Ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo 9:1-38

  • Yesu akiza umuntu wari waramugaye (1-8)

  • Yesu atoranya Matayo (9-13)

  • Bamubaza ibyo kwigomwa kurya (14-17)

  • Umukobwa wa Yayiro. Umugore akora ku dushumi two ku musozo w’umwitero wa Yesu (18-26)

  • Yesu akiza umuntu wari ufite ubumuga bwo kutabona n’uwari ufite ubumuga bwo kutavuga (27-34)

  • Ibisarurwa ni byinshi, ariko abakozi ni bake (35-38)

9  Nuko yurira ubwato, arambuka ajya mu mujyi w’iwabo.  Hanyuma bamuzanira umuntu wamugaye wari uryamye ku buriri. Yesu abonye ukwizera kwabo, abwira uwo muntu ati: “Humura mwana wanjye, ibyaha byawe urabibabariwe.”  Maze bamwe mu banditsi barabwirana bati: “Uyu muntu ari gutuka Imana.”  Yesu amenye ibyo batekereza arababaza ati: “Kuki mutekereza ibintu bibi mu mitima yanyu?  None se ari ukuvuga ngo ibyaha byawe urabibabariwe, cyangwa kuvuga ngo haguruka ugende, icyoroshye ni ikihe?  Ariko reka mbereke ko Umwana w’umuntu afite ububasha mu isi bwo kubabarira abantu ibyaha.” Nuko Yesu abwira uwo muntu waremaye ati: “Haguruka ufate uburiri bwawe utahe.”  Hanyuma arahaguruka arataha.  Abantu benshi bari aho babibonye baratinya, maze basingiza Imana yo yahaye abantu ububasha nk’ubwo.  Nuko Yesu avuye aho ngaho, abona umugabo witwaga Matayo yicaye ku biro by’imisoro, aramubwira ati: “Nkurikira ube umwigishwa wanjye.” Uwo mwanya arahaguruka aramukurikira. 10  Nyuma yaho ubwo Yesu n’abigishwa be bari mu nzu kwa Matayo basangira, abasoresha benshi n’abanyabyaha na bo baraje basangira na bo. 11  Ariko Abafarisayo babibonye babwira abigishwa be bati: “Kuki umwigisha wanyu asangira n’abasoresha n’abanyabyaha?” 12  Yesu abumvise arababwira ati: “Abantu bazima si bo bakeneye umuganga, ahubwo abarwayi ni bo bamukeneye. 13  Nimugende mwige icyo aya magambo asobanura ngo: ‘Icyo nshaka ni imbabazi si ibitambo.’ Sinazanywe no guhamagara abakiranutsi, ahubwo nazanywe no guhamagara abanyabyaha.” 14  Hanyuma abigishwa ba Yohana basanga Yesu maze baramubaza bati: “Kuki twebwe n’Abafarisayo twigomwa kurya,* ariko abigishwa bawe bo bakaba batabikora?” 15  Yesu arabasubiza ati: “Inshuti z’umukwe ntiziba zifite impamvu yo kugaragaza umubabaro igihe cyose umukwe akiri kumwe na zo. Ariko igihe kizagera ubwo umukwe azazikurwamo, icyo gihe ni bwo zizigomwa kurya. 16  Nta wutera igitambaro gishya* ku mwenda ushaje, kuko cyakurura uwo mwenda ukarushaho gucika. 17  Nta n’ubwo abantu bashyira divayi nshya mu dufuka tw’uruhu dushaje, kuko babikoze utwo dufuka twaturika maze divayi ikameneka, n’utwo dufuka tukangirika. Ahubwo abantu bashyira divayi nshya mu dufuka dushya tw’uruhu, byombi ntibigire icyo biba.” 18  Igihe yari akibabwira ibyo, hari umuyobozi waje aramwegera aramwunamira, aramubwira ati: “Ubu umukobwa wanjye agomba kuba yapfuye. Ariko ngwino umurambikeho ikiganza cyawe araba muzima.” 19  Hanyuma Yesu arahaguruka, aramukurikira, abigishwa be na bo baramukurikira. 20  Nuko umugore wari umaze imyaka 12 ava amaraso, aturuka inyuma ye akora ku dushumi two ku musozo w’umwitero we, 21  kuko yibwiraga ati: “Ninkora gusa ku mwitero we ndakira.” 22  Yesu arahindukira, maze amubonye aramubwira ati: “Mukobwa, humura. Ukwizera kwawe kwagukijije.” Nuko uwo mugore arakira. 23  Yesu ageze mu nzu ya wa muyobozi, abona abantu bavuza imyirongi n’abandi basakuza cyane. 24  Yesu aravuga ati: “Nimusohoke, kuko uwo mukobwa atapfuye. Ahubwo arasinziriye.” Avuze atyo batangira kumuseka cyane. 25  Abantu bamaze gusohoka, arinjira afata ukuboko k’uwo mukobwa, nuko uwo mukobwa arahaguruka. 26  Birumvikana ko iyo nkuru yakwiriye muri ako karere kose. 27  Yesu avuyeyo, abagabo babiri bafite ubumuga bwo kutabona baramukurikira basakuza cyane bati: “Wowe ukomoka kuri Dawidi, tugirire impuhwe.” 28  Amaze kwinjira mu nzu, abo bagabo bafite ubumuga bwo kutabona baza aho ari. Yesu arababaza ati: “Ese mwizera ko nshobora kubakiza?” Baramusubiza bati: “Yego Mwami.” 29  Hanyuma akora ku maso yabo, arababwira ati: “Bibabere nk’uko ukwizera kwanyu kuri.” 30  Nuko amaso yabo arahumuka. Icyakora Yesu arabategeka ati: “Muramenye ntimugire uwo mubibwira.” 31  Ariko bageze hanze, bamwamamaza muri ako karere hose. 32  Abo bagabo bamaze kugenda, abantu bamuzanira umuntu ufite ubumuga bwo kutavuga watewe n’umudayimoni. 33  Amaze kwirukana uwo mudayimoni, uwo muntu aravuga. Abantu baratangara, baravuga bati: “Ibintu nk’ibi ntibyigeze biba muri Isirayeli.” 34  Abafarisayo baravuga bati: “Umukuru w’abadayimoni ni we umuha kwirukana abadayimoni.” 35  Nuko Yesu ajya mu mijyi yose n’imidugudu yose yigisha mu masinagogi yabo kandi abwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami, akiza n’indwara z’ubwoko bwose n’ubumuga bwose. 36  Abonye abantu benshi yumva abagiriye impuhwe, kuko bakandamizwaga kandi baratereranywe,* bameze nk’intama zitagira umwungeri. 37  Nuko abwira abigishwa be ati: “Rwose ibisarurwa ni byinshi, ariko abakozi ni bake. 38  Ku bw’ibyo rero, nimwinginge nyiri ibisarurwa yohereze abakozi mu bisarurwa bye.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “kwiyiriza ubusa.”
Cyangwa “ikiremo.”
Cyangwa “bameze nk’intama zashishimuwe kandi zitatanye.”