Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO Y’IBANZE | IMANA IBONA ITE INTAMBARA?

Uko Imana ibona intambara muri iki gihe

Uko Imana ibona intambara muri iki gihe

Muri iki gihe abantu barakandamizwa. Abenshi bahora batakambira Imana bayisaba ko yabatabara, ariko amaso yaheze mu kirere. Ese Imana ibona amarira yabo? None se twavuga iki ku bahitamo kurwanya akarengane bifashishije intambara? Ese Imana irabashyigikiye?

Intambara ya Harimagedoni izarangiza intambara zose

Tuzirikane ko Imana ibona imibabaro abantu bahura na yo muri iki gihe, kandi ko yiteguye kugira icyo ikora. Ibyo biraduhumuriza cyane (Zaburi 72:13, 14). Mu Ijambo ryayo Bibiliya, yasezeranyije “abababazwa” ko ‘izabaha ihumure.’ Iryo humure rizaboneka ryari? Rizaboneka ‘mu gihe cyo guhishurwa k’Umwami wacu Yesu avuye mu ijuru, ari kumwe n’abamarayika be, . . . [aje] guhora inzigo abatazi Imana n’abatumvira ubutumwa bwiza bwerekeye Umwami wacu Yesu’ (2 Abatesalonike 1:7, 8). Bibiliya ivuga ko ibyo bizasohora kuri Harimagedoni, ari yo ‘ntambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose.’—Ibyahishuwe 16:14, 16.

Muri iyo ntambara, Imana izakuraho ababi ikoresheje Umwana wayo Yesu Kristo n’abamarayika bayo, aho gukoresha abantu. Koko rero, izo ngabo zo mu ijuru ni zo zizavanaho ibibi byose.—Yesaya 11:4; Ibyahishuwe 19:11-16.

Muri iki gihe, Imana ntiyahinduye uko yabonaga intambara. Iracyabona ko intambara ari bwo buryo bukwiriye bwo gukuraho ibibi. Ariko nk’uko amateka yagiye abigaragaza, Imana ni yo yonyine ifite uburenganzira bwo kugena igihe izo ntambara zibera, n’abagomba kuzirwana. Nk’uko tumaze kubibona, Imana yateganyije ko hazabaho intambara yo kuvanaho ibibi no guhorera abakandamizwa, kandi ko Umwana wayo Yesu Kristo ari we uzayirwana. Ibyo bigaragaza ko Imana itemera intambara ziba hirya no hino ku isi, n’iyo abazishoza baba bafite impamvu zumvikana.

Urugero. Tuvuge ko abana babiri bava inda imwe batangiye kurwana se adahari. Ariko bageze aho barabireka, bahamagara se kuri telefoni. Umwe avuze ko mugenzi we ari we wamwendereje, undi na we avuga ko arengana. Bombi batabaje se kandi buri wese arumva ko se ari we ashyigikiye. Icyakora se amaze kumva impande zombi, ababujije kongera kurwana, abasaba ko bamutegereza akaza kubakiranura ageze mu rugo. Barihanganye baramutegereza, ariko hashize akanya gato barongera bararwana. Se ageze mu rugo, avuze ko bombi bamusuzuguye arabahana kuko nta we ashyigikiye.

Muri iki gihe, ibihugu biri mu ntambara akenshi bisaba Imana ngo ibifashe. Ariko iyo impande ebyiri zihanganye mu ntambara, nta na rumwe Imana ibogamiraho. Ahubwo mu ijambo ryayo Bibiliya iravuga iti “ntimukiture umuntu wese inabi yabagiriye,” kandi “ntimukihorere” (Abaroma 12:17, 19). Nanone, yavuze ko abantu bagomba ‘kuyitegereza bihanganye,’ kugeza igihe izabatabarira, ni ukuvuga kuri Harimagedoni (Zaburi 37:7). Ubwo rero, iyo ibihugu binaniwe gutegereza ahubwo bikitabaza intambara, Imana ibona ko ibyo ari ubwibone kandi birayibabaza. Ni yo mpamvu kuri Harimagedoni Imana izagaragaza ko itabyishimiye, ‘igakuraho intambara kugeza ku mpera z’isi’ kugira ngo ikiranure ibyo bihugu (Zaburi 46:9; Yesaya 34:2). Mu by’ukuri, intambara ya Harimagedoni izarangiza intambara zose.

Imwe mu migisha ubwami bw’Imana buzatuzanira, ni uko buzavanaho burundu intambara. Yesu yavuze iby’ubwo bwami mu isengesho rye rizwi cyane, agira ati “Ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru” (Matayo 6:10). Ubwami bw’Imana buzakuraho intambara n’ibindi bibi byose * (Zaburi 37:9, 10, 14, 15). Ntibitangaje rero kuba abigishwa ba Yesu bategerezanyije amatsiko imigisha ubwo bwami buzabazanira.—2 Petero 3:13.

Ariko se Ubwami bw’Imana buzakuraho imibabaro n’ibibi ryari? Ubuhanuzi bwo muri Bibiliya busohora muri iki gihe, bugaragaza ko turi mu “minsi y’imperuka” (2 Timoteyo 3:1-5). * Vuba aha, Ubwami bw’Imana buzasoza iyo minsi y’imperuka kuri Harimagedoni.

Nk’uko twigeze kubivuga, iyo ntambara izahitana ‘abatumvira ubutumwa bwiza bwerekeye Umwami wacu Yesu’ (2 Abatesalonike 1:8). Ariko uzirikane ko Imana itishimira ko hagira umuntu upfa, n’iyo yaba ari umunyabyaha (Ezekiyeli 33:11). Ku bw’ibyo Imana irimo irakora ibishoboka byose kugira ngo ubutumwa bwiza buvuga iby’Umwami Yesu ‘bubwirizwe mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya,’ hanyuma imperuka ibone kuza (2 Petero 3:8, 9; Matayo 24:14; 1 Timoteyo 2:3, 4). Umurimo wo kubwiriza ukorwa n’Abahamya ba Yehova muri iki gihe, utuma abantu bamenya Imana kandi bakumvira ubutumwa bwiza buvuga ibya Yesu, bityo bakazibera mu isi itarangwamo intambara.

^ par. 9 Nanone ubwami bw’Imana buzakuraho urupfu, ari rwo mwanzi w’abantu. Nk’uko byavuzwe mu ngingo igira iti “Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya”, Imana izazura abantu batagira ingano, harimo abagiye bahitanwa n’intambara.

^ par. 10 Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’iminsi y’imperuka, reba igice cya 9 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.