Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya wigana Yesu, wigishe ushize amanga

Jya wigana Yesu, wigishe ushize amanga

Jya wigana Yesu, wigishe ushize amanga

‘Twashize amanga kugira ngo tubabwire ubutumwa bwiza.’—1 TES 2:2.

1. Kuki ubutumwa bwiza bw’Ubwami bushimishije cyane?

KUMVA inkuru nziza birashimisha cyane. Inkuru nziza iruta izindi zose ni ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Ubwo butumwa bwiza butwizeza ko iherezo ry’imibabaro, uburwayi, agahinda n’urupfu, ryegereje. Butanga ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka, bukagaragaza umugambi w’Imana, kandi bukatwereka uko twagirana imishyikirano myiza na yo. Ushobora gutekereza ko buri wese ashobora kwishimira kumva ubwo butumwa Yesu yagejeje ku bantu. Ikibabaje ariko, si uko bimeze.

2. Sobanura amagambo ya Yesu agira ati “naje gutuma abantu batavuga rumwe.”

2 Yesu yabwiye abigishwa be ati “ntimutekereze ko naje kuzana amahoro mu isi; sinaje kuzana amahoro, ahubwo naje kuzana inkota. Kuko naje gutuma abantu batavuga rumwe, ngo umuhungu arwanye se, umukobwa arwanye nyina, n’umukazana arwanye nyirabukwe. Koko rero, abanzi b’umuntu bazaba abo mu rugo rwe” (Mat 10:34-36). Aho kugira ngo abantu benshi bemere ubutumwa bwiza babyishimiye, barabwanga. Hari abanga abatangaza ubwo butumwa, ndetse n’iyo baba bafitanye isano ya bugufi.

3. Ni iki dukeneye kugira ngo dusohoze inshingano yacu yo kubwiriza?

3 Ukuri dutangaza ni ko Yesu yatangazaga, kandi abantu bo muri iki gihe bakwakira nk’uko abo mu gihe cye bakwakiraga. Ibyo tugomba kubyitega. Yesu yabwiye abigishwa be ati “umugaragu ntaruta shebuja. Niba barantoteje namwe bazabatoteza” (Yoh 15:20). Mu bihugu byinshi, ntiduhura n’ibitotezo byeruye, ariko kandi duhura n’abasuzugura ibyo tubabwira, ndetse n’abatabyitabira. Ku bw’ibyo, dukeneye kugira ukwizera n’ubutwari kugira ngo twihangane tubwirize ubutumwa bwiza dushize amanga.—Soma muri 2 Petero 1:5-8.

4. Kuki Pawulo yari akeneye “gushira amanga” kugira ngo abwirize?

4 Wenda hari igihe kwifatanya mu murimo wo kubwiriza bijya bikugora, cyangwa se ukagira ubwoba bwo kwifatanya mu bice bimwe biwugize. Niba ari uko bimeze, si wowe wenyine bibaho. Intumwa Pawulo yabwirizaga ashize amanga kandi adatinya, ndetse yari asobanukiwe neza ukuri. Ariko na we, hari igihe kubwiriza byamugoraga. Yandikiye Abakristo b’i Tesalonike ati “tumaze kubabarizwa i Filipi no kwandagarizwayo (nk’uko mubizi neza), Imana yacu yaduhaye gushira amanga kugira ngo tubabwire ubutumwa bwiza bwayo turwana intambara ikomeye” (1 Tes 2:2). Igihe Pawulo na mugenzi we Silasi bageraga i Filipi, abatware baho babakubise inkoni, babajugunya mu nzu y’imbohe, maze babafungira mu mbago (Ibyak 16:16-24). Nubwo byagenze bityo ariko, Pawulo na Silasi ‘bashize amanga’ bakomeza kubwiriza. Ni gute twabigana? Kugira ngo dusubize icyo kibazo, nimucyo dusuzume icyafashije abagaragu b’Imana bo mu bihe bya Bibiliya kuvuga ukuri ku bihereranye na Yehova bashize amanga, maze turebe uko twakwigana ingero zabo.

Bari bakeneye gushira amanga kugira ngo bahangane n’urwango

5. Kuki abagaragu ba Yehova b’indahemuka babaga bakeneye ubushizi bw’amanga?

5 Birumvikana ko Yesu Kristo ari we watanze urugero ruhebuje mu kugira ubutwari no gushira amanga. Icyakora, kuva abantu batangira kubaho, abagaragu ba Yehova b’indahemuka bose babaga bakeneye gushira amanga. Kubera iki? Nyuma y’ukwigomeka kwabereye muri Edeni, Yehova yavuze mbere y’igihe ko hari kubaho urwango hagati y’abakorera Imana n’abakorera Satani (Itang 3:15). Urwo rwango rwahise rugaragara igihe Abeli wari umukiranutsi yicwaga na mukuru we. Hanyuma, urwango rwageze kuri Henoki, undi mugabo w’indahemuka wabayeho mbere y’Umwuzure. Yahanuye ko Imana yari kuzana n’abera bayo uduhumbi n’uduhumbagiza, ije kurangiza urubanza yaciriye abatayubaha (Yuda 14, 15). Abantu benshi ntibishimiye ubwo butumwa. Banze Henoki, kandi nta gushidikanya ko bari kumwica iyo Yehova atamwimura, mu yandi magambo iyo adatuma ubuzima bwe buba bugufi. Mbega ukuntu Henoki yashize amanga!—Itang 5:21-24.

6. Kuki Mose yari akeneye ubushizi bw’amanga igihe yavuganaga na Farawo?

6 Nanone kandi, tekereza ukuntu Mose yagaragaje ubushizi bw’amanga igihe yavuganaga na Farawo, umutegetsi abantu batabonaga ko ahagarariye imana, ahubwo babona ko ari we mana, akaba umuhungu w’imana zuba yitwa Ra. Birashoboka ko, nk’uko byari bimeze ku bandi ba Farawo, uwo Farawo na we yasengaga ishusho ye. Icyo Farawo yavugaga cyabaga ari itegeko ridakuka. Kubera ko Farawo yari afite ububasha, ari umwibone kandi adakurwa ku izima, ntiyemeraga ko hagira undi muntu umubwira icyo akwiriye gukora. Uwo ni we muntu Mose wari umushumba woroheje yagiye imbere kenshi, atatumiwe kandi atishimiwe. None se ni iki Mose yari agiye kumuhanurira? Yari agiye kumuhanurira iby’ibyago icumi bya kirimbuzi? Ni iki se yari kumusaba? Yari gusaba Farawo kureka abantu babarirwa mu mamiriyoni bari abagaragu be bakava mu gihugu cye! Ese Mose yari akeneye kugira ubushizi bw’amanga? Yego rwose!—Kub 12:3; Heb 11:27.

7, 8. (a) Ni ibihe bigeragezo abagaragu b’Imana b’indahemuka babayeho mbere y’Ubukristo bahuye na byo? (b) Ni iki cyabafashije gushyigikira ugusenga k’ukuri bashize amanga?

7 Mu binyejana byakurikiyeho, abahanuzi n’abandi bagaragu b’Imana bizerwa bakomeje kugira ubutwari, bashyigikira ugusenga k’ukuri. Isi ya Satani ntiyabakundaga. Pawulo yagize ati “bicishijwe amabuye, barageragejwe, bacibwamo kabiri n’inkerezo, bicishwa inkota, bazerera bambaye impu z’intama, bambaye impu z’ihene, bari mu bukene, mu mibabaro, bagirirwa nabi” (Heb 11:37). Ni iki cyafashije abo bagaragu b’Imana b’indahemuka gushikama? Mu mirongo mike yabanjirije uwo, iyo ntumwa yavuze icyafashije Abeli, Aburahamu, Sara ndetse n’abandi kwihangana. Yagize ati ‘ntibigeze babona ibyasezeranyijwe, ahubwo [bitewe n’ukwizera] babibonaga biri kure kandi bakabyishimira’ (Heb 11:13). Nta gushidikanya ko icyafashije abahanuzi nka Eliya, Yeremiya n’abandi bantu bizerwa ba mbere y’Ubukristo bavuganiraga ugusenga k’ukuri bashize amanga, ari uko bakomeje guhanga amaso amasezerano ya Yehova.—Tito 1:2.

8 Abo bantu bizerwa ba mbere y’Ubukristo bari bategereje igihe kizaza cyiza kandi gishimishije. Nibamara kuzuka, bazagera ku butungane, maze ‘babaturwe mu bubata bwo kubora.’ Ibyo bazabikesha imirimo y’ubutambyi izakorwa na Kristo Yesu hamwe n’abatambyi 144.000 bazaba bamwungirije (Rom 8:21). Byongeye kandi, Yeremiya n’abandi bagaragu b’Imana bo mu bihe bya kera baranzwe n’ubushizi bw’amanga, bagize ubutwari bitewe n’isezerano Yehova yari yarabahaye binyuze kuri Yeremiya. Iryo sezerano rigira riti “‘bazakurwanya, ariko ntibazakubasha kuko ndi kumwe nawe kugira ngo nkurokore.’ Ni ko Uwiteka avuga” (Yer 1:19). Muri iki gihe, natwe iyo dutekereje ku byo Imana isezeranya kuzadukorera, no ku cyizere iduha cyo kuturinda mu buryo bw’umwuka, biradukomeza.—Imig 2:7; soma mu 2 Abakorinto 4:17, 18.

Urukundo rwatumye Yesu abwiriza ashize amanga

9, 10. Ni mu buhe buryo Yesu yagaragaje ubushizi bw’amanga imbere ya (a) abayobozi b’amadini, (b) abari bagize itsinda ry’abasirikare, (c) umutambyi mukuru, (d) Pilato?

9 Yesu, we watubereye icyitegererezo, yagaragaje ubushizi bw’amanga mu mimerere itandukanye. Urugero, nubwo Yesu yangwaga n’abantu bari bafite ububasha, ntiyigeze agabanya uburemere bw’ubutumwa Imana yashakaga ko abantu bamenya. Ntiyatinye gushyira ahabona ibikorwa byo kwibaraho gukiranuka by’abayobozi b’amadini bakomeye, hamwe n’inyigisho zabo z’ibinyoma. Yesu yaciriyeho iteka abo bagabo adaca ku ruhande, kandi mu buryo bugaragara. Hari igihe yababwiye ati “muzabona ishyano, banditsi n’Abafarisayo, mwa ndyarya mwe! Kuko musa n’imva zisize ingwa, zigaragara ko ari nziza inyuma, ariko imbere zuzuye amagufwa y’abapfuye n’undi mwanda w’uburyo bwose. Namwe ni uko: inyuma mugaragara ko muri abakiranutsi, ariko imbere mwuzuye uburyarya n’ubwicamategeko.”—Mat 23:27, 28.

10 Igihe abari bagize itsinda ry’abasirikare basangaga Yesu mu busitani bwa Getsemani, yagize ubutwari bwo kubibwira (Yoh 18:3-8). Nyuma yaho, yajyanywe imbere y’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi, kandi umutambyi mukuru amuhata ibibazo. Nubwo yari azi ko umutambyi mukuru yashakaga impamvu z’urwitwazo kugira ngo amwice, ntiyatinye guhamya ko yari Kristo kandi akaba n’Umwana w’Imana. Yesu yakomeje avuga ko bari kumubona “yicaye iburyo bwa Nyir’ububasha, aje ku bicu byo mu ijuru” (Mar 14:53, 57-65). Nyuma yaho gato, igihe Yesu yari aboshye ahagaze imbere ya Pilato washoboraga kumurekura, yanze kugira icyo amusubiza ku birego yashinjwaga (Mar 15:1-5). Ibyo byose byamusabaga kugira ubutwari.

11. Ni mu buhe buryo gushira amanga bifitanye isano n’urukundo?

11 Yesu yabwiye Pilato ati “iki ni cyo navukiye kandi ni cyo cyanzanye mu isi: ni ukugira ngo mpamye ukuri” (Yoh 18:37). Yehova yari yarohereje Yesu kugira ngo abwirize ubutumwa bwiza, kandi Yesu yabikoze yishimye kubera ko yakundaga Se wo mu ijuru (Luka 4:18, 19). Nanone kandi, Yesu yakundaga abantu. Yari azi ko ubuzima bubagora. Kimwe na Yesu, natwe urukundo dukunda Imana na bagenzi bacu, ni rwo rutuma dushira amanga kandi ntidutinye kubwiriza.—Mat 22:36-40.

Umwuka wera uduha imbaraga zo kubwiriza dushize amanga

12. Ni iki cyatumye abigishwa bo mu kinyejana cya mbere bishima?

12 Mu byumweru byakurikiye urupfu rwa Yesu, abigishwa barishimye kubera ko Yehova yatumaga abandi bigishwa bashya bakomeza kwiyongera ku basanzwe. Ku munsi umwe gusa, abantu begera ku 3.000 barimo Abayahudi n’abandi bantu bari barahindukiriye idini rya kiyahudi, bari baturutse mu bihugu byinshi baje kwizihiza Pentekote i Yerusalemu, barabatijwe! Mbega ukuntu umuntu wese wari i Yerusalemu ashobora kuba yaravugaga ibyari byabaye! Bibiliya igira iti “abantu bose batangiye kugira ubwoba, kandi intumwa zitangira gukora ibitangaza n’ibimenyetso byinshi.”—Ibyak 2:41, 43.

13. Kuki abavandimwe basenze basaba ubushizi bw’amanga, kandi se byatanze iki?

13 Abayobozi b’amadini bararakaye bafata Petero na Yohana, babafunga ijoro ryose, kandi babategeka kutavuga ibirebana na Yesu. Bamaze kurekurwa, babwiye abavandimwe ibyababayeho, maze bose basenga basaba kwihanganira ibyo bitotezo bagira bati “Yehova, . . . uhe abagaragu bawe gukomeza kuvuga ijambo ryawe bashize amanga rwose.” Ibyo byatanze iki? ‘Bose bujujwe umwuka wera, bavuga ijambo ry’Imana bashize amanga.’—Ibyak 4:24-31.

14. Umwuka wera udufasha ute mu murimo wo kubwiriza?

14 Zirikana ko ari umwuka wera wa Yehova wafashije abo bigishwa kuvuga ijambo ry’Imana bashize amanga. Kugeza ukuri ku bandi hakubiyemo n’abarwanya ubutumwa tubwiriza tubigiranye ubutwari, ntitubishobozwa n’imbaraga zacu, ahubwo tubishobozwa n’imbaraga za Yehova. Yehova aduha umwuka wera we iyo tuwumusabye. Tubifashijwemo na Yehova, dushobora kugira ubushizi bw’amanga butuma twihanganira ibitotezo ibyo ari byo byose twahura na byo.—Soma muri Zaburi ya 138:3.

Muri iki gihe Abakristo babwiriza bashize amanga

15. Ni gute ukuri gutuma abantu batavuga rumwe?

15 Kimwe n’uko byari bimeze mu bihe byashize, muri iki gihe ukuri gukomeje gutuma abantu batavuga rumwe. Bamwe barakwitabira, mu gihe abandi bo batishimira gahunda yacu yo gusenga cyangwa ngo bayihe agaciro. Nk’uko Yesu yabihanuye, bamwe baratunenga, bakadukoba cyangwa bakatwanga (Mat 10:22). Hari igihe abantu batwibasira binyuze ku itangazamakuru, bakatuvugaho ibinyoma, kandi bakadukorera poropagande babigiranye ubugome (Zab 109:1-3). Icyakora, abagize ubwoko bwa Yehova babwiriza ubutumwa bwiza ku isi hose bashize amanga.

16. Ni uruhe rugero rutwereka ko kugira ubushizi bw’amanga bishobora guhindura uko abantu tubwiriza babona ibintu?

16 Kuba dushira amanga bishobora gutuma abantu bahindura uko babona ibihereranye n’ubutumwa bw’Ubwami. Hari mushiki wacu wo mu gihugu cya Kirigizisitani wavuze ati “hari igihe nabwirizaga, maze nyir’inzu arambwira ati ‘nemera Imana ariko sinemera Imana y’Abakristo. Nugaruka kuri iki gipangu, nzagushumuriza iyi mbwa yanjye!’ Inyuma ye hari hashumitse imbwa nini. Ariko mu gihe twatangaga Inkuru y’Ubwami No. 37, yari ifite umutwe ugira uti ‘Iherezo ry’idini ry’ikinyoma riregereje,’ niyemeje gusubirayo niringiye guhura n’undi muntu wo mu muryango w’uwo mugabo. Icyakora, uwo mugabo ni we wamfunguriye umuryango. Nahise nsenga Yehova, maze ndamubwira nti ‘muraho! Ndibuka ikiganiro twagiranye mu minsi itatu ishize, kandi n’imbwa yawe ndayibuka. Ariko kandi, sinashoboraga guhita hano kubera ko kimwe nawe, nanjye nemera Imana imwe y’ukuri. Vuba aha Imana igiye guhana amadini atayubaha. Ushobora kumenya byinshi ku bihereranye n’ibyo usomye iyi Nkuru y’Ubwami.’ Natangajwe n’uko uwo mugabo yayakiriye, nuko nkomereza ku yindi nzu. Nyuma y’iminota mike, uwo mugabo yankurikiye yiruka afite ya Nkuru y’Ubwami mu ntoki. Yarambwiye ati ‘maze kuyisoma. None se nakora iki kugira ngo ntazagerwaho n’umujinya w’Imana?’” Uwo mugabo yahise atangira kwiga Bibiliya, kandi atangira kujya mu materaniro ya gikristo.

17. Ni gute ubushizi bw’amanga bwa mushiki wacu bwakomeje umwigishwa wa Bibiliya?

17 Ubushizi bw’amanga tugira bushobora nanone gutuma abandi bashira amanga. Mu Burusiya, hari mushiki wacu wari muri bisi, maze aha igazeti umugenzi bari kumwe. Akiyimuhereza, hari umuntu wavuye mu mwanya we, arayimushikuza, arayizingazinga maze ayijugunya hasi. Yamubajije aderesi ye ari na ko amutuka cyane, kandi amubuza kuzongera kubwiriza muri ako gace. Uwo mushiki wacu yasenze Yehova kugira ngo amufashe, maze yibuka amagambo ya Yesu agira ati “ntimutinye abica umubiri” (Mat 10:28). Uwo mushiki wacu yarahagurutse, maze amusubiza atuje ati “aderesi yanjye nta yo nguhaye, kandi nzakomeza kubwiriza muri aka gace.” Hanyuma asohoka muri bisi. Uwo mushiki wacu ntiyari azi ko muri iyo bisi harimo umugore biganaga Bibiliya. Gutinya abantu byatumaga uwo mugore atajya mu materaniro ya gikristo. Ariko uwo mwigishwa wa Bibiliya amaze kubona ubushizi bw’amanga bw’uwo mushiki wacu, yiyemeje gutangira kujya ajya mu materaniro.

18. Ni iki kizagufasha kubwiriza ushize amanga nk’uko Yesu yabigenzaga?

18 Muri iyi si yitandukanyije n’Imana, kubwiriza nk’uko Yesu yabigenzaga bisaba ubushizi bw’amanga. Ni iki kizagufasha kubigenza utyo? Hanga amaso igihe kizaza. Komeza kongera urukundo ukunda Imana na bagenzi bawe. Jya usenga Yehova kugira ngo agufashe kugira ubutwari. Buri gihe ujye wibuka ko utari wenyine, kubera ko Yesu ari kumwe nawe (Mat 28:20). Umwuka wera uzaguha imbaraga. Nanone kandi, Yehova azaguha imigisha kandi agushyigikire. Bityo, dushobora kugira ubutwari bwinshi, maze tukavuga tuti “Yehova ni we umfasha, sinzatinya. Umuntu yantwara iki?”—Heb 13:6.

Ni gute wasubiza?

• Kuki abagaragu b’Imana bakeneye kugira ubushizi bw’amanga?

• Ku bihereranye no gushira amanga, ni iki twigira . . .

ku bantu bizerwa babayeho mbere ya Kristo?

kuri Yesu Kristo?

ku Bakristo bo mu kinyejana cya mbere?

ku Bakristo bagenzi bacu bo muri iki gihe?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 21]

Yesu ntiyatinye gushyira ahabona abayobozi b’amadini

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Yehova adufasha kugira ubutwari bwo kubwiriza