Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya wemera ubufasha uhabwa kandi ushimire, ndetse utange ubivanye ku mutima

Jya wemera ubufasha uhabwa kandi ushimire, ndetse utange ubivanye ku mutima

Jya wemera ubufasha uhabwa kandi ushimire, ndetse utange ubivanye ku mutima

YEHOVA, Data wo mu ijuru udukunda, atwitaho buri muntu ku giti cye. Ijambo ry’Imana ritwizeza ko yita cyane ku bagaragu bayo bose (1 Pet 5:7). Bumwe mu buryo Yehova agaragazamo ko atwitaho, ni uko aduteganyiriza ubufasha butandukanye kugira ngo dushobore kumukorera mu budahemuka (Yes 48:17). Mu buryo bwihariye, iyo duhanganye n’ibibazo biduhangayikishije, Yehova aba ashaka ko ubufasha yateganyije butugirira umumaro. Ibyo bigaragazwa neza n’Amategeko ya Mose.

Mu gihe cy’Amategeko ya Mose, Yehova yari yarateganyirije ubufasha burangwa n’urukundo “umukene” cyangwa imbabare, urugero nk’imfubyi, umupfakazi n’umwimukira (Lewi 19:9, 10; Guteg 14:29). Yari azi ko bamwe mu bagaragu be bashoboraga gukenera ko bagenzi babo bahuje ukwizera babafasha (Yak 1:27). Ku bw’ibyo, nta n’umwe mu bagaragu ba Yehova ugomba kwanga ubufasha ahawe n’abo Yehova yatumye bagira ubushake bwo kumufasha. Nubwo bimeze bityo ariko, mu gihe twemeye ko abandi badufasha, tugomba kubikora tubyishimiye.

Ariko nanone, Ijambo ry’Imana rigaragaza ko abagize ubwoko bwayo bashobora gushimishwa no gutanga. Ibuka inkuru ivuga iby’“umupfakazi w’umukene” Yesu yabonye mu rusengero i Yerusalemu (Luka 21:1-4). Ashobora kuba yarabonaga ubufasha bwuje urukundo Yehova yari yarateganyirije abapfakazi, nk’uko bigaragara mu Mategeko ya Mose. Ariko kandi, nubwo uwo mupfakazi yari umukene, icyo yibukirwaho si uko yari umuntu wafashwaga, ahubwo ni uko yatangaga. Kuba yaratangaga bigomba kuba byaratumaga agira ibyishimo, kuko Yesu yavuze ko “gutanga bihesha ibyishimo byinshi kuruta guhabwa” (Ibyak 20:35). Mu gihe ukizirikana ibyo se, ni gute wagombye ‘kugira akamenyero ko gutanga,’ bityo ukagira ibyishimo?—Luka 6:38.

‘Uwiteka nzamwitura iki?’

Umwanditsi wa zaburi yaribajije ati ‘ibyiza Uwiteka yangiriye byose, nzabimwitura iki’ (Zab 116:12)? Ni ubuhe bufasha yari yarahawe? Yehova yari yaramufashije mu gihe cy’“ibyago n’umubabaro.” Byongeye kandi, Yehova yari ‘yarakijije ubugingo bwe urupfu.’ Na we yashakaga kugira icyo ‘amwitura’ mu rugero runaka. None se, ni iki uwo mwanditsi wa zaburi yari gukora? Yagize ati “nzahigura Uwiteka umuhigo wanjye” (Zab 116:3, 4, 8, 10-14). Yiyemeje guhigura imihigo yose yari yarahigiye Yehova, no gukora ibyo yamusabaga byose.

Nawe ushobora kubigenza utyo. Wabikora ute? Wabikora ukurikiza amategeko y’Imana n’amahame yayo buri gihe mu mibereho yawe. Ku bw’ibyo, suzuma neza niba gahunda yo gusenga Yehova ari yo igifite umwanya wa mbere mu mibereho yawe, kandi urebe niba ureka umwuka w’Imana ukakuyobora mu bintu byose ukora (Umubw 12:13; Gal 5:16-18). Mu by’ukuri, birumvikana ko nta cyo wakora kugira ngo ibyo Yehova yagukoreye byose ubimwiture mu buryo bwuzuye. Ariko kandi, iyo umukoreye n’umutima wawe wose ‘binezeza umutima we’ (Imig 27:11). Mbega ukuntu gushimisha Yehova muri ubwo buryo ari igikundiro gihebuje!

Jya ugira uruhare mu gutuma abagize itorero bamererwa neza

Nta gushidikanya ko wemera ko hari ibintu byinshi wungutse ubikesheje itorero rya gikristo. Yehova atanga ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka byinshi binyuze ku itorero rya gikristo. Wamenye ukuri kwakubatuye mu binyoma by’amadini no mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka (Yoh 8:32). Mu materaniro n’amakoraniro ategurwa n’‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge,’ wahungukiye ubumenyi buzatuma ubona ubuzima bw’iteka muri paradizo ku isi, aho utazongera kugira agahinda n’imibabaro (Mat 24:45-47). Ese imigisha wabonye n’iyo uzabona binyuze ku itorero ry’Imana, wayirondora ukayirangiza? Ku bw’ibyo se, ni iki wowe wagombye gukorera itorero?

Intumwa Pawulo yaranditse ati “umubiri wose ukura gukura kwawo [kuri Kristo], kugira ngo wiyubake mu rukundo biturutse ku guteranyirizwa hamwe neza, kandi ugakorera hamwe binyuze ku ngingo zawo zose zitanga ibikenewe, mu buryo buhuje n’imikorere ya buri rugingo mu rugero rukwiriye” (Efe 4:15, 16). Nubwo uwo murongo werekeza mbere na mbere ku itsinda ry’Abakristo basutsweho umwuka, ihame rikubiyemo rishobora kwerekeza ku Bakristo bose muri iki gihe. Koko rero, buri wese mu bagize itorero ashobora kugira uruhare mu gutuma abarigize bamererwa neza, kandi agatuma biyongera. Ibyo yabigeraho ate?

Ibyo twabikora tugiye twihatira buri gihe kubera abandi isoko y’inkunga n’uburuhukiro bwo mu buryo bw’umwuka (Rom 14:19). Nanone kandi, dushobora kugira uruhare mu ‘gukura k’umubiri’ twihatira kugaragaza imbuto z’umwuka w’Imana mu mishyikirano yose tugirana n’abavandimwe na bashiki bacu (Gal 5:22, 23). Ikindi kandi, dushobora gushaka uburyo ‘twakorera bose [ibyiza], ariko cyane cyane abo duhuje ukwizera’ (Gal 6:10; Heb 13:16). Buri wese mu itorero, yaba ari umuvandimwe cyangwa mushiki wacu, yaba akiri muto cyangwa akuze, ashobora kugira uruhare mu ‘kubaka umubiri mu rukundo.’

Byongeye kandi, dushobora gukoresha ubuhanga bwacu, imbaraga zacu n’umutungo wacu mu murimo wo kubwiriza ukorwa n’itorero. Yesu Kristo yaravuze ati “mwaherewe ubuntu.” Ibyo byagombye gutuma dukora iki? Yesu yagize ati “mutange ku buntu” (Mat 10:8). Bityo, jya wifatanya mu buryo bwuzuye mu murimo wo kubwiriza Ubwami no guhindura abantu abigishwa (Mat 24:14; 28:19, 20). Ese ufite inzitizi zikubuza kubigeraho? Ibuka wa mupfakazi w’umukene wavuzwe na Yesu. Ibyo yatanze byari bike cyane. Ariko kandi, Yesu yavuze ko yatanze byinshi kurusha abandi bose. Yatanze ibyari bihuje n’ubushobozi bwe.—2 Kor 8:1-5, 12.

Jya wishimira ubufasha uhawe

Nyamara, hari igihe ushobora gukenera gufashwa n’itorero. Ntukigere wanga ubufasha ubwo ari bwo bwose itorero riguhaye mu gihe uhanganye n’imihangayiko iterwa n’iyi si mbi. Yehova yashyizeho abagabo bujuje ibisabwa kandi bita ku bandi kugira ngo ‘baragire itorero,’ ibyo bikaba bikubiyemo kugufasha mu gihe uhuye n’ibigeragezo n’imibabaro (Ibyak 20:28). Abasaza n’abandi bantu bo mu itorero bifuza kuguhumuriza, kugufasha no kukurinda mu bihe biruhije.—Gal 6:2; 1 Tes 5:14.

Icyakora, ujye wisuzuma urebe niba mu gihe uhawe ubufasha ukeneye, ubwemera wishimye. Buri gihe ujye wemera ubufasha uhabwa kandi ushimire. Ubufasha nk’ubwo uhawe n’abavandimwe muhuje ukwizera, ujye ububona nk’uburyo Imana igaragazamo ubuntu bwayo butagereranywa (1 Pet 4:10). Kuki ari ngombwa ko ubigenza utyo? Impamvu ni uko tutifuza kuba nk’abantu benshi bo muri iyi si, bahabwa ntibashimire.

Jya ushyira mu gaciro

Mu rwandiko Pawulo yandikiye itorero ry’i Filipi, yavuze ibihereranye na Timoteyo agira ati “nta wundi mfite ufite umutima nk’uwe, uzita by’ukuri ku byanyu.” Ariko kandi, yongeyeho ati “abandi bose bishakira inyungu zabo, atari iza Kristo Yesu” (Fili 2:20, 21). Tuzirikanye ayo magambo afite imbaraga Pawulo yavuze, ni gute muri iki gihe twakwirinda kwita cyane ku ‘nyungu zacu’?

Ntitwagombye kuremerera abagize itorero mu gihe tubasaba gukoresha igihe cyabo batwitaho, kugira ngo badufashe mu bibazo byacu. Kubera iki? Tekereza kuri ibi: nta gushidikanya ko umuvandimwe aramutse adufashije akaduha ibintu dukeneye kugira ngo duhangane n’ikibazo kidutunguye kandi cyihutirwa, twamushimira cyane. Ariko se hari ubwo tumusaba ko adufasha muri ubwo buryo? Oya rwose. Mu buryo nk’ubwo, nubwo abavandimwe bacu badukunda kandi buri gihe bakaba bishimira kudufasha, tugomba gushyira mu gaciro ku bihereranye n’ibyo tubitegaho mu gihe bakoresha igihe cyabo kugira ngo badufashe. N’ubundi kandi, twifuza ko ikintu icyo ari cyo cyose abavandimwe bacu duhuje ukwizera badukorera kugira ngo badufashe guhangana n’ibihe bigoye, bagikora babishaka.

Nta gushidikanya, abavandimwe bawe b’Abakristo bahora biteguye kugufasha kandi baba babishaka. Ariko kandi, hari igihe batashobora kuguha ubufasha bwose ukeneye. Ibyo biramutse bibaye, uzizere ko Yehova azagufasha mu bigeragezo byose uzahura na byo, nk’uko yafashije umwanditsi wa zaburi.—Zab 116:1, 2; Fili 4:10-13.

Ku bw’ibyo rero, ujye wemera uburyo ubwo ari bwo bwose Yehova aguteganyiriza kugira ngo agufashe, cyane cyane mu gihe cy’akaga n’ibibazo, kandi ujye ushimira (Zab 55:23). Yehova yifuza ko wabigenza utyo. Ariko kandi, anifuza ko waba umuntu “utanga yishimye.” Bityo, ‘iyemeze mu mutima wawe’ umaramaje gutanga ikintu icyo ari cyo cyose wabona, ukurikije uko imimerere urimo ibikwemerera, kugira ngo ushyigikire ugusenga k’ukuri (2 Kor 9:6, 7). Muri ubwo buryo, uzashobora kwemera ubufasha uhabwa kandi ushimire, ndetse utange ubivanye ku mutima.

[Agasanduku/​Amafoto yo ku ipaji ya 31]

‘Ibyiza Uwiteka yangiriye byose, nzabimwitura iki?’​Zab 116:12.

▪ Jya ushaka uko ‘wakorera bose [ibyiza]’

▪ Jya ubera abandi isoko y’inkunga n’uburuhukiro bwo mu buryo bw’umwuka

▪ Jya wifatanya mu buryo bwuzuye mu murimo wo guhindura abantu abigishwa, ukurikije uko imimerere urimo ibikwemerera