Zaburi 78:1-72

  • Uko Imana yitaye ku Bisirayeli n’uko babuze ukwizera

    • Tuzabibwira ab’igihe kizaza (2-8)

    • ‘Ntibizeye Imana’ (22)

    • “Ibyokurya biturutse mu ijuru” (24)

    • ‘Bababaje Uwera wa Isirayeli’ (41)

    • Kuva muri Egiputa kugeza mu Gihugu cy’Isezerano (43-55)

    • “Bakomeje kugerageza Imana” (56)

Masikili.* Zaburi ya Asafu. 78  Nimwumve amategeko yanjye, mwa bantu banjye mwe.Nimutege amatwi ibyo mvuga.   Ndatangira mvuga amagambo y’ubwenge, Mvuge ibisakuzo bya kera.   Ndavuga ibyo twumvise tukabimenya,Tubibwiwe na ba sogokuruza.   Ntituzabihisha ababakomokaho,Kandi tuzabibwira ab’igihe kizaza,Tubabwire ibikorwa bihambaye bya Yehova, imbaraga ze,N’ibintu bitangaje yakoze.   Yashyiriyeho Yakobo amabwiriza,Aha Abisirayeli amategeko.Yategetse ba sogokuruza,Kuzamenyesha ibyo bintu abana babo,   Kugira ngo ab’igihe kizaza,Ari bo bana bari kuzavuka, babimenye, Maze na bo bazabibwire abana babo.   Ibyo bizatuma biringira Imana, Ntibibagirwe ibyo yakoze,Ahubwo bumvire amategeko yayo.   Nanone bizatuma bataba nka ba sekuruzaBari ibyigomeke.Bahoraga bahuzagurika,Kandi ntibaberaga Imana indahemuka.   Nubwo abakomoka kuri Efurayimu bari abahanga mu kurashisha umuheto,Ku munsi w’urugamba barahunze. 10  Ntibubahirije isezerano ry’Imana,Kandi banze gukurikiza amategeko yayo. 11  Nanone bibagiwe ibyo yari yarakoze,N’imirimo itangaje yaberetse. 12  Yakoze ibintu bitangaje ba sekuruza babireba,Ibikorera mu gihugu cya Egiputa, mu karere ka Sowani. 13  Yagabanyije inyanja mo kabiri kugira ngo bambuke,Ituma amazi ahagarara nk’urukuta.* 14  Yabayoboraga ku manywa ikoresheje igicu,Kandi ikabayobora ijoro ryose ikoresheje umuriro. 15  Yasatuye ibitare mu butayu,Kugira ngo ibahe amazi yo kunywa menshi nk’ayo hagati mu nyanja. 16  Yatumye imigezi isohoka mu rutare,Ituma amazi atemba nk’inzuzi. 17  Ariko bakomeje gukora ibyaha,Bigomeka ku Isumbabyose bari mu butayu. 18  Bagerageje Imana,Bayisaba ibyokurya bifuzaga cyane. 19  Nuko batangira kuvuga Imana nabi,Bavuga bati: “Ese Imana ishobora kutubonera ibyokurya muri ubu butayu?” 20  Yakubise urutare,Kugira ngo amazi aze ari menshi n’imigezi itembe. Ariko barongera baribaza bati: “Ese Imana ishobora kuduha ibyokurya,Cyangwa igaha abantu bayo inyama?” 21  Yehova abyumvise yararakaye cyane,Maze ateza umuriro abakomoka kuri Yakobo,Kandi arakarira cyane Abisirayeli, 22  Kuko batizeye Imana,Kandi ntibiringire ko ishobora kubakiza. 23  Nuko itegeka ibicu byo hejuru,Kandi ikingura inzugi zo mu ijuru. 24  Yakomeje kubagushiriza manu yo kurya.Yabahaye ibyokurya biturutse mu ijuru. 25  Abantu bariye umugati uturutse mu ijuru.*Imana yaboherereje ibyokurya maze bararya barahaga. 26  Yahuhishije umuyaga mu kirere uturutse iburasirazuba,Ituma umuyaga uturutse mu majyepfo uhuha ikoresheje imbaraga zayo. 27  Yabagushirije inyama nyinshi zingana n’umukungugu,Ibagushiriza n’inyoni nyinshi zingana n’umusenyi wo ku nyanja. 28  Yazigushije hagati mu nkambi,Zigwa mu mpande zose z’amahema yayo. 29  Barariye barahaga cyane.Yabahaye ibyo bifuzaga. 30  Ariko mu gihe bari bagikomeje kurarikira ibyokurya,N’ibyo bariye batarabimira, 31  Imana yarabarakariye cyane. Yishe abanyambaraga bo muri bo,Yica abasore bo mu Bisirayeli. 32  Nubwo ibyo byababayeho, barushijeho gukora ibyaha,Ntibizera imirimo yayo itangaje. 33  Watumye ubuzima bwabo buba bugufi, nk’uko umwuka ushira vuba,Kandi ubateza ibyago bitunguranye birabahitana. 34  Ariko gihe cyose yicaga bamwe muri bo, abandi barayishakaga.Bisubiragaho maze bagashaka Imana. 35  Bibukaga ko Imana ari yo Gitare cyabo,Bakibuka ko Imana Isumbabyose ari yo ibakiza.* 36  Bavugaga amagambo bayiryarya,Kandi bakayibeshya. 37  Ariko umutima wabo ntiwari uyitunganiye,Kandi ntibabaye indahemuka ku isezerano ryayo. 38  Nyamara yabagiriraga imbabazi,Ikabababarira ibyaha byabo ntibarimbure. Inshuro nyinshi yarifataga ntibarakarire,Kandi ntibagaragarize umujinya wayo mwinshi. 39  Yakomezaga kwibuka ko ari abantu buntu,Kandi ko bameze nk’umuyaga uhuha ukagenda ariko ntugaruke.* 40  Bayigomekagaho kenshi mu butayu,Bakayibabariza ahadatuwe. 41  Bagerageje Imana kenshi,Bababaza Uwera wa Isirayeli. 42  Ntibibutse imbaraga zayo,Igihe yabakizaga umwanzi. 43  Ntibibutse ukuntu yakoreye ibimenyetso muri Egiputa,N’uko yakoreye ibitangaza mu karere ka Sowani. 44  Ntibibutse ukuntu imiyoboro y’amazi ya Nili yayihinduye amaraso,Ku buryo batashoboye kunywa amazi yayo. 45  Yabateje ibibugu* kugira ngo bibarye,Ibateza n’ibikeri kugira ngo bibarimbure. 46  Imyaka yabo yayiteje inzige zishonje cyane,Ibyo baruhiye ibigabiza inzige. 47  Imizabibu yabo yayicishije urubura,N’ibiti byabo byo mu bwoko bw’imitini ibyicisha amahindu. 48  Amatungo yabo aheka imizigo yayagabije urubura,Kandi amatungo yabo iyakubitisha inkuba.* 49  Yarabarakariye cyane,Ibagirira umujinya, irabanga kandi ibateza ibyago,Ndetse iboherereza abamarayika ngo babateze amakuba. 50  Yarabarakariye, Ntiyabarinda urupfu,Ahubwo ibateza icyorezo. 51  Amaherezo yica abana b’imfura bose bo muri Egiputa,Yica imfura z’abakomoka kuri Hamu. 52  Nuko ikura abantu bayo muri Egiputa,Irabayobora banyura mu butayu bameze nk’umukumbi w’intama. 53  Yabayoboye mu mutekanoKandi nta bwoba bagize.Inyanja yarengeye abanzi babo. 54  Nuko irabazana ibageza mu gihugu cyayo cyera,Muri aka karere k’imisozi miremire, yigaruriye ikoresheje imbaraga zayo.* 55  Yabagiye imbere yirukana abantu bo mu bihugu,Maze ipimira Abisirayeli umurage wabo.Yatuje imiryango y’Abisirayeli mu mazu yabo bwite. 56  Icyakora bakomeje kugerageza Imana Isumbabyose no kuyigomekaho.Ntibumviye amategeko yayo. 57  Nanone bakomeje gusubira inyuma no kuriganya nka ba sekuruza. Ntibari abantu wakwiringira, bari bameze nk’imyambi igoramye. 58  Bakomezaga kuyirakaza bitewe n’uko bajyaga ku dusozi twera, bakahasengera ibigirwamana,Bagatuma igira umujinya bitewe n’ibishushanyo byabo bibajwe. 59  Imana yarabyumvise irarakara,Maze yanga Abisirayeli cyane. 60  Amaherezo ireka ihema ry’i Shilo,Ari ryo hema yari ituyemo iri hagati mu bantu. 61  Nuko yemera ko ikimenyetso kigaragaza imbaraga zayo,N’ubwiza bwayo gitwarwa n’abanzi bayo. 62  Yararetse abantu bayo bicishwa inkota,Kandi irakarira cyane abo yagize umurage wayo. 63  Umuriro watwitse abasore babo,N’abakobwa babo ntibaririmbirwa indirimbo z’ubukwe. 64  Abatambyi babo bishwe n’inkota,Kandi abapfakazi babo ntibabaririra. 65  Nuko Yehova akanguka nk’uwari usinziriye,Ameze nk’umugabo w’umunyambaraga usindutse divayi. 66  Arwanya abanzi be abasubiza inyuma,Abakoza isoni kugeza iteka ryose. 67  Yanze abakomoka kuri Yozefu,Ntiyatoranya abo mu muryango wa Efurayimu. 68  Ahubwo yatoranyije umuryango wa Yuda,Umusozi wa Siyoni, akunda. 69  Yatumye urusengero rwe ruhoraho iteka, nk’uko ijuru rihoraho iteka ryose.Yatumye rukomera, nk’uko isi ihoraho iteka ryose. 70  Yatoranyije umugaragu wayo Dawidi,Imuvanye aho yaragiraga intama. 71  Yamuvanye inyuma y’izonsa,Aramuzana kugira ngo abe umwungeri w’abantu be bakomoka kuri Yakobo,Kandi yite ku Bisirayeli yagize umurage we. 72  Yabitayeho mu budahemuka,Kandi abayoborana ubuhanga.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “urugomero.”
Cyangwa “umugati w’abanyambaraga.”
Cyangwa “ari yo mucunguzi wabo.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Umwuka ubavamo ntugaruke.”
Ni ubwoko bw’amasazi aryana.
Bishobora no kuvugwa ngo: “Iyahindisha umuriro.”
Cyangwa “ukuboko kwayo kw’iburyo.”