Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IBIBAZO BY’ABASOMYI . . .

Ese kwizihiza Noheli birakwiriye?

Ese kwizihiza Noheli birakwiriye?

Noheli ni umunsi mukuru amadini menshi ya gikristo yizihizaho ivuka rya Yesu. Ariko se imigenzo myinshi ikorwa kuri uwo munsi mukuru, ihuriye he n’ivuka rya Yesu?

Kimwe mu bitera abantu urujijo, ni umuntu utarigeze abaho witwa Père Noël. Uwo ni umusaza ukeye, ufite ubwanwa bw’imvi, ubyibushye mu maso kandi wambaye imyenda itukura. Kuva mu mwaka wa 1931, azwiho kuba ari we wakoreshejwe mu kwamamaza ibinyobwa by’uruganda rwo muri Amerika ya Ruguru mu bihe bya Noheli. Mu myaka ya za 50, Abanyaburezili bagerageje kumusimbuza uwo bise sekuru w’Abahindi uvugwa mu migani yabo. Byaje kugenda bite? Porofeseri Carlos E. Fantinati yavuze ko Père Noël “yahise ahigika sekuru w’Abahindi, akaza no guhigika akana Yezu, ku buryo ari we wasigaye aranga umunsi mukuru wa Noheli uba ku ya 25 Ukuboza.” None se Père Noël, ni we wenyine uteza urujijo? Kugira ngo dusubize icyo kibazo, reka dusubize amaso inyuma, turebe uko byari bimeze ku Bakristo bo mu kinyejana cya mbere.

Hari igitabo cyagize kiti “igihe ubukristo bwatangiraga mu kinyejana cya mbere n’icya kabiri, abantu bizihizaga iminsi y’amavuko y’abahowe Imana harimo na Yesu, bararwanywaga bikomeye.” Kubera iki? Ni ukubera ko Abakristo babonaga ko kwizihiza iminsi y’amavuko ari umuhango wa gipagani, kandi ko bagombaga kubyirinda. Ikindi kandi, nta hantu na hamwe muri Bibiliya hagaragaza itariki Yesu yavutseho.—Encyclopedia Britannica.

Mu kinyejana cya kane, Kiliziya Gatolika yirengagije uko Abakristo ba mbere bafataga iminsi y’amavuko, nuko itangira kwizihiza Noheli. Kubera ko yashakaga kwamamara, yavanyeho ibyashoboraga kuyibera inzitizi, harimo amadini y’ikinyoma y’i Roma yari akomeye, n’iminsi mikuru y’imboneko z’izuba. Hari igitabo cyavuze ko buri mwaka, kuva ku ya 17 Ukuboza kugeza ku ya 1 Mutarama, Abaroma bagiraga ibirori, imyidagaduro, bakinezeza, bagakora ingendo shuri n’indi minsi mikuru yo gusingiza ibigirwamana byabo (Christmas in America, cyanditswe na Penne L. Res-tad). Ku ya 25 Ukuboza, Abaroma bizihizaga ivuka ry’izuba ritaneshwa. Kiliziya Gatolika yashyize Noheli kuri iyo tariki kugira ngo ikurure Abaroma bayizihize aho gukomeza kwizihiza ivuka ry’izuba ritaneshwa. Hari igitabo kigira kiti “Abaroma bakomeje kwishimira ibyo bihe bizihiza iyo minsi mikuru, nk’uko bari basanzwe babigenza.”—Santa Claus, a Biography, cyanditswe na Gerry Bowler.

Uko bigaragara rero, kwizihiza Noheli ntibikwiriye kuko ifite inkomoko mbi. Stephen Nissenbaum wanditse igitabo kivuga ibya Noheli (The Battle for Christmas), yaravuze ati “[Noheli] ni umunsi mukuru wa gipagani wambitswe isura ya gikristo.” Ku bw’ibyo, Noheli ntishimisha Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo. Ese kuba Noheli ifite inkomoko ya gipagani, hari icyo bitwaye? Bibiliya irabaza iti “gukiranuka n’ubwicamategeko bifitanye sano ki? Cyangwa umucyo n’umwijima bihuriye he?” (2 Abakorinto 6:14). Kimwe n’igiti cyakuze kigoramye, Noheli ‘ntishobora kugororwa.’—Umubwiriza 1:15.