Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IBIBAZO BY’ABASOMYI . . .

Ese Pasika ni umunsi mukuru wa gikristo?

Ese Pasika ni umunsi mukuru wa gikristo?

Hari inkoranyamagambo yasobanuye ko Pasika ari “umunsi mukuru w’ingenzi Abakristo bizihiza, bibuka izuka rya Yesu Kristo” (Encyclopædia Britannica). Ariko se Abakristo bakwiriye kwizihiza uwo munsi mukuru?

Kugira ngo umenye niba igihangano runaka ari umwimerere, ni iby’ingenzi cyane ko usuzuma ibice bitandukanye bikigize. Mu buryo nk’ubwo, kugira ngo tumenye niba Pasika ari umunsi mukuru wa gikristo, ni iby’ingenzi ko dusuzuma ibintu byose bifitanye isano na yo.

Mbere na mbere, Yesu yategetse abigishwa be kujya bibuka urupfu rwe, ntiyabategetse kwibuka izuka rye. Uwo munsi mukuru intumwa Pawulo yawise “Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba.”1 Abakorinto 11:20; Luka 22:19, 20.

Hari igitabo cyavuze ko imigenzo myinshi ijyanye n’umunsi mukuru wa Pasika “nta ho ihuriye” n’izuka rya Yesu, “ahubwo ko ikomoka ku migenzo gakondo” (Britannica). Urugero, hari igitabo cyavuze ibirebana n’amagi n’inkwavu bikoreshwa mu gihe cya Pasika, kigira kiti “amagi agereranya ubuzima bushya bubaho buturutse mu gishishwa cy’igi kiba kimeze nk’icyapfuye. Urukwavu rwo rwari ruzwiho kuba rwororoka mu buryo budasanzwe, rukaba rwaragaragazaga ko urugaryi rwegereje.”The Encyclopedia of Religion.

Philippe Walter wigisha ibirebana n’ubuvanganzo bwo hagati y’ikinyejana cya 5 n’icya 15, yasobanuye uko iyo migenzo yaje kwinjizwa mu mihango yo kwizihiza Pasika. Yanditse ko “kugira ngo [iyo migenzo] yo mu madini ya gipagani ihinduke iya gikristo,” byari byoroshye ko bafata umunsi mukuru wa gipagani bizihizagaho “urupfu rw’itumba n’izuka ry’urugaryi, bakawuhuza n’izuka rya Yesu.” Yongeyeho ko ubwo ari bwo buryo bw’ibanze bwakoreshwaga mu gushyira “iminsi mikuru ya gikristo” kuri kalendari ya gipagani, bityo bakigarurira abayoboke benshi cyane.

Ibyo guhindura iminsi mikuru ya gipagani ikaba iya gikristo ntibyari gukorwa intumwa zikiriho, kuko zari ‘kubikumira’ (2 Abatesalonike 2:7). Intumwa Pawulo yatanze umuburo w’uko igihe yari kuba amaze ‘kugenda’ hari ‘kuzaduka abantu bagoreka ukuri kugira ngo bireherezeho abigishwa’ (Ibyakozwe 20:29, 30). Ahagana mu mpera z’ikinyejana cya mbere, Intumwa Yohana yanditse ko hari abantu bari baratangiye kuyobya Abakristo (1 Yohana 2:18, 26). Nguko uko imigenzo ya gipagani yatangiye gukurikizwa.

“Ntimukifatanye n’abatizera kuko mudahuje.”2 Abakorinto 6:14

Ariko hari abashobora kumva ko gukurikiza imigenzo imwe n’imwe ya Pasika nta cyo byari bitwaye, ahubwo ko byafashaga abapagani gusobanukirwa iby’izuka rya Yesu. Icyakora ibyo Pawulo ntiyari kubyemera. Nubwo hari imigenzo ya gipagani myinshi yakurikizwaga igihe yakoraga ingendo mu turere twategekwaga n’Ubwami bw’Abaroma, ntiyigeze agira umugenzo n’umwe akurikiza agamije gufasha abantu gusobanukirwa ibya Kristo. Ahubwo yahaye Abakristo umuburo ugira uti “ntimukifatanye n’abatizera kuko mudahuje. Gukiranuka n’ubwicamategeko bifitanye sano ki? Cyangwa umucyo n’umwijima bihuriye he?  . . . Nuko rero muve hagati yabo kandi mwitandukanye na bo,’ ni ko Yehova avuga, kandi ‘ntimukongere gukora ku kintu gihumanye.’ ”2 Abakorinto 6:14, 17.

Duhereye kuri ibyo bintu bike tumaze gusuzuma, ni uwuhe mwanzuro twafata? Biragaragara neza ko Pasika atari umunsi mukuru wa gikristo.