundo nyakuri, ‘ntidushake inyungu zacu bwite, ahubwo tugashaka iza bagenzi bacu’ (1 Kor 10:24). Urugero, mu makoraniro yacu, abashinzwe kwakira abantu bagera aho ikoraniro ribera mbere y’abandi. Icyakora aho kugira ngo abo bavandimwe bitwaze iyo nshingano, bishakire imyanya myiza yo kwicaramo cyangwa bayishakire abagize imiryango yabo, abenshi muri bo bahitamo gufata imyanya itari myiza cyane, mu gice bakoreramo. Iyo bigomwe muri ubwo buryo, baba bagaragaje ko bafite urukundo ruzira ubwikunde. Twabigana dute?

17. Urukundo nyakuri ruzatuma umuntu wakoze icyaha gikomeye akora iki?

17 Ihane kandi wirinde gukora ibyaha mu ibanga. Hari Abakristo baba barakoze ibyaha bikomeye bakagerageza kubihisha kugira ngo batikoza isoni cyangwa bakababaza abandi (Imig 28:13). Icyakora iyo myifatire ntirangwa n’urukundo, kubera ko igira ingaruka ku wakoze icyaha n’abandi. Ishobora gutuma umwuka w’Imana utagera mu itorero bityo rikabura amahoro (Efe 4:30). Urukundo nyakuri ruzatuma Abakristo bakoze ibyaha bikomeye babibwira abasaza maze babafashe mu buryo bukwiriye.—Yak 5:14, 15.

18. Kuki urukundo nyakuri ari ingenzi?

18 Urukundo ni wo muco w’ingenzi kuruta indi yose (1 Kor 13:13). Ni rwo rugaragaza ko turi abigishwa ba Yesu kandi ko twigana Yehova, we Soko y’urukundo (Efe 5:1, 2). Pawulo yaranditse ati: ‘ntafite urukundo, nta cyo naba ndi cyo’ (1 Kor 13:2). Nimucyo rero dukomeze kugaragaza urukundo atari “mu magambo” gusa, ahubwo dukundane “mu bikorwa no mu kuri.”