Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO: KUKI HARIHO IMIBABARO MYINSHI? IZARANGIRA RYARI?

Hapfuye abantu benshi b’inzirakarengane

Hapfuye abantu benshi b’inzirakarengane

Akana k’agakobwa kitwa Noelle kari akana keza gakunda gushushanya. Umunsi umwe ari mu mpeshyi, karimo kagendagenda mu gikari maze kagira gatya kagwa muri pisine y’iwabo. Kapfuye gashigaje ibyumweru bibiri ngo kuzuze imyaka ine.

Charlotte, Daniel, Olivia na Josephine ni bamwe mu bana makumyabiri, bari hagati y’imyaka itandatu n’irindwi bapfuye barasiwe mu ishuri ry’i Connecticut muri Amerika, ku itariki ya 14 Ukuboza 2012. Abapfuye bose hamwe bari 26. Mu muhango wo gushyingura, Perezida Obama yavuze amazina y’abo bana maze abwira abari aho ati “aya marorerwa agomba guhagarara.”

Bano ufite imyaka 18 yavuye muri Iraki mu mwaka wa 1996, yimukira muri Noruveje ari kumwe n’umuryango we. Incuti ze zari zaramwise akazina k’icyongereza gasobanura ngo Zubarirashe. Ikibabaje ni uko ku ya 22 Nyakanga 2011, Bano yari umwe mu bantu 77 bishwe n’umuntu w’intagondwa, wiyemeye agira ati “ndasaba imbabazi . . . zo kuba ntarashoboye kwica benshi kurushaho.”

Hari inkuru nyinshi nk’izo zishengura umutima zagiye zivugwa mu makuru hirya no hino ku isi. Tekereza intimba n’agahinda abantu bagiye bagira bitewe n’impanuka, ubugizi bwa nabi, intambara, iterabwoba, ibiza n’ibindi byago. Hari abantu benshi bishwe, abandi bahura n’imibabaro myinshi bazira amaherere.

Hari abumva ko Imana ari yo nyirabayazana w’imibabaro duhura na yo, bavuga ko Umuremyi wacu atita ku bantu. Abandi batekereza ko Imana ibona imibabaro yacu, ariko ikayirebera ntigire icyo iyikoraho. Hari n’abandi bavuga ko iyo mibabaro igera ku bantu, iba yaragenwe mbere y’igihe. Ibitekerezo abantu batanga kuri iyo ngingo ni byinshi cyane. None se ni he twavana ibisubizo bitunyuze kandi byiringirwa? Mu ngingo zikurikira, turi busuzume Ijambo ry’Imana Bibiliya, kugira ngo tumenye impamvu habaho imibabaro n’uko izavaho.