Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese uziringira Imana?

Ese uziringira Imana?

REKA tuvuge ko ufite incuti wemera cyane, ariko igakora ikintu udasobanukiwe. Bamwe banenze ibyo uwo muntu w’incuti yawe akora, kandi bashidikanyije ku mpamvu zituma abikora, bavuga ko abiterwa n’ubugome. Ese uzahita wemeranya na bo, cyangwa uzabanza kumva uko iyo ncuti yawe yiregura? Ese iramutse idahari kugira ngo yiregure, wayihanganira ntuhite uyitakariza icyizere?

Mbere yo gusubiza ibyo bibazo, ushobora kuba wifuza kugira ibindi umenya. Ushobora kwibaza uti “ubundi se nubwo kanaka ari incuti yanjye, ndamuzi neza? Nshingira ku ki mushimagiza?” Kandi rwose ibyo birakwiriye. Icyakora, hari ikindi ugomba kuzirikana. Ese ibyo si byo twagombye gushingiraho mu gihe twibaza niba Imana igira ubugome?

Ushobora rwose kudasobanukirwa bimwe mu byo Imana yakoze, cyangwa ukumva utewe urujijo n’ibyo yemeye ko bibaho. Hari abantu benshi bazakubwira ko Imana igira ubugome, kandi nawe bakagushishikariza gushidikanya ku mpamvu ziyitera gukora ibintu runaka. Ese uzihangana ube uretse guhita ufata umwanzuro, kugeza igihe uzaba umaze kugira ibindi umenya? Igisubizo watanga cyaterwa n’ibyo usanzwe uzi ku byerekeye Imana. Ibaze uti “Imana yambereye incuti imeze ite?”

Niba waragiye uhura n’ingorane mu mibereho yawe, ushobora kuvuga ko Imana itigeze ikubera incuti nziza. Ariko tekereza gato. Ese Imana ni yo nyirabayazana w’ingorane wahuye na zo mu buzima, cyangwa ni yo yatumye ubona imigisha ufite? Nk’uko twabibonye, Satani ni we ‘mutware w’iyi si;’ si Yehova (Yohana 12:31). Ku bw’ibyo, Satani ni we nyirabayazana w’imibabaro myinshi n’akarengane birangwa muri iyi si. Nanone kandi, ushobora kuba warabonye ko ibibazo byinshi duhura na byo, biterwa no kudatungana hamwe n’ibitugwirira.

Ese Imana ni yo nyirabayazana w’ingorane wahuye na zo mu buzima, cyangwa ni yo yatumye ubona imigisha ufite?

Ku rundi ruhande se, twavuga ko ari iki Imana yaduhaye? Bibiliya ivuga ko Imana ari “Umuremyi w’ijuru n’isi.” Mu byo yaremye harimo abantu, kandi Bibiliya ivuga ko “twaremwe mu buryo butangaje.” Nanone itubwira ko Yehova ari “Imana ifite umwuka wawe mu kuboko kwayo” (Zaburi 124:8; 139:14; Daniyeli 5:23). Ibyo bisobanura iki?

Bisobanura ko kuba turiho kandi tukaba duhumeka, tubikesha Umuremyi wacu (Ibyakozwe 17:28). Ibyo byumvikanisha ko impano y’ubuzima, isi yacu nziza, gukunda no gukundwa, kuryoherwa, gukorakora, kumva no guhumurirwa, byose ari impano z’Imana (Yakobo 1:17). Ese iyo migisha yose Imana iduha, ntiyagombye gutuma tuyigira incuti yacu ikwiriye kwiringirwa no guhabwa agaciro?

Ni iby’ukuri ko kwiringira Imana bishobora kukugora. Ushobora kuba wumva ko utarayimenya neza ku buryo wayiringira, kandi ibyo birumvikana. Muri izi ngingo ngufi, ntidushobora gusobanura impamvu zose zituma abantu bumva ko Imana igira ubugome. Ariko se ntibikwiriye ko ushyiraho imihati kugira ngo urusheho kumenya Imana? * Twiringiye ko nushyiraho iyo gahunda, uzamenya ukuri ku byerekeye Imana. None se dufate uwuhe mwanzuro? Imana ntigira ubugome, ahubwo “ni urukundo.”—1 Yohana 4:8.

^ par. 8 Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’impamvu Imana ireka ibibi bikabaho, reba igice cya 11 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.