Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Inyigisho y’ikinyoma ya 1: Ubugingo ntibupfa

Inyigisho y’ikinyoma ya 1: Ubugingo ntibupfa

Aho yakomotse:

hari igitabo cyavuze ko “abahanga mu bya filozofiya b’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, baje kwemera inyigisho y’Abagiriki yo kudapfa k’ubugingo, kandi batekerezaga ko ubugingo bwaremwe n’Imana hanyuma bukinjizwa mu mubiri mu gihe cy’isamwa.”—The New Encyclopædia Britannica (1988), Umubumbe wa 11, ku ipaji ya 25.

Icyo Bibiliya ibivugaho:

“ubugingo bukora icyaha ni bwo buzapfa.”—Ezekiyeli 18:4.

Bibiliya ivuga uko umuntu wa mbere yaremwe igira iti “Uwiteka Imana irema umuntu mu mukungugu wo hasi, imuhumekera mu mazuru umwuka w’ubugingo, umuntu ahinduka ubugingo buzima [mu Giheburayo ni neʹphesh].”—Itangiriro 2:7.

Ijambo ry’Igiheburayo neʹphesh ryahinduwemo “ubugingo,” risobanurwa ngo “ikiremwa gihumeka.” Igihe Imana yaremaga umuntu wa mbere Adamu, ntiyamushyizemo ubugingo budapfa, ahubwo yamushyizemo imbaraga y’ubuzima ibeshwaho no guhumeka. Ku bw’ibyo, iyo Bibiliya ivuga ibirebana n’“ubugingo,” iba ishaka kuvuga ikintu cyose gifite ubuzima uko cyakabaye. Iyo ubugingo butakirimo ya mbaraga y’ubuzima Imana yabushyizemo, burapfa.—Itangiriro 3:19; Ezekiyeli 18:20.

Inyigisho ivuga ko ubugingo budapfa yatumye abantu bibaza ibibazo bikurikira: ubugingo bujya he iyo umuntu apfuye? Bigendekera bite ubugingo bw’abanyabyaha? Igihe abiyita Abakristo bemeraga inyigisho ivuga ko ubugingo budapfa, byatumye bemera indi nyigisho y’ikinyoma ari yo y’umuriro w’iteka.

Gereranya iyi mirongo yo muri Bibiliya: Umubwiriza 3:19; Matayo 10:28; Ibyakozwe 3:23

UKURI:

Iyo umuntu apfuye ntakomeza kubaho