Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

BIBILIYA IHINDURA IMIBEREHO Y’ABANTU

“Sincyumva ko ngomba guhindura isi”

“Sincyumva ko ngomba guhindura isi”
  • IGIHE YAVUKIYE: 1966

  • IGIHUGU: FINILANDE

  • KERA: NAHARANIRAGA KO IBINTU BIHINDUKA

IBYAMBAYEHO:

Kuva ndi umwana nakundaga ibidukikije. Abagize umuryango wacu bakundaga gutembera, bakajya gusura amashyamba ashimishije n’ibiyaga binogeye ijisho byari hafi y’umugi twari dutuyemo wa Jyväskylä, muri Finilande rwagati. Nanone nakundaga inyamaswa ku buryo nkiri umwana numvaga nahobera injangwe n’imbwa mpuye na zo zose. Uko nagendaga nkura, ni ko nagendaga mbabazwa n’ukuntu abantu bababazaga inyamaswa urubozo. Amaherezo naje kujya mu Muryango Wita ku Burenganzira bw’Inyamaswa, aho nahuriye n’abantu twari duhuje ibitekerezo.

Twaharaniraga uburenganzira bw’inyamaswa dushyizeho umwete. Twakwirakwizaga inyandiko zivuga iby’uburenganzira bw’inyamaswa kandi tugakora ingendo n’imyigaragambyo byo kwamagana icuruzwa ry’impu z’inyamaswa n’uburyo zikorerwaho igeragezwa muri za laboratwari. Twaje no gushinga undi muryango urengera inyamaswa. Kubera ko twafashe ingamba zikaze kandi tugaharanira ko zigerwaho, incuro nyinshi twagiranaga ibibazo n’abayobozi. Hari n’igihe najyaga mfatwa ngashyikirizwa inkiko.

Uretse inyamaswa, hari ibindi bibazo byo hirya no hino ku isi byampangayikishaga. Naje kujya mu yindi miryango itandukanye, urugero nk’umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu (Amnesty International) n’uwita ku bidukikije (Greenpeace). Nashyigikiraga ibikorwa by’iyo miryango n’imbaraga zanjye zose. Naharaniraga uburenganzira bw’abakene, abashonje n’abandi bantu batishoboye.

Icyakora buhoro buhoro nagendaga mbona ko ntashobora guhindura isi. Nubwo iyo miryango yakemuraga ibibazo bike kandi byoroheje, ibibazo bikomeye byo byarushagaho kuba ingutu. Mbese ni nk’aho ikibi cyagendaga cyiganza ku isi hose, kandi abantu bakaba badashaka kugira icyo babikoraho. Ibyo byancaga intege.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE:

Nababajwe cyane n’uko nta cyo nagezeho, maze ntangira gutekereza iby’Imana na Bibiliya. Abahamya ba Yehova bari barigeze kunyigisha Bibiliya. Nubwo nashimishwaga n’uko ari abagwaneza kandi bakanyereka ko banyitayeho, sinari niteguye guhindura imyifatire yanjye. Ariko icyo gihe ibintu byari bitangiye guhinduka.

Natangiye gusoma Bibiliya kandi yarampumurije cyane. Nabonye imirongo myinshi itwigisha ko twagombye kwita ku nyamaswa. Urugero, mu Migani 12:10 hagira hati “umukiranutsi yita ku buzima bw’amatungo ye.” Nanone naje kumenya ko Imana atari yo nyirabayazana w’ibibazo byugarije isi, ahubwo ko ibintu bigenda birushaho kuzamba bitewe n’uko abantu benshi badakurikiza ubuyobozi bwayo. Nashimishijwe cyane no kumenya ko Imana idukunda kandi ko yihangana.—Zaburi 103:8-14.

Hagati aho naje kubona agapapuro kavuga uko nshobora gusaba igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, hanyuma ndakuzuza maze ndakohereza. Nyuma yaho nasuwe n’umugabo n’umugore b’Abahamya, bansaba kunyigisha Bibiliya maze ndabyemera. Nanone natangiye kujya mu materaniro ya gikristo abera ku Nzu y’Ubwami. Ibyo byatumye ukuri ko muri Bibiliya gutangira gushinga imizi mu mutima wanjye.

Bibiliya yamfashije kureka ingeso nyinshi nari mfite, harimo kunywa itabi no gusinda. Natangiye kwiyitaho kandi ndeka kuvuga amagambo atameshe. Uretse n’ibyo, nahinduye uko nabonaga abategetsi (Abaroma 13:1). Nanone naretse imyifatire y’ubwiyandarike nari narishoyemo.

Icyakora guhindura uko nabonaga imiryango yita ku nyamaswa n’iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ni byo byangoye cyane kandi byantwaye igihe. Mu mizo ya mbere numvaga ko gusezera muri iyo miryango byaba ari uguhemuka. Ariko naje kubona ko Ubwami bw’Imana ari bwo byiringiro nyakuri byonyine by’abatuye isi. Nafashe umwanzuro wo gushyigikira ubwo Bwami n’imbaraga zanjye zose, niyemeza no gufasha abantu kumenya ibyabwo.—Matayo 6:33.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO:

Kubera ko naharaniraga ko ibintu bihinduka, numvaga ko abantu barimo ibyiciro bibiri, ni ukuvuga ababi n’abeza. Nabaga niteguye kurwanya abo nabonaga ko ari babi. Ariko Bibiliya yaramfashije ituma ntakomeza kwanga abantu, ahubwo ngerageza kwitoza gukunda bose urukundo rwa gikristo (Matayo 5:44). Uburyo bumwe ngaragazamo urwo rukundo, ni ukubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Nishimira kubona ukuntu abantu bitanga muri uwo murimo, bagafasha abandi kugira ibyishimo, kubana amahoro no kugira ibyiringiro nyakuri.

Ubu mfite amahoro yo mu mutima kuko ibintu byose nabishyize mu maboko ya Yehova. Nizera ntashidikanya ko Umuremyi wacu, atazemera ko inyamaswa n’abantu bikomeza gufatwa nabi, cyangwa ngo uyu mubumbe wacu mwiza urimbuke. Ahubwo vuba aha, Ubwami bw’Imana bugiye gusana ibintu byose byangiritse (Yesaya 11:1-9). Nshimishwa cyane no kuba naramenye izo nyigisho z’ukuri, kandi ngafasha abantu kuzizera. Ubu sincyumva ko ngomba guhindura isi.