Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bibiliya ihindura imibereho y’abantu

Bibiliya ihindura imibereho y’abantu

BYAGENZE bite ngo umugore utarashishikazwaga n’iby’Imana kandi wari ufite akazi keza cyane agire ubuzima bufite intego? Ni iki umusore w’Umugatolika yamenye ku bihereranye n’urupfu cyatumye ahindura imibereho? Kandi se ni iki umusore wari wararambiwe ubuzima yamenye ku birebana n’Imana cyatumye ahinduka umubwirizabutumwa w’Umukristo? Reka wumve uko babyivugira.

“Namaze imyaka myinshi nibaza nti ‘kuki turiho?’”​—ROSALIND JOHN

  • IGIHE YAVUKIYE: 1963

  • IGIHUGU: U BWONGEREZA

  • KERA: YARI AFITE AKAZI KEZA CYANE

IBYAMBAYEHO:

Navukiye mu mugi wa Croydon, mu majyepfo y’i Londres, ndi uwa gatandatu mu muryango w’abana icyenda. Ababyeyi banjye bakomokaga ku kirwa cyo mu nyanja ya Karayibe, cyitwa Saint-Vincent. Mama yasengeraga mu Bametodisiti. Nubwo nifuzaga cyane kumenya ibintu byinshi, sinashishikazwaga no kumenya Imana. Akenshi ibiruhuko byanjye nabimaraga ku kiyaga cyo hafi y’iwacu, nsoma ibitabo nabaga natiye mu isomero.

Maze imyaka runaka ndangije amashuri, numvise nshaka gufasha abantu batagira kivurira. Natangiye gufasha abatagira aho baba, abamugaye n’abafite ubumuga butuma kwiga bibagora. Hanyuma nagiye kwiga siyansi irebana n’iby’ubuvuzi muri kaminuza. Ndangije kwiga kaminuza, nagiye mbona akazi keza cyane, kandi ndushaho kuba mu iraha. Kubera ko nari umujyanama wigenga mu by’icungamutungo nkaba n’umushakashatsi mu by’imibereho y’abaturage, kugira ngo nkore akazi kanjye nabaga nkeneye gusa orudinateri igendanwa n’umuyoboro wa interineti. Najyaga mu mahanga nkamara ibyumweru runaka, nkarara muri hoteli yose nshatse iri ahantu heza, nkajya koga mu mazi avura amavunane n’izindi ndwara, nkajya n’aho bakorera imyitozo ngororangingo kugira ngo nkomeze kugira ubuzima bwiza. Numvaga rwose ari jye uriho. Icyakora, sinigeze ndeka guhangayikira abakandamizwaga.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE:

Namaze imyaka myinshi nibaza nti “kuki turiho kandi se intego y’ubuzima ni iyihe?” Ariko kandi, sinigeze nshakira ibisubizo muri Bibiliya. Umunsi umwe mu mwaka wa 1999, murumuna wanjye witwa Margaret, wari warabaye Umuhamya wa Yehova, yaje kunsura ari kumwe n’umukobwa w’Umuhamya w’incuti ye, wanyitayeho cyane. Nemeye ko uwo mukobwa w’incuti ya murumuna wanjye anyigisha Bibiliya, ariko sinagize amajyambere vuba, kuko akazi kanjye n’uburyo nabagaho byantwaraga igihe kinini.

Mu mpeshyi yo mu mwaka wa 2002, nimukiye mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Bwongereza. Nagiye muri kaminuza maze niga andi masomo mu birebana n’imibereho y’abaturage, mfite intego yo kuzabona impamyabumenyi y’ikirenga. Natangiye kujya mu materaniro ku Nzu y’Ubwami yo muri ako gace, nkajyana n’umuhungu wanjye wari ukiri muto. Nubwo nishimiraga kwiga amashuri y’ikirenga, kwiga Bibiliya ni byo byatumaga ndushaho gusobanukirwa impamvu hariho ibibazo, n’umuti wabyo. Nabonye ko amagambo ari muri Matayo 6:24 avuga ko umuntu adashobora kuba umugaragu w’abatware babiri ari ukuri. Nagombaga guhitamo kuba umugaragu w’Imana cyangwa uw’ubutunzi. Nari nzi ko nagombaga guhitamo icyo nkwiriye gushyira mu mwanya wa mbere mu mibereho yanjye.

Mu mwaka wabanjirije uwo, incuro nyinshi najyaga mu rugo Abahamya bahuriragamo bakiga Bibiliya bifashishije igitabo kivuga ibirebana n’Umuremyi (Y a-t-il un Créateur qui se soucie de vous?). * Naje kwemera ko Umuremyi wacu Yehova ari we wenyine ushobora kuvaniraho abantu ibibazo. Muri kaminuza banyigishaga ko kugira ngo umuntu agire ubuzima bufite intego bitari ngombwa ko yemera ko hariho Umuremyi. Ibyo byarandakaje cyane. Maze amezi abiri niga muri kaminuza, nahagaritse amasomo, niyemeza gukoresha igihe kinini nshaka uko nagirana imishyikirano ya bugufi n’Imana.

Umurongo wo muri Bibiliya watumye mpindura imibereho yanjye ni uwo mu Migani 3:5, 6, hagira hati “jya wiringira Yehova n’umutima wawe wose kandi ntukishingikirize ku buhanga bwawe. Ujye umuzirikana mu nzira zawe zose, na we azagorora inzira zawe.” Kwiga ibirebana n’Imana yacu yuje urukundo byampeshaga inyungu nyinshi ntashoboraga guhabwa n’ubutunzi cyangwa umwanya ukomeye nari guheshwa n’impamyabumenyi y’ikirenga. Uko narushagaho kumenya ibyerekeye umugambi Yehova afitiye isi n’ukuntu Yesu yatanze ubuzima bwe kugira ngo aducungure, ni na ko narushagaho kumva nshaka kwiyegurira Umuremyi. Nabatijwe muri Mata 2003. Nyuma yaho nagiye noroshya ubuzima.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO:

Ubucuti mfitanye na Yehova nta cyo nabunganya na cyo. Kumumenya byatumye ngira amahoro yo mu mutima n’ibyishimo nyakuri. Kwifatanya n’abandi bantu basenga Imana by’ukuri na byo bituma ngira ibyishimo byinshi.

Inyota nari mfite yo kumenya byinshi igenda ishira binyuze ku byo niga muri Bibiliya no mu materaniro ya gikristo. Nishimira kubwira abandi ibyo nizera. Ibyo nabigize umwuga, bikaba mu by’ukuri bituma nshobora gufasha abantu kugira imibereho myiza ubu, kandi bakagira ibyiringiro bihebuje byo kuzaba mu isi nshya. Kuva muri Kamena 2008, nishyiriyeho intego yo kumara igihe kinini mu murimo wo kubwiriza, kandi narushijeho kugira ibyishimo no kumva nyuzwe kurusha ikindi gihe cyose. Ubu ubuzima bwanjye bufite intego kandi rwose ibyo mbishimira Yehova.

“Urupfu rw’incuti yanjye rwaranshegeshe cyane.”​—ROMAN IRNESBERGER

  • IGIHE YAVUKIYE: 1973

  • IGIHUGU: OTIRISHIYA

  • KERA: YAKINAGA URUSIMBI

IBYAMBAYEHO:

Nakuriye mu mugi muto wo muri Otirishiya witwa Braunau. Uwo mugi wari ukize kandi ntiwabagamo urugomo. Ababyeyi banjye bari Abagatolika kandi nanjye nakuze ndi muri iryo dini.

Hari ikintu cyabaye nkiri muto, cyangizeho ingaruka zikomeye. Mu mwaka wa 1984, ubwo nari mfite imyaka 11, nibuka ko narimo nkinana umupira n’umwe mu ncuti zanjye magara. Ku gicamunsi, yapfuye azize impanuka y’imodoka. Urupfu rw’iyo ncuti yanjye rwaranshegeshe cyane. Nyuma y’imyaka myinshi iyo mpanuka ibaye, nakomeje kwibaza uko bitugendekera iyo dupfuye.

Ndangije amashuri, nakoze mu by’amashanyarazi. Nubwo nari narabaswe no gukina urusimbi kandi nkarushoramo amafaranga menshi, nta bibazo by’amafaranga nagiraga. Nanone kandi, namaraga igihe kinini muri siporo. Natangiye no gukunda ubwoko bw’umuzika w’akahebwe hamwe n’umuzika wa roke. Nashimishwaga no kubyina mu tubari no gusangira n’incuti. Nakundaga ibinezeza kandi nariyandarikaga, ariko numvaga hari icyo mbuze.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE:

Mu mwaka wa 1995, Umuhamya wari ugeze mu za bukuru yakomanze iwanjye, maze ampa igitabo cyarimo igisubizo Bibiliya itanga ku birebana n’uko bigendekera umuntu iyo apfuye. Kubera ko urupfu rw’incuti yanjye rwakomezaga kumbabaza cyane, nafashe icyo gitabo. Sinasomye igice cyavugaga ibirebana n’urupfu gusa, ahubwo nasomye icyo gitabo cyose.

Ibyo nasomye byatumye mbona ibisubizo by’ibibazo nibazaga ku birebana n’urupfu. Ariko hari n’ibindi byinshi namenye. Kubera ko nakuze ndi Umugatolika, ukwizera kwanjye kwari gushingiye mbere na mbere kuri Yezu. Icyakora, kwiga Bibiliya mbyitondeye byatumye ngirana ubucuti bukomeye na Se wa Yezu, ari we Yehova Imana. Nashimishijwe no kumenya ko Yehova atwitaho kandi ko adushishikariza kumumenya (Matayo 7:7-11). Namenye ko Yehova agira ibyiyumvo. Nanone kandi, namenye ko buri gihe asohoza ibyo yavuze. Ibyo byatumye nshishikazwa cyane n’ubuhanuzi bwo muri Bibiliya kandi nkomeza kugenzura uko bwagiye busohora. Ibyo namenye byatumye ndushaho kwizera Imana.

Naje kubona ko Abahamya ba Yehova ari bo bonyine bashishikazwa by’ukuri no gufasha abantu gusobanukirwa Bibiliya. Nandikaga imirongo y’Ibyanditswe nabonaga mu bitabo by’uwo Muhamya, nkayireba muri Bibiliya yanjye y’Abagatolika. Uko narushagaho gukora ubushakashatsi, ni na ko narushagaho kumenya ko nabonye ukuri.

Kwiga Bibiliya byatumye menya ko Yehova yari anyitezeho ko nkurikiza amahame ye mu mibereho yanjye. Ibyo nasomye mu Befeso 4:22-24 byatumye mbona ko nagombaga kwiyambura “kamere ya kera” yahuzaga n’‘imyifatire yanjye ya kera,’ kandi ko nagombaga ‘kwambara kamere nshya yaremwe mu buryo buhuje n’uko Imana ishaka.’ Ku bw’ibyo, naretse ubwiyandarike. Nanone kandi, nabonye ko nagombaga kureka gukina urusimbi kubera ko bituma umuntu akunda ubutunzi akagira n’umururumba (1 Abakorinto 6:9, 10). Nari nzi ko kugira ngo ngire iryo hinduka, nagombaga kureka kwifatanya n’incuti zanjye za kera, maze ngashaka izindi ncuti zagenderaga ku mahame ngenderaho.

Kugira iryo hinduka ntibyari byoroshye. Ariko natangiye kujya mu materaniro y’Abahamya ku Nzu y’Ubwami, kandi ntangira gushaka izindi ncuti mu itorero. Nakomeje no kwiyigisha Bibiliya nshyizeho umwete. Ibyo byatumye ndeka umuzika nakundaga, mpindura intego nari mfite, mpindura n’imyambarire. Mu mwaka wa 1995, narabatijwe mba Umuhamya wa Yehova.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO:

Ubu nshyira mu gaciro mu birebana n’amafaranga n’ubutunzi. Nakundaga kurakara cyane ariko ubu nsigaye ndi umuntu utuje. Nta n’ubwo ngihangayikishwa cyane n’iby’igihe kizaza.

Nishimira kuba ndi umwe mu bagize umuryango mpuzamahanga w’abakorera Yehova. Muri bo hari ababa bahanganye n’ibibazo byinshi ariko bagakomeza gukorera Imana ari indahemuka. Nshimishwa cyane no kuba nsigaye nkoresha igihe cyanjye cyose n’imbaraga zanjye zose muri gahunda yo kuyoboka Yehova kandi ngakorera abandi ibyiza, aho guhatanira guhaza ibyifuzo byanjye.

“Ubu noneho ubuzima bwanjye bufite intego.”​—IAN KING

  • IGIHE YAVUKIYE: 1963

  • IGIHUGU: U BWONGEREZA

  • KERA: YARI YARARAMBIWE UBUZIMA

IBYAMBAYEHO:

Navukiye mu Bwongereza, ariko igihe nari hafi kugira imyaka irindwi, twimukiye muri Ositaraliya. Twatuye mu ntara ya Gold Coast, agace ko muri Leta ya Queensland gakunze gusurwa na ba mukerarugendo. Umuryango wacu ntiwari ukize, ariko buri gihe twabonaga ibyo twabaga dukeneye.

Nubwo nakuze mbona ibintu byiza byose nifuzaga, mu by’ukuri sinigeze ngira ibyishimo. Numvaga ubuzima bwarandambiye. Papa yarasindaga cyane. Sinigeze numva mukunze, ahanini bitewe n’uko yari umusinzi, n’ukuntu yafataga mama. Nyuma y’igihe, ubwo namenyaga ibyari byaramubayeho igihe yari umusirikare muri Maleziya, ni bwo nasobanukiwe impamvu yitwaraga atyo.

Igihe nari mu mashuri yisumbuye, natangiye kunywa inzoga nyinshi. Ubwo nari mfite imyaka 16, navuye mu ishuri njya mu ngabo zirwanira mu mazi. Natangiye kunywa ibiyobyabwenge, kandi mbatwa n’itabi. Nanone kandi, nagiye ndushaho kubatwa n’inzoga. Nari nsigaye nywa cyane buri munsi, aho kuba mu mpera z’ibyumweru gusa.

Igihe nari mu kigero cy’imyaka 20, natangiye kwibaza niba Imana ibaho. Naribazaga nti “niba koko Imana ibaho, kuki yemera ko abantu bababara kandi bagapfa?” Ndetse nanditse igisigo nshinja Imana ko ari yo nyirabayazana w’ibibi byose bibera mu isi.

Ngize imyaka 23, navuye muri za ngabo zirwanira mu mazi. Nyuma yaho nakoze akazi gatandukanye, ndetse mara umwaka nkora ingendo mu mahanga, ariko nakomeje kwiheba. Sinifuzaga kugira intego nishyiriraho, kandi nta cyo numvaga nshaka kugeraho. Nta kintu na kimwe cyanshishikazaga. Numvaga ko kugira inzu, akazi keza cyangwa kuzamurwa mu ntera nta cyo bimaze. Kunywa inzoga no kumva umuzika ni byo byonyine byatumaga numva mfite amahoro.

Nibuka ko hari igihe nifuje cyane kumenya intego y’ubuzima. Nari mu gihugu cya Polonye, nagiye gusura ikigo kizwi cyane cyakoranyirizwagamo imfungwa cy’i Auschwitz. Nari narasomye ibirebana n’amahano yari yarahabereye. Ariko igihe nahigereraga nkibonera ukuntu icyo kigo cyari kinini, narababaye cyane. Sinashoboraga kwiyumvisha ukuntu abantu bakorera abandi ibikorwa nk’ibyo by’ubugome. Nibuka ubwo nagendagendaga muri icyo kigo, amarira anzenga mu maso, nibaza nti “kuki?”

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE:

Mu mwaka wa 1993, ubwo nari mvuye mu mahanga, natangiye gusoma Bibiliya ngira ngo mbone ibisubizo by’ibibazo nibazaga. Hashize igihe gito, Abahamya ba Yehova babiri bakomanze iwanjye, maze bantumirira kujya mu materaniro manini yari yabereye kuri sitade yari hafi aho. Niyemeje kujyayo.

Hari hashize amezi make ngiye kureba umupira kuri iyo sitade, ariko ayo materaniro yari atandukanye cyane n’uwo mupira. Abahamya bari bafite ikinyabupfura kandi bambaye neza, ndetse n’abana babo bari bafite imyifatire myiza. Ikindi kandi, natangajwe n’ibyo nabonye mu gihe cy’amafunguro ya saa sita. Abahamya babarirwa mu magana bafatiye amafunguro mu kibuga, ariko igihe basubiraga mu myanya yabo, nta mwanda na muke washoboraga kuhabona! Ikirenze ibyo byose, wabonaga abo bantu bishimye kandi bafite amahoro, ibyo akaba ari ibintu nifuzaga cyane. Nta disikuru n’imwe mu zatangiwe aho nibuka, ariko mpora nibuka ukuntu Abahamya bari bafite imyifatire myiza.

Kuri uwo mugoroba, natekereje kuri mubyara wanjye wasomaga Bibiliya kandi agakora ubushakashatsi ku madini. Imyaka runaka mbere yaho, yari yarambwiye ko Yesu yavuze ko idini ry’ukuri ryari kumenyekanira ku mbuto zaryo (Matayo 7:15-20). Naratekereje nti “ngomba kumenya impamvu Abahamya batandukanye n’abandi.” Bwari ubwa mbere mu mibereho yanjye nari numvise ngize ibyiringiro n’icyizere.

Mu cyumweru cyakurikiyeho, ba Bahamya babiri bari barantumiye muri ya materaniro baragarutse. Bansabye kunyigisha Bibiliya maze ndabyemera. Nanone natangiye kujya njyana na bo mu materaniro yabo ya gikristo.

Kwiga Bibiliya byahinduye uko nabonaga Imana. Namenye ko atari yo nyirabayazana w’ibibi n’imibabaro, kandi ko iyo abantu bakoze ibibi na yo biyibabaza (Intangiriro 6:6; Zaburi 78:40, 41). Nahise niyemeza kutazigera mbabaza Yehova. Nifuzaga gushimisha umutima we (Imigani 27:11). Naretse ubusinzi, itabi n’ubwiyandarike, maze muri Werurwe 1994, ndabatizwa mba Umuhamya wa Yehova.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO:

Mfite ibyishimo nyakuri kandi rwose ndanyuzwe. Sinkinywa inzoga nshaka kwiyibagiza ibibazo, ahubwo nitoje kwikoreza Yehova imitwaro yanjye.—Zaburi 55:22.

Hashize imyaka icumi nshakanye n’Umuhamya mwiza cyane witwa Karen, kandi turera umukobwa we dukunda cyane witwa Nella. Twese uko turi batatu tumara igihe kinini mu murimo wo kubwiriza, dufasha abandi kumenya ukuri ku byerekeye Imana. Ubu noneho ubuzima bwanjye bufite intego.

^ par. 11 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.