Igitabo cya mbere cya Samweli 27:1-12
-
Abafilisitiya baha Dawidi umujyi wa Sikulagi (1-12)
27 Dawidi aribwira mu mutima we ati: “Mbona umunsi umwe Sawuli azanyica. Ibyiza ni uko nahungira mu gihugu cy’Abafilisitiya. Sawuli azanshakisha mu gihugu cya Isirayeli cyose ambure, mbe ndamucitse.”
2 Nuko Dawidi n’ingabo ze 600, bajya kwa Akishi umuhungu wa Mawoki, umwami w’i Gati.
3 Dawidi n’ingabo ze bakomeza kubana na Akishi i Gati, buri wese ari kumwe n’umuryango we. Dawidi yari kumwe n’abagore be babiri, ari bo Ahinowamu w’i Yezereli na Abigayili w’i Karumeli, wahoze ari umugore wa Nabali.
4 Sawuli amaze kumenya ko Dawidi yahungiye i Gati, ntiyongera kumuhiga.
5 Dawidi abwira Akishi ati: “Niba unyishimira reka bampe aho gutura mu mujyi wo mu giturage, kuko ndi umugaragu sinkwiriye kuba mu mujyi umwami atuyemo.”
6 Nuko uwo munsi Akishi amuha Sikulagi. Ni yo mpamvu Sikulagi yabaye iy’abami b’i Buyuda kugeza n’uyu munsi.
7 Igihe* Dawidi yamaze mu gihugu cy’Abafilisitiya, ni umwaka n’amezi ane.
8 Dawidi n’ingabo ze barazamukaga bagatera Abageshuri, Abagiruzi n’Abamaleki, bari batuye mu gihugu cyaheraga i Telamu kikagera i Shuri, kikagera no mu majyepfo ku gihugu cya Egiputa.
9 Iyo Dawidi yateraga icyo gihugu, ntiyagiraga umugabo cyangwa umugore arokora. Yajyanaga inka, intama, indogobe, ingamiya n’imyenda, maze agasubira kwa Akishi.
10 Akishi yaramubazaga ati: “Uyu munsi mwateye he?” Dawidi akamusubiza ati: “Twateye mu majyepfo* y’u Buyuda, cyangwa ati: ‘Twateye mu majyepfo y’igihugu cy’Abayerameli’, cyangwa se ati: ‘Mu majyepfo y’igihugu cy’Abakeni.’”
11 Nta mugabo cyangwa umugore Dawidi yarokoraga ngo amujyane i Gati, kugira ngo yirinde ko yagerayo akavuga ibyabaye agira ati: “Dawidi yakoze ibi n’ibi.” (Uko ni ko yabigenzaga igihe cyose yamaze mu gihugu cy’Abafilisitiya.)
12 Akishi yemeraga ibyo Dawidi amubwiye, akibwira ati: “Ubu bene wabo b’Abisirayeli baramwanze; azakomeza ambere umugaragu igihe cyose.”